00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie na Element EleéeH bagiye gutaramira mu Bwongereza

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 17 April 2024 saa 04:48
Yasuwe :

Abahanzi Nyarwanda Bruce Melodie na Element EleéeH bagiye guhurira ku rubyiniro n’abarimo Awilo Longomba umaze imyaka 44 akora umuziki, mu gitaramo kitwa Shady Mixtape kizabera i Londres mu Bwongereza muri Gicurasi 2024.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, uretse aba bahanzi b’i Kigali kizanitabirwa n’abandi bakomoka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba biganjemo abo muri Uganda.

Bamwe muri abo bahanzi bazatarama muri icyo gitaramo kizaba ku matariki ya 25 na 26 Gicurasi 2024 barimo Sizza Man,Vinka, Alien Skin, Azawi, spice Diana, Mudra, John Blaq,Don Mc, Vjoj, Official Samanta, Zex Bilingilangi, DVN, Governor Ace n’abandi

Abazavanga imiziki n’abandi bazatarama ntabwo baratangazwa.
Ku mbuga nkoranyambaga za shady Entertainment banditse ko icyo gitaramo kizabera muri hoteli yitwa Berwick Manor iherereye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Abategura iki gitaramo mu butumwa basangije abakurikira ku rubuga rwa Instagram, banditse ko kigamije guteza imbere umuziki wo muri Afurika y’iburasirazuba ari na ko basangira imico itandukanye.

Bruce Melodie na Element bagiye kwerekeza mu Bwongereza mu gitaramo
Ni igitaramo kizitabirwa n'abahanzi batandukanye bo muri Afurika y'Iburasirazuba
Awilo Lolongomba umaze imyaka 44 mu muziki azahura ku rubyiniro rumwe na Bruce Melodie na Eleeeh
Itike ziri kugura hagati y'ama-Euro 45 na 80

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .