00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakosa yagaragaye muri Miss Rwanda 2012 ntazongera - Mitali

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 7 September 2012 saa 01:29
Yasuwe :

Nyuma y’uko hatowe Nyampinga w’u Rwanda tariki ya 1 Nzeri 2012, havuzwe byinshi ku kuri iri rushanwa aho bamwe bavugaga ko hari byinshi bitagenze neza mu mitegurire yaryo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais yavuze ko koko nta byera ngo de, ko hari ibitaragenze neza ahanini bitewe n’umwanya wabaye muto mu gutegura kiriya gikorwa.
Yagize ati "Kimwe mu ngorane twahuye na zo mu gutegura iki gikorwa ni umwanya wabaye muto ariko ndabizeza ko ubu (...)

Nyuma y’uko hatowe Nyampinga w’u Rwanda tariki ya 1 Nzeri 2012, havuzwe byinshi ku kuri iri rushanwa aho bamwe bavugaga ko hari byinshi bitagenze neza mu mitegurire yaryo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais yavuze ko koko nta byera ngo de, ko hari ibitaragenze neza ahanini bitewe n’umwanya wabaye muto mu gutegura kiriya gikorwa.

Yagize ati "Kimwe mu ngorane twahuye na zo mu gutegura iki gikorwa ni umwanya wabaye muto ariko ndabizeza ko ubu dutangira guhera uyu munsi dutegura igikorwa cy’umwaka utaha."

Minisitiri Mitali yijeje ko nta mpungenge zihari ko iki gikorwa kizaba ngarukamwaka, ngo bitazaba nk’uko byagenze mu mwaka wa 2009 aho igikorwa nk’iki giherukira gutegurwa.

Yasabye imbabazi ku bitaragenze neza byose, yizeza ko bizakosoka kuko usibye ababirebaga gusa n’ababiteguye bose haba MINISPOC ndetse n’Itorero Mashirika, babibonye kandi bakiga umuti w’uko byakemuka.

Mitali yagarutse kandi ku kibazo cy’abagiye bavuga ko iki gikorwa nta kamaro cyaba gifite, avuga ko nyamara ari irerero abenshi baba bifuza kunyuramo kuko bahigira byinshi ku gihugu cyabo ndetse bakahungukira n’ubundi bumenyi butandukanye.

Yibukije ba Nyampinga batowe ko bagomba kuba abakobwa koko babereye u Rwanda kandi bakaba intumwa dore ko yabijeje ko batazabatererana kuko hari akanama kashyizweho ngo kazakurikirane ibikorwa byabo umunsi ku munsi; kandi abashishikariza kwitabira n’andi marushanwa mpuzamahanga.

Miss Rwanda 2012, Umutesi Kayibanda Aurore yavuze ko hari byinshi bungutse, ashishikariza abakitinya ko ntacyo bitwaye kwitabira iri rushanwa.

Agaruka ku kuba Miss watowe mu mwaka wa 2009 yaravuzweho byinshi ku mwitwarire ye, Umutesi yagize ati "Ibyamubayeho byaba kuri buri mukobwa ariko icy’ingenzi ni ukwitwararika ukiha intego."

Miss Umutesi yari aherekejwe n’ibisonga bye biriri, Uwamahoro Natasha na Umurerwa Ariane bose bemeza ko bazakorana nk’ikipe ngo baheshe ishema urwababyaye.

Foto/E. Mpirwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .