00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaranze iserukiramuco ‘Iteka African Cultural Festival’ (Amafoto)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 28 January 2024 saa 07:02
Yasuwe :

Umuco w’Abanyarwanda n’Abarundi ufite imigenzo ikurura benshi cyane cyane imbyino n’umurishyo w’ingoma byizihira abarebyi. Mu iserukiramuco ryiswe ‘Iteka African Cultural Festival’ imbyino n’ibindi bigize iyi mico byifashishijwe mu guhamagarira abantu kwimakaza umuco w’ubumuntu.

Iserukiramuco rya ‘African Cultural Festival’ rihuza imico y’u Rwanda n’u Burundi ryatangiye ku wa 24 Mutarama 2024, risorezwa mu ihema riri muri Camp Kigali mu ijoro rya tariki 27 Mutarama.

Abanyarwanda n’abandi baturutse imihanda yose banyuzwe n’umurishyo w’ingoma z’Abarundi, akenshi usanga bazivuza bazikoreye ku mutwe.

Nta minota yari gushira abantu badacinye akadiho ahanini bivuye ku mbyino z’itorero, abahanzi baririmba mu njyana gakondo, ndetse na Chorale Christus Regnant basusurukije iri serukiramuco.

Abenshi bananiwe gufata amarangamutima yabo babonye ubuhanga bw’itorero Abeza b’Akaranga, ndetse batangarira uko Abarundi bavuza ingoma zibari ku mutwe.

Itorero ry’i Burundi, Abeza b’Akaranga babyinnye zimwe mu mbyino zigaruka ku muco w’Abarundi ari na ko banyuzamo bagatanga ubutumwa busaba abaturage b’ibihugu byombi kubana mu mahoro.

Iteka African Cultural Festival yahaye umwanya abafite imyemerere itandukanye, by’umwihariko abayoboke b’idini Gatolika baririmbanye na Chorale Christus Regnant, ikorera ubutumwa muri Paruwasi Gatolika ya Remera mu mujyi wa Kigali baririmbanye n’abasengera mu idini ikoreramo ubutumwa.

Chorale Christus Regnant ikijya ku rubyiniro yaririmbye Hallelujah ya George Frideric Handel, umuhanga mu kwandika indirimbo zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika abantu benshi barizihirwa.

Itorero Intayoberana ryahawe umwanya ribyina indirimbo zigaruka ku muco nyarwanda ari na ko bakina imikino yo hambere bavanga n’imihamirizo.

Ni mu gihe umuhanzi Michael Makembe we yacurangirwaga na Iteka Band

Abana bahawe urubuga

Ubusanzwe umuhamirizo w’intore abantu bawumenyereye ku basore b’ibigango, bakaraga umubyimba ndetse bagaca umugara. Muri ibi birori abana bagaragaje ko uyu muco utazacika kuko bahamirizaga badasobanya.

Ku mpande abitabiriye igitaramo bagaragaje icyizere ko umuwo w’u Rwanda n’u Burundi iri mu maboko meza, ndetse bashima ko uhererekanywa ukagera no ku bato.

Umuyobozi wa ‘Iteka Youth Organisation’ ari nayo yateguye iri serukiramuco ku nshuro ya kabiri, Yanick Niyonzima yavuze ko imbyino n’indirimbo bikwiye kuba intwaro yifashishwa mu kubaka ubumuntu ku Isi.

Yagize ati”Mureke ubuhanzi bukoreshwe nk’intwaro yo kubaka ubumuntu ku Isi hose”.

Iserukiramuco rya African Cultural Festival ryari rifite insanganyamatsiko igira iti ”Ubuhanzi nk’igikoresho cyo kubaka ubumuntu”. Ryitabiriwe n’amatorero y’i Burundi, ayo mu Rwanda, abahanzi, amatsinda, chorale Christus Regnant n’abandi.

Iteka African Cultural Festival ryashyizweho akadomo na Michael Makembe abantu bari bitabiriye basubira mu ngo abakunda ibirori bakomereza ahandi dore ko amasaha yari akiri mabisi ku bakunda gukesha.

Chorale Christus Regnant yasusurukije abantu mu ndirimbo zo mu Kiliziya
Makembe yashimishije abitabiriye iri serukiramuco
Christus Regnant yaririmbye Hallelujah yo mu kinyejana cya 17
Byari ibyishimo ku bakuru n'abato bitabiriye ibi birori
Banyuzagamo bagahaguruka bagacinya umudiho
Abarundi berekanye ubuhanga mu kuvuza ingoma
Abana babyinnye imbyino za kinyarwanda bishimisha benshi
Itorero ry'aba bana ryatanze icyizere cyo gusigasira umuco

Amafoto: Hervé Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .