Abitabiriye uyu munsi babarirwaga mu bihumbi bitandatu, bagize ibihe byiza byaranzwe n’ibiganiro birimo ibyatanzwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari barimo Masai Ujiri ndetse n’impanuro za Perezida Kagame.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye itariki 3 Gashyantare 2024 yababwiye ko "uko wava mu Rwanda kose ukajya aho ushaka, ntabwo u Rwanda rukuvamo, rugumana nawe. Birashoboka ko iyo ugumanye na rwo mu buryo runaka, ari byiza kuri twese. Ni byiza ku Rwanda ni byiza kuri wowe ndetse birashoboka.”
Ibiganiro bihumuje abitabiriye bataramiwe n’abahanzi bafite amazina azwi. Basangiye ibyishimo bararirimba, barabyina. Bamwe basigaranye amafoto y’urwibutso dore ko ari umunsi udasanzwe ku buzima bwa buri wese wari witabiriye.
Abatuye mu mahanga bongeye gukumbura u Rwanda nyuma yo gutaramirwa bakumva ubwiza bw’indirimbo zirimo izo mu njyana ya Gakondo ndetse n’izigezweho.
Dj Toxxyk yamaze umwanya avanga imiziki yo hirya no hino, ibintu byashimishije abakunda ubuhanga bwe mu kuryoshya ibirori.
Ni ibirori byagenze neza ndetse abahanzi b’Abanyarwanda barimo Ruti Joel, The Ben, Teta Diana, Ally Soudy na Bruce Melodie bahabwa umwanya batanga ibyishimo binyuze mu bihangano byabo binogera abakunda umuziki Nyarwanda.
Umuhanzi The Ben yaganiriye na IGIHE ayigaragariza ko yanyuzwe n’uyu munsi udasanzwe kandi n’impanuro zawutangiwemo.
Ati ”Twagize ibihe byiza cyane, ikiganiro cyiza cya Perezida Kagame, abantu bagize umwanya wo guhura baraganira. Ryari ijoro ry’amateka. Rwanda Day yagenze neza kandi ndashimira abayiteguye. Imana ikunda u Rwanda. Nzava hano nze kwitegura igitaramo cyanjye nzakorera i Kampala."
Uretse guhuza Abanyarwanda, kubafasha kutibagirwa igihugu cy’inkomoko, Rwanda Day yagize uruhare rukomeye cyane kuko yatumye Abanyarwanda baba mu mahanga bongera amafaranga bohereza mu Rwanda umunsi ku wundi.
Amafoto yaranze igitaramo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!