Mu binyamakuru byo muri Uganda inkuru ikomeje kuvugwa cyane ni iy’umunyamakurukazi Allen Kankunda uzwi nka Alaine Alya wabyinishije Kizz Daniel wakoreye igitaramo ku kibuga cya Lugogo Cricket.
Ni igitaramo cyabaye ku wa 6 Kanama 2022, cyitabirwa n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki muri Uganda ndetse banatashye banyuzwe n’umuziki w’uyu muhanzi.
Icyakora nubwo cyari igitaramo gikomeye, inkuru yavuye mu minota irenga 50 Kizz Daniel yamaze ku rubyiniro ni iy’umunyamakurukazi Alaine Alya wabyinishije uyu muhanzi ku buryo bukomeye.
Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, Kizz Daniel yasabye abakunzi be ko bazamuka ku rubyiniro kugira ngo bafatanye kubyina.
Ku ikubitiro hazamutse umufana w’uyu muhanzi wari warenzwe n’amarangamutima, icyakora mu gihe we yari atarabohokera kubyina, benshi batunguwe no kubona Allen Alya ariwe uzamutse ku rubyiniro.
Kizz Daniel yahise atangira kubyinana n’uyu mukobwa ari nako anyuzamo akamukorakora, nyuma biza kwanga ahita amuterura amujugunya ibicu.
Kizz Daniel amaze guterura uyu mukobwa yabonye ko agiye kwambarira ubusa ku rubyiniro kuko yari yambaye umwenda mu gufi, ahitamo kugerageza kumufatira ijipo ngo ataza kwisanga yambariye ubusa imbere y’abafana.
Hari n’aho byageze, Kizz Daniel ahindukiza uyu mukobwa batera umugongo abafana abona kumushyira hasi.
Ibi Kizz Daniel yabishimiwe bikomeye n’abakurikiye iki gitaramo. Ogonna Osuafor yagize ati “Ndashimira uyu mukobwa ariko by’umwihariko ndashimira Kizz Daniel uburyo yubashye umubiri we.”
Ni ubutumwa uyu mukunzi w’umuziki ahuriyeho n’abandi bakurikiye iki gitaramo benshi banyuzwe n’uburyo Kizz Daniel yitwaye ubwo yari amaze kubona ko uyu munyamakurukazi yashoboraga kwambarira ubusa imbere y’abafana.
Muri Tanzania Kizz Daniel aravumirwa ku gahera
Uyu muhanzi wari utegerejwe mu gitaramo cyagombaga kubera muri Tanzania ku wa 7 Kanama 2022 nyuma y’amasaha make aririmbiye muri Uganda, ku wa 6 Kanama 2022 ntabwo yigeze ahagaragara.
Abafana bari benshi muri Tanzania baguze amatike atari anahendutse, bategereje ko Kizz Daniel ahagera baraheba batahana uburakari bukabije.
Amashusho yafashwe n’ibinyamakuru byo muri Tanzania, agaragaza abafana batashye bababaye ku buryo bamenaguye ibintu byose byari mu cyumba uyu muhanzi yagombaga gutaramiramo.
Yaba we cyangwa abari bateguye igitaramo cye muri Tanzania, nta n’umwe uragaragaza impamvu yatumye Kizz Daniel atabasha kugera muri iki gihugu.
Again, fans went home angry in Tanzania after Buga crooner, Kizz Daniel was nowhere to be found for his stage performance. pic.twitter.com/p6gjKsSOHY
— Pulse Nigeria (@PulseNigeria247) August 8, 2022
Kizz Daniel ategerejwe i Kigali
Uyu muhanzi uvuye gutaramira muri Uganda ategerejwe i Kigali mu iserukiramuco ry’iminsi ibiri ‘ATHF Rwanda’ rizarangwa n’ibitaramo bibiri azahuriramo na Sheebah Karungi wo muri Uganda.
Iri serukiramuco byitezwe ko rizabera kuri Canal Olympia ku wa 12-13 Kanama 2022. Abandi bahanzi barimo Ish Kevin, Bruce Melodie, Ariel Wayz, Niyo Bosco, Kivumbi King, Momo Lava, France n’abandi benshi bazasusurutsa abitabiriye.
Kwinjira muri iri serukiramuco bizaba ari amafaranga ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 30 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 60 Frw mu myanya y’icyubahiro kidasanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!