Iserukiramuco rya ‘African Cultural Festival’ rihuza imico y’u Rwanda n’u Burundi ryatangiye ku wa 24 Mutarama 2024, risorezwa mu ihema riri muri Camp Kigali mu ijoro rya tariki 27 Mutarama.
Abanyarwanda n’abandi baturutse imihanda yose banyuzwe n’umurishyo w’ingoma z’Abarundi, akenshi usanga bazivuza bazikoreye ku mutwe.
Nta minota yari gushira abantu badacinye akadiho ahanini bivuye ku mbyino z’itorero, abahanzi baririmba mu njyana gakondo, ndetse na Chorale Christus Regnant basusurukije iri serukiramuco.
Abenshi bananiwe gufata amarangamutima yabo babonye ubuhanga bw’itorero Abeza b’Akaranga, ndetse batangarira uko Abarundi bavuza ingoma zibari ku mutwe.
Itorero ry’i Burundi, Abeza b’Akaranga babyinnye zimwe mu mbyino zigaruka ku muco w’Abarundi ari na ko banyuzamo bagatanga ubutumwa busaba abaturage b’ibihugu byombi kubana mu mahoro.
Iteka African Cultural Festival yahaye umwanya abafite imyemerere itandukanye, by’umwihariko abayoboke b’idini Gatolika baririmbanye na Chorale Christus Regnant, ikorera ubutumwa muri Paruwasi Gatolika ya Remera mu mujyi wa Kigali baririmbanye n’abasengera mu idini ikoreramo ubutumwa.
Chorale Christus Regnant ikijya ku rubyiniro yaririmbye Hallelujah ya George Frideric Handel, umuhanga mu kwandika indirimbo zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika abantu benshi barizihirwa.
Itorero Intayoberana ryahawe umwanya ribyina indirimbo zigaruka ku muco nyarwanda ari na ko bakina imikino yo hambere bavanga n’imihamirizo.
Ni mu gihe umuhanzi Michael Makembe we yacurangirwaga na Iteka Band
Abana bahawe urubuga
Ubusanzwe umuhamirizo w’intore abantu bawumenyereye ku basore b’ibigango, bakaraga umubyimba ndetse bagaca umugara. Muri ibi birori abana bagaragaje ko uyu muco utazacika kuko bahamirizaga badasobanya.
Ku mpande abitabiriye igitaramo bagaragaje icyizere ko umuwo w’u Rwanda n’u Burundi iri mu maboko meza, ndetse bashima ko uhererekanywa ukagera no ku bato.
Umuyobozi wa ‘Iteka Youth Organisation’ ari nayo yateguye iri serukiramuco ku nshuro ya kabiri, Yanick Niyonzima yavuze ko imbyino n’indirimbo bikwiye kuba intwaro yifashishwa mu kubaka ubumuntu ku Isi.
Yagize ati”Mureke ubuhanzi bukoreshwe nk’intwaro yo kubaka ubumuntu ku Isi hose”.
Iserukiramuco rya African Cultural Festival ryari rifite insanganyamatsiko igira iti ”Ubuhanzi nk’igikoresho cyo kubaka ubumuntu”. Ryitabiriwe n’amatorero y’i Burundi, ayo mu Rwanda, abahanzi, amatsinda, chorale Christus Regnant n’abandi.
Iteka African Cultural Festival ryashyizweho akadomo na Michael Makembe abantu bari bitabiriye basubira mu ngo abakunda ibirori bakomereza ahandi dore ko amasaha yari akiri mabisi ku bakunda gukesha.
Amafoto: Hervé Kwizera
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!