00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba mbere 61 baganuye ku bihembo bya ‘BivaMoMoTima’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 February 2024 saa 07:24
Yasuwe :

MTN MoMo Rwanda Ltd yahembye abakiliya 61 batsindiye ibihembo mu bukangurambaga bwiswe ‘BivaMoMoTima’, bugamije gushimira abakoresha Momo Pay neza.

Aba bakiliya bahembwe ku wa Kane, tariki 22 Gashyantare 2024, mu cyumweru cya mbere cy’ubu bukangurambaga buzasozwa ku wa 28 Werurwe 2024.

Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Musanze mu gitaramo cya Tour du Rwanda Festival n’ubundi iyi sosiyete isanzwe itera inkunga.

Bamwe mu bahembwe bagaragaje imbamutima zabo bavuga ko bishimiye ibihembo bahawe.

Ntawuguranawe Epaphrodite usanzwe ari Umumotari i Gicumbi, yavuze ko yishimiye gutsindira ibihumbi 100 Frw.

Ati “Ndishimye cyane kuba natsindiye ibihumbi 100 Frw kandi mfite intego yo gukomeza gukina kuko nifuza kuzatsindira n’iriya modoka.”

Manirakiza Jean de Dieu ucuruza iduka mu Karere ka Musanze nawe yavuze ko yishimiye gutsindira amatike yo guhahira mu iduka rigizweho (Supermarket).
Ati “Natsindiye kuzajya guhaha mu iduka i Kigali. Rero ndumva nishimye cyane. Njye nsanzwe nshishikariza abakiliya kunyishyura kuri Momo kuko binyorohereza iyo ngiye kurangura.”

Umukozi mu Bitaro bya Ruhengeri, Masengesho Marthe yavuze ko yishimiye cyane gutsindira ibihumbi 100 Frw.

Ati “Nishimiye iki gihembo cyane ndetse ndanashishikariza bagenzi banjye dukorana gukomeza muri poromosiyo kuko igihembo nyamukuru cy’imodoka turagishaka.”

Ubu bukangurambaga bugamije gushimira abakiliya ba Mobile Money Rwanda Ltd, mu gihe abacuruzi bo barenga ibihumbi 400.

Iyi serivisi yatangiye mu gihe cya Covid-19 igamije korohereza abantu guhererekanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga. Ikoreshwa cyane n’abamotari, abacuruzi n’abandi.

Kubwinjiramo ku bakiliya ni ugukanda *182*16# naho abacuruzi bo basabwa gushishikariza ababagana kubishyura bakoresheje Momo Pay.

Ibihembo bigabanyije mu buryo bubiri, aho iby’icyumweru birimo moto, telefoni zigezweho, amatike yo guhaha mu maguriro atandukanye, amafaranga kuva ku bihumbi 50 Frw, ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.

Ni mu gihe, iby’ukwezi birimo amatike y’indege ndetse n’igihembo nyamukuru cy’imodoka ebyiri nshya zo mu bwoko bwa ‘Volkswagen T-Cross’.

Abatsinze bazajya bahamagarwa buri cyumweru na nimero +250788327777. Igihembo nyamukuru cyo kizatangarizwa kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi uwatsindiye iby’icyumweru azajya ajya kubifata ku ishami rya MTN rimwegereye.

Muri rusange ibi bihembo byahawe abakiliya 61, mu cyumweru cya mbere cya BivaMoMoTima
Manirakiza Jean de Dieu yatsindiye amatike yo guhaha mu iduka rigezweho i Kigali
MTN MoMo Rwanda Ltd ni umwe mu baterankunga ba Tour du Rwanda Festival
Masengesho Marthe ukora mu Bitaro bya Ruhengeri ni umwe mu batsindiye ibihembo muri BivaMoMoTima
Ibi bitaramo ni kimwe mu bisusurutsa abakurikira Tour du Rwanda
Abakunzi b'umuziki bari benshi i Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .