00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku nshuro ya kabiri i Kigali hatanzwe ibihembo bya Rwanda Influencer Awards (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 9 July 2023 saa 09:31
Yasuwe :

Nyuma yo kubona ko hari abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gutanga impinduka nziza muri sosiyete, Supra Family Rwanda LTD ifatanyije na KCN bongeye kuzirikana abazikoresha bagenerwa ibihembo by’ishimwe.

Ni ibihembo bitanzwe ku nshuro ya kabiri bigamije gushimira abokeresha imbuga nkoranyambaga muguharanira impinduka nziza mu muryango nyarwanda.

Ibi bihembo byatanzwe ku mugoroba wa tariki 08 Nyakanga 2023 kuri Century Park i Nyarutarama, byari mu byiciro umunani.

Ibyiciro byahembwe birimo icyiciro cy’abakora ibikorwa, inkuru , n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bikagera kure cyane “Entertainment Influencer”.

Iki gihembo cyegukanwe na Natasha Ndahiro ndetse na Emmy Nsengiyumva bahigitse abarimo Kalex Kavukire, Uzabakiriho Cyprien Djihad uzwi nka Djihad, Miss Uwase Muyango, Joxy Parker na Rukundo Patrick (Patycope).

Ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza imibereho ihindura abandi “LifeStyle Influencer”, igihembo cyegukanwe na Mike Karangwa ahigitse abarimo Izere Laurien uzwi nka The Trainer, Christelle Kabagire na sosiyete ikora ibijyanye n’imideli Mackenzies.

Mu cyiciro cy’abanyamakuru bakora inkuru cyangwa ubuvugizi bihindura ubuzima bw’abandi “ Media Personality Of the Year”, iki gihembo cyegukanwe na Mutesi Scovia. Yari ahatanye n’abandi barimo Kalinijabo Jean de Dieu, Byansi Samuel Baker na Ndahiro Valens Papy.

Mu cyiciro cy’ibigo by’itangazamakuru bikoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza ubutumwa bugera kuri benshi mu gihe gito ‘Most Influencing Media House’, igihembo cyegukanywe na IGIHE yari ihatanye na TV1, RBA, BTN, Inyarwanda na The New Times.

Ku batanze ubutumwa bwiza bugamije impinduka ku mbuga nkoranyambaga “Social cause Influencer”, iki gihembo cyabo cyegukanywe na Harerimana Tito wari ugihataniye n’abarimo Gisanintwari na Claude Karangwa.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa Twitter hagamijwe icyiza “Social Media Influencer”, iki ni igihembo cyegukanywe na Ishimwe Jean Aime uzwi nka (No Brainer) , iki gihembo yari agihataniye n’abandi bazwi ku mbuga nkoranyambaga nka Kanisekere, Jackie Kalisa, Byukavuba, Alice Kanyana, Kemnique,Akanyange Keza na Patycope.

Abakora ibikorwa by’ubugiraneza “Philanthropy Influencer” igihembo cyegukanywe na Muvunyi Bihozagara wari uhatanye n’abarimo Aline Gahongayire, Bujyacyera Jean Paul (Gutermann Guter) na Rosine Bazongere.

Kuri uyu mugoroba kandi hatanzwe igihembo kitari mu bihatanirwa cyiswe “People Choice Awards” cyahawe Soeur Uwamariya Immaculée washinze umuryango ‘Famille Espérance’(FAES) mu myaka icumi ishize.

Alphonse Nsengiyumva yatangaje ko umwaka utaha ibi bihembo bizatangwa hanakorwa n’ibiganiro nyunguranabitekerezo ku bazaba bahataniye ibi bihembo barebera hamwe uko ibikorwa byabo byarushaho gufasha sosiyete nyarwanda.

Mike Karangwa akebuye abitiranya igihembo (Awards) n’amafaranga |Ibyo ahugiyemo muri iyi minsi

Harerimana Tito ahishuye imyitwarire ikwiye kuranga umujene ukoresha Twitter | Uko abigenza

Uko No Brainer akoresha Twitter mu bikorwa bibyara inyungu | Asanzwe ari Manager w’abahanzi

Mutesi Scovia ahishuye inkuru akora zikamutera ubwoba | Uko abyitwaramo

Ishimwe Jean Aime uzwi nka No Brainer yegukanye igihembo cya “Social Media Influencer”
IGIHE yegukanye igihembo cya “Most Influencing Media House”
Emmy Nsengiyumva niwe wagukanye igihembo cya “Entertainment Influencer”.
Harerimana Tito yegukanye igihembo cya “Social Cause Influencer”
Emmy Nsengiyumva na Babu Rugemana ubwo bari bageze ahabereye ibi birori
Buri wese witabiriye yabanzaga kunyura ku itapi itukura
Umwaka utaha haziyongeramo umwanya w’ibiganiro nyunguranabitekerezo ku bahataniye ibi bihembo
No Brainer na bagenzi be ubwo bari bageze kuri Century Park ahabereye ibi birori
Muvunyi Bihozagara yegukanye igihembo cya “Philanthropy Influencer” gihabwa abakora ibikorwa by’ubugiraneza
Muvunyi Bihozagara aganira na Bujyacyera Jean Paul (Gutermann Guter ) bose bari bahataniye igihembo cy'ukora ibikorwa by'ubugiraneza “Philanthropy Influencer”
Mutesi Scovia yishimiye igihembo yegukanye
Mike Karangwa yishimiye igihembo yegukanye
Mutesi Scovia yegukanye igihembo cya “ Media Personality Of the Year” .
Mike Karangwa yari aherekejwe n'umufasha we Isimbi Mimi Roselyne
Mike Karangwa n'umufasha we Isimbi Mimi Roselyne hamwe n'umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul (Gutermann Guter)
Mike Karangwa yegukanye igihembo cya “LifeStyle Influencer”.
Mike Karangwa na Emmy Nsengiyumva bishimiye ibihembo begukanye kuri uyu munsi
Mike Karagwa aganira na Gutermann Guter, umunyamakuru wa Isango Star
Keminique uzwi nka Urinde Wiyemera kuri Twitter na Bujyacyera Jean Paul (Gutermann Guter) wari uhataniye igihembo cya Philanthropy Influencer”
Abitabiriye ibi birori bakirizwaga icyo kunywa
Bashimiye Supra Family Rwanda LTD izirikana ibyo bakora mu buzima bwabo bwa buri munsi
Alphonse Nsengiyumva utegura ibi bihembo bya Rwanda Influencer Awards, yavuze ko buri mwaka bizajya bizana agashya
Abakiriye igihembo cyahawe Soeur Uwamariya Immaculée washinze umuryango ‘Famille Espérance’(FAES) yegukanye igihembo cya “People Choice Awards”

Video :Bidibura Jules William

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .