Babigarutseho ubwo hatangwaga “Diva Beauty Awards”, ibihembo bigamije gushimira abakora mu gice cy’ubwiza, no gukomeza kumenyekanisha ababikora no kuzamura ubunyamwuga bwabo.
Byatanzwe tariki 6 Kanama 2023 muri Kigali City Tower mu Mujyi wa Kigali rwagati. Byatangwaga ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Niyikiza Olvier uzwi nka Diva Nails usanzwe akora akazi ko gutunganya inzara watangije ibi bihembo, yavuze ko nk’umuntu umaze igihe mu kazi ko gutunganya yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye birimo kuba we na bagenzi be badahabwa agaciro ahitamo gutangiza ibi ibihembo.
Ati “Njye nka Diva nakuze mbona ukuntu ibintu bikorwa ariko ni njye wabashije gukora nkamenyekana cyane. Ariko ntabwo byari ibintu byoroshye cyane ko aka kazi gasaba kwihangana cyane kuko habamo imbogamizi nyinshi.”
Yavuze ko ategura iri rushanwa yagiye atanga ibitambo bitandukanye birimo icyizere yagiye atakarizwa kubera ibintu bimwe na bimwe atakoze neza uko yari yabyumvikanye na bamwe mu bo bakoranye kubera imbogamizi yagiye ahura nazo.
Uretse Diva Nails wateguye iri rushanwa, uwitwa Wamunniga usanzwe yogosha ibyamamare wanegukanye igihembo cy’umwogoshi mwiza, yavuze ko aka kazi akora yagatangiye ari ibibazo bamwita ikirara ariko ntacike intege.
Ati “Twabayeho dufatwa nk’ibirara, ariko ubu turi kugenda tubona umusaruro. Nishimiye ko natangiye guhabwa ibihembo.’’
Abandi batandukanye bagiye bavuga ko bamaze imyaka myinshi ibikorwa byabo bidahabwa agaciro ngo bihabwe ibihembo, kuri iyi nshuro bakaba batangiye kwishimira ko hari ababonye ko ibyo bakora bikwiriye gushimwa.
Mu bihembo batanzwe harimo icya Best Lash Artist [Utunganya neza ibitsike n’ingohe kurusha abandi] cyegukanywe n’uwitwa Shaggy, Best Make Up Artist yabaye Trendy Shadow mu gihe Ukora Imisatsi Neza [Best Hair Artist] yabaye uwitwa Eugene Hair.
Utunganya Inzara neza [Best Nail Artist] yabaye uwitwa Izai Nails, Ahakorerwa ibikorwa bya Massage heza [Best Waxing, Massage & Facial] habaye muri Alcobra Dubai, Ukora Tatoo Neza [Best Tattooist] yabaye Shema Tatoo, umwogoshi mwiza [Best Barber] aba Wamunigga umaze kwamamara mu kogosha ibyamamare mu gihe Saloon nziza [Best Hair Saloon] yabaye Kigali Clipper Zone.
Uwitwa Batman yahize abandi bari bahatanye muri ibi bihembo kubera ko ari we watowe cyane kurusha bagenzi be.
Ibindi byatanzwe harimo nk’impano yahawe umwana w’umukobwa ufite impano yo kogosha wahawe imashini na Rafiki and Bebe. Iri rikaba ari iduka riranguza ibijyanye n’ibikoresho byo mu mutwe byose. Abitwa Mikalla and Milk and Honey na bo batanze impano kuri bamwe bari bahatanye n’abandi benshi bari mu batenkunga b’iki gikorwa byagenze gutyo.
Amafoto yaranze igikorwa cyo gutanga ibihembo
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!