00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jackson, Yvan Muziki na Eric Mucyo banyuze benshi mu gitaramo cya Gakondo na Blues (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 March 2024 saa 12:01
Yasuwe :

Abahanzi bazwi mu muziki nyarwanda barimo Yvan Muziki na Eric Mucyo banyuze benshi mu gitaramo cyiswe “Gakondo Meet Blues and Soul’’ bahuriyemo n’Umunyamerika Vasti Jackson wamenyekanye mu muziki wa Amerika, by’umwihariko mu njyana ya Blues.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024 muri Kigali Marriot Hotel.

Iki gitaramo cyari kibaye ku nshuro ya mbere, cyitabirwa n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine.

Cyitabiriwe kandi n’abandi bantu batandukanye barimo abasanzwe bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Coach Gael na murumuna we Kenny basanzwe bafatanya mu kazi ka buri munsi, muri 1:55 AM.

Ni ku nshuro ya mbere iki gitaramo cyari kibaye.

Umuyobozi wa Africa In Colors, Raoul Rugamba ari na we wagiteguye, yavuze ko ashaka ko kizajya kiba kenshi gashoboka cyane ko ashaka guhuza injyana nyarwanda gakondo n’izindi njyana.

Vasti Jackson asanzwe ari umuhanga mu kuririmba, gucuranga Guitar, kwandika indirimbo akanazitunganya ndetse yahataniye inshuro nyinshi ibihembo bya Grammy Awards.

Jackson w’imyaka 64 ku wa 25 Ugushyingo 2020 ni bwo yaje mu Rwanda , mu rugendo yasoje tariki 24 Ukuboza 2020.

Yabaye icyamamare mu muziki wa Blues, ndetse ubwo ku nshuro ya 59 hatangwaga ibihembo bya Grammy Awards, Album ye ‘The Soul of Jimmie Rodgers’ yatsindiye igihembo mu cyiciro cya ‘the Best Traditional Blues Album’.

Uyu mugabo wize umuziki muri Jackson State University, mu 2000 yakoze kuri Album Hoochie man ya Bobby Rush yahataniye igihembo cya Grammy Awards mu 2002.

Mu rugendo rwe rwa muzika uyu mugabo yakoze album esheshatu zirimo Vas-tie Jackson yakoze mu 1996, No Borders to the Blues yakoze mu 2003, Bourbon Street Blues: Live in Nashville yakoze mu 2007, Stimulus Man yakoze mu 2010, New Orleans Rhythm Soul Blues yakoze mu 2013 na The Soul of Jimmie Rodgers yakoze mu 2016.

Akanyamuneza kari kose ku bitarabiriye igitaramo
Abantu batandukanye bitabiriye iki gitaramo banyuzwe
Eric Mucyo na Yvan Muziki bahuriye ku rubyiniro
Eric Mucyo yanyuze abari bitabiriye iki gitaramo
Coach Gael ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Marriott Hotel
Kenny uvukana na Gael Coach nawe yari yitabiriye
Raoul Rugamba wateguye iki gitaramo afatana ifoto na Vasti Jackson uri iburyo
Mighty Popo yahawe umwanya akora mu nganzo abitabiriye baranyurwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Raoul Rugamba watangije Africa In Colors akaba ari na we wateguye iki gitaramo yashimiye abitabiriye, avuga ko kigiye kuzajya kiba inshuro irenze imwe
Vasti Jackson aha yikiranuraga n'imirya ya guitar
Vasti Jackson ubwo yari ku rubyiniro yari yahimbawe
Vasti Jackson yaririmbye afatanyije n'Abanyarwanda
Yvan Muziki yasusurukije abitabiriye iki gitaramo karahava

Amafoto: Raoul Habyarimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .