00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Inyamibwa ryanyuze benshi mu gitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 March 2024 saa 07:18
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bamwe mu bihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye igitaramo ‘Inkuru ya 30’ cy’Itorero Inyamibwa AERG kiri kubera muri BK Arena.

Ubuyobozi bw’iri torero bwavuze ko bwahisemo gutegura iki gitaramo mu kwizihiza imyaka 30 yashize Abanyarwanda baba mu mahanga bategura umugambi wo kubohora igihugu ndetse n’indi myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe ndetse rukaba rumaze kugera ku byiza byinshi.

Mu kiganiro Rusagara Rodrigue uyobora iri torero aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko “imyaka 30 ni uko u Rwanda rwaduhaye uwo mwanya n’urwo rubuga rwo gukoreramo ibyo bintu byose, ni uko baduhaye urubuga rwo gutarama. Kubera ko ntabwo watarama, ntabwo wabyina udafite umutekano, udafite iryo terambere.”

Itorero Inyamibwa AERG ryashinzwe mu 1998, i Butare mu Majyepfo y’u Rwanda mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Abarishinze bari bagamije kuvana mu bwigunge abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mu mbino n’umuco.

Ngera yongeye guhagurutsa abantu

Indirimbo Ngera ni imwe mu ziri mu njyana gakondo zikundwa na benshi. Yaje kongera gukundwa cyane mu 2014 ubwo yasubirwagamo na Jules Sentero.

Iyi ndirimbo ni imwe zahagurukije benshi muri BK Arena ubwo yabyinwaga n’Itorero Inyamibwa. Iri torero kandi ryaririmbye izindi ndirimbo zo hambere zirimo ‘Ni amanihura ya Rugamba’.

Hari umukino waryoheye benshi

Iki gitaramo ntabwo cyaranzwe n’imbyino gusa, ahubwo abagize Inyamibwa banyuzagamo ikinamico nto. Iya nyuze benshi ni umukino w’abasore babiri baje bambaye imyambaro ya gisirikare, bagenzi babo babarimbira ‘Iya mbere Ukwakira’, indirimbo igaruka ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ni umukino wakurikiwe n’imbyino z’abagabo n’abasore bagize Itorero Inyamibwa. Muri izi mbyino zihariye ntabwo bari barikumwe na bagenzi babo b’igitsina gabo.

Igitaramo cyaryoshye

Abagize itorero Inyamibwa bageze ku rubyiniro. Mbere y’uko itorero ryose rigera ku rubyiniro ryabanjirijwe n’umwe mu basore barigize waririmbye indirimbo ebyiri zo kugaragaza uburyo Abanyarwanda bari baraheze mu buhunzi bashengurwaga no kutabasha gutaha. Iyi ndirimbo yakurikiwe n’indi igaragaza ko nyuma y’imyaka 30 bishimiye uko babayeho mu gihugu.

Uyu musore yakurikiwe n’Itorero Inyamibwa ryose, ryageze ku rubyiniro ritangira gususurutsa abakunzi baryo mu mbyino za Kinyarwanda.

Ababyinnyi b’iri torero bari kugenda babangikana n’icyo umuntu ya kwita ikinamico nto y’umusaza n’umwuzukuru we, uba umubaza impamvu baheze mu buhungiro ku buryo badashobora gutaha iwabo mu Rwanda.

Nyuma y’umushayayo w’abakobwa n’abagore, Intore zigizwe n’abagabo n’abasore bo muri iri Torero ry’Inyamibwa nazo zaserutse mu muhamirizo wazo. Zishimiwe bikomeye n’ibihumbi by’abitabiriye iki gitaramo.

Cyitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri BK Arena, ahari kubera Igitaramo ‘Inkuru ya 30’ cy’Itorero Inyamibwa. Bakiranywe ibyishimo byinshi n’Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi bari muri iyi nyubako.

Batunguwe n’abasore batarama bakoresheje ingoma gusa

Abasore biga mu Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo bafite ubuhanga n’umwihariko mu kuvuza ingoma gakondo nibo bari gusurutsa abitabiriye iki gitaramo, nyuma yo kuva ku rubyiniro kwa Impakanizi.

Mu gutarama kw’aba basore bazwi nka ‘Nyundo Youth Drummers’ ntibaririmba, ahubwo bo bifashisha umudiho w’ingoma gusa. Bitewe n’uyu mwihariko wabo bari mu bishimiwe cyane.

Impakanizi abimburiye abandi ku rubyiniro

Saa 18h30, nibwo Lion Imanzi uri gukora nka MC muri iki gitaramo yageze ku rubyiniro ndetse atumira ku rubyiniro Yves Iradukunda (Impakanizi), uri mu basore bakundwa na benshi mu bakora umuziki gakondo.

Uyu musore wabimburiye abandi mu bahanzi muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Umunyabigwi’, ‘Ingabe’, ‘Ingobyi’ n’izindi.

Impakanizi yakoze ku mitima ya benshi ubwo yasabaga abari muri iki gitaramo kunamira inshuti ye, umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana azize kanseri. Mu kumuha icyubahiro yaririmbye indirimbo ye yise ‘Gusaakaara’.

Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo uyu musore yahawe amashyi y’urufaya n’abakunzi be ndetse n’aba Buravan bakomeje kugaragaza urwo bakunda ibihangano bye nubwo atagihari.

Cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu

Mu gihe igitaramo nyirizina kitaratangira, abageze muri BK Arena bari gucurangirwa indirimbo gakondo ziganjemo iza Kamaliza na Cécile Kayirebwa.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’ibyiciro by’abantu bitandukanye, biganjemo ab’urubyiruko bakunda umuziki gakondo.

Mu bitabiriye iki gitaramo kandi harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Jean-Damascène Bizimana, Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera n’Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera.

Ab’inkwakuzi bageze muri BK Arena

Nubwo igitaramo nyir’izina kitaratangira, ab’inkwakuzi bamaze kwinjira muri BK Arena. Umubare w’amabamaze kugera muri iyi nyubako ntabwo ari mu nini cyane, ahanini Bitewe n’imvura yabanje kugwa.

Inyubako ya BK Arena igiye kwakira iki gitaramo yarimbishijwe mu birango by’iri torero n’iby’abaterankunga batandukanye.

Amafoto: Igirubuntu Darcy& Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .