00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasojwe irushanwa ’Urutozi Dance Challenge’ ryahuje intyoza mu kubyina (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 31 March 2024 saa 02:44
Yasuwe :

Mu mbyino zinogeye amaso, abasore n’inkumi basusurukije bikomeye abakunzi b’imbyino zigezweho bitabiriye isozwa ry’irushanwa ryo kubyina ryabaga ku nshuro ya kabiri ritegurwa n’inzu y’imideli ya Urutozi Gakondo.

Ni ibirori byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024, bikaba byari byiganjemo umubare munini w’urubyiruko ruri mu matsinda ane yo mu Mujyi wa Kigali yageze mu cyiciro cya nyuma, ribera muri Mundi Center.

Aya matsinda ni African Mirror yenaryegukanye igahabwa miliyoni 1 Frw, hakaba KTY Crew (Kimisagara Youth) yabaye iya kabiri igahabwa ibihumbi 500 Frw, IMD Crew (Incredible Miracle Dance) ya gatatu yacyuye ibihumbi 300 Frw ndetse na Indaro Crew yasoreje ku mwanya wa kane.

Abari muri aya matsinda yose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kari kayobowe na Jack B, bakoresha imbaraga nyinshi bigaragaza mu mbyino zigezweho zirimo iza Hip Hop Dance, Contemporary Dance, Afro dance n’izindi.

African Mirror yahize andi yari igizwe n’abana basaga 60 batuye i Karama (Norvege). Ni inshuro ya kabiri bari bitabiriye iri rushanwa.

Ntakirutimana Isidore uyuboye iri tsinda yabwiye IGIHE ko miliyoni 1 Frw batsindiye izakoreshwa mu gusubiza bamwe mu ishuri ndetse abandi bagatangira imishinga ibabyarira inyungu.

Ati “Dufite umuryango twise Indaro Center, aya mafaranga twatsindiye mu byukuri ni menshi kandi azadufasha mu mishinga dufite harimo n’uwo gusubiza mu ishuri bamwe muri twe. Aha kandi hazagurwamo n’imashini zo kudoda zizafasha abandi barangije kwiga gutangira kwinjiza andi mafaranga.”

Iri kandi ryasize ubuyobozi bw’Urutozi Gakondo baritegura buhize kurigeza ku rwego mpuzamahanga kandi rigatumirwamo amatsinda yo hanze y’u Rwanda.

Ibi ni bimwe mu byavuzwe na Nzaramba Joseph nk’Umuyobozi Mukuru wa Urutozi Gakondo washimangiye kandi ko mu mpeshyi y’uyu mwaka rizagarukana impinduka no kwiyongera kw’ibihembo.

Ati “Iri rushanwa ryo kubyina rizagaruka mu mpeshyi y’uyu mwaka riba ku nshuro ya gatatu. Tuzagera mu ntara zose z’igihugu ndetse turanateganya ko amatsinda azagera muri kimwe cya kabiri azahurira mu ntara, hanyuma kuri icya nyuma kikazabera mu Mujyi wa Kigali.”

“Ikindi duteganya ni ukuzatumira amatsinda aturutse muri Kenya, Tanzania, n’ibindi bihugu duturanye. Ubutaha noneho tuzakorana n’abaterankunga b’irushanwa aho tuzareba cyane ku mishinga abahatana bafite igaterwa inkunga ndetse igakurikiranwa aho kubaha amafaranga gusa.”

Muri rusange iri irushanwa Urutozi Dance Challenge rikomeje kwaguka dore ko uyu mwaka ryari ryitabiriwe n’amatsinda 18, mu gihe umwaka ushize hari hitabiriye amatsinda atandatu gusa.

Ibihembo nabyo byari byazamuwe kuko umwaka ushize itsinda ‘Afro Monster’ ryari ryabaye irya mbere ryahawe ibihumbi 500Frw.

Abasore bagize itsinda IMD Crew ryo mu Gatenga begukanye umwanya wa gatatu
Abagize akanama nkemurampaka bahisemo guhuza African Mirror na KTY Crew bahatanira umwanya wa mbere
Abafana nabo bahawe umwanya wo kugaragaza ibyo bashoboye
Abagize African Mirror babaye aba mbere bavuga ko amafaranga batsindiye azabafasha mu mishinga bafite harimo uwo gusubiza bamwe muri bo mu ishuri
Abakunzi b'imbyino zigezweho bari baje kwihera ijisho uko intyoza mu kubyina zihatana
Abasore n'inkumi bagize KTY Crew ya Kimisagara ni uku baserutse bambaye
Abasore n'inkumi bagize itsinda KTY Crew ya Kimisagara bakoze iyo bwabaga batanga ibyishimo ku bari bakurikiye iri rushanwa ryo kubyina
Abasore n’inkumi bari muri iri rushanwa bakoresheje imbaraga nyinshi bigaragaza mu mbyino zigezweho
Abasore n’inkumi b’i Karama (Norvege) bibumbiye mu itsinda African Mirror bari bafite udushya twinshi mu byino zabo
African Mirror ni inshuro ya kabiri yari yitabiriye iri rushanwa ryo kubyina
Abasore n’inkumi b’i Karama bibumbiye mu itsinda African Mirror bahigitse aba Kimisagara KTY Crew begukana umwanya wa mbere
African Mirror yegukanye umwanya wa mbere igizwe n’abana basaga 60 batuye i Karama
Bamwe mu bafana bahawe umwanya kugaragaza ko nabo hari imbyino bashoboye
African Mirror baserukanye imbyino n'ubufindo bwanyuze abakunzi b'imbyino zigezweho
Bamwe mu bafana bari bitwaje za vuvuzela
Buri tsinda ryari rifite imbyino zihariye zirimo udushya twinshi
Guhanga udushya mu mbyino ni bimwe mu byari byiganje cyane muri iri rushanwa
IMD Crew (Incredible Miracle Dance) yibanze cyane ku mbyino zigezweho zo muri Afurika
IMD Crew (Incredible Miracle Dance) yo mu Gatenga yabaye iya gatatu ihabwa ibihumbi 300Frw
Indaro Crew ya Kimisagara yegukanye umwanya wa kane
Iri rushanwa ryo kubyina imbyino zigezweho rizagaruka mu isura nshya mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2024
Indaro Crew bari bihariye ku mbyino ya Breakdancing cyangwa b-boying yakomotse muri America na Puerto Rico
Jack B yabanje gusobanurira abitabiriye iri rushanwa amategeko n'amabwiriza agenderwaho mu gutanga amanota ku bahatanye
Kari akazi katoroshye ko kumenya utsinda hagati ya African Mirror na KTY Crew
Iri rushanwa rya Urutozi Dance Challenge rikomeje kwaguka uyu mwaka ryari ryitabiriwe n’amatsinda 18
KTY Crew bagerageje guhanga udushya mu mbyino n'imyambarire yabo
Nubwo ari bato mu myaka ariko baffite ubuhanga mu kubyina imbyino zigezweho kandi zisaba imbaraga nyinshi
Niragira Marie France yanyuzwe n'impano z'abasore n'inkumi bitabiriye iri rushanwa ryo kubyina ritegurwa n'inzu y'imideli ya Urutozi Gakondo
Nyampinga Letitia uzwi nka Rocky Try ni umwe bari bayoboye iki gitaramo
KTY Crew (Kimisagara Youth) yegukanye umwanya wa kabiri yahawe ibihumbi 500 Frw
Nyuma ya buri tsinda abagize akanama nkemurampaka bahabwaga umwanya wo kugira icyo bavuga ku mbyino n'imyitwarire yaryo
Umahanzi Jack B na Zuba Umutesi ni bamwe mu bari bagize akanama nkemurampaka

Amafoto : Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .