Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024 muri Kigali Marriot Hotel.
Iki gitaramo cyari kibaye ku nshuro ya mbere, cyitabirwa n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine.
Cyitabiriwe kandi n’abandi bantu batandukanye barimo abasanzwe bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Coach Gael na murumuna we Kenny basanzwe bafatanya mu kazi ka buri munsi, muri 1:55 AM.
Ni ku nshuro ya mbere iki gitaramo cyari kibaye.
Umuyobozi wa Africa In Colors, Raoul Rugamba ari na we wagiteguye, yavuze ko ashaka ko kizajya kiba kenshi gashoboka cyane ko ashaka guhuza injyana nyarwanda gakondo n’izindi njyana.
Vasti Jackson asanzwe ari umuhanga mu kuririmba, gucuranga Guitar, kwandika indirimbo akanazitunganya ndetse yahataniye inshuro nyinshi ibihembo bya Grammy Awards.
Jackson w’imyaka 64 ku wa 25 Ugushyingo 2020 ni bwo yaje mu Rwanda , mu rugendo yasoje tariki 24 Ukuboza 2020.
Yabaye icyamamare mu muziki wa Blues, ndetse ubwo ku nshuro ya 59 hatangwaga ibihembo bya Grammy Awards, Album ye ‘The Soul of Jimmie Rodgers’ yatsindiye igihembo mu cyiciro cya ‘the Best Traditional Blues Album’.
Uyu mugabo wize umuziki muri Jackson State University, mu 2000 yakoze kuri Album Hoochie man ya Bobby Rush yahataniye igihembo cya Grammy Awards mu 2002.
Mu rugendo rwe rwa muzika uyu mugabo yakoze album esheshatu zirimo Vas-tie Jackson yakoze mu 1996, No Borders to the Blues yakoze mu 2003, Bourbon Street Blues: Live in Nashville yakoze mu 2007, Stimulus Man yakoze mu 2010, New Orleans Rhythm Soul Blues yakoze mu 2013 na The Soul of Jimmie Rodgers yakoze mu 2016.
Amafoto: Raoul Habyarimana
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!