00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy yavuze icyatumye atitabira ubukwe, The Ben na Pamella bahabwa ubutaka muri Zanzibar (Amafoto)

Yanditswe na Daniel Havugarurema, Peacemaker Pundit
Kuya 24 December 2023 saa 10:22
Yasuwe :

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yasezeranye na Uwicyeza Pamella mu birori binogeye ijisho byabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyi wa Gatandatu, Meddy na Diamond Platnumz bamugenera ubutumwa bunyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

The Ben na Pamella babanje gufata amafoto mbere yo guhabwa ibyicaro, mu muhango witabiriwe n’inshuti, imiryango baturutse hirya no hino ku isi. Hari abaturutse muri Canada, Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi.

Umuhanzi Meddy usanzwe afatwa nk’umuvandimwe wa The Ben yagize inzitizi ntiyaboneka ariko agenera ubutumwa The Ben na Pamella.

Ni ibirori byasusurukijwe mu buryo bwa Kinyarwanda aho Itorero Inganzongari ryabyinnye rikanaririmbira Abageni n’abashyitsi. Abahanzi bagezweho muri iyi minsi Chriss Eazy, Shemi na Okkama batunguye The Ben na Pamella babaririmbira Rahira imaze imyaka 13 igiye hanze. Ni indirimbo The Ben yakoranye na Liza Kamikazi wanatashye ubu bukwe.

Meddy utahabonetse yatanze ubutumwa mu mashusho, avuga ko bitamukundiye kuhagera kubera impamvu zinyuranye.

Ati “Akazi n’ibindi bitandukanye byatumye ntaboneka. The Ben na Pamella turabashyigikiye. Mbifurije kugira ubukwe bwiza, urukundo ruzabe rwinshi. Imana izabahe Umugisha”.

Umuhanzo wo muri Tanzania, Diamond Platnumz na we yifurije The Ben na Pamella kuzagira urugo rwiza no kwibaruka.

Mu bandi bifurije urugo rwiza aba bageni harimo Ommy Dimpoz wasobanuye ko amaze imyaka myinshi ari inshuti na The Ben na Pamella.

Yabageneye ubutaka ku bwo afite iwabo i Zanzibar nk’impano.

Ati “Mfite ubutaka i Zanzibar mbahayeho igice kuko ndabakunda”.

Umubyeyi wa Pamella na we yabasabiye umugisha ku Mana, abifuriza kuzagura urugo rwiza.

Ati “Pamellaa yambereye umukobwa mwiza azagire urugo ruhire”.

Umubyeyi wa Mama wa The Ben na we yavuze ko ashimira abantu bose basengeye ubukwe bw’abana babo.

Yasabye The Ben na Pamella kumufata nka mama wabo aho kumufata nka nyirabukwe.

Yabahaye impano ya Bibiliya ndetse abifuriza ijuru.

Ibirori byo kwakira abatumiwe byaranzwe no gutanga impano no kubyina dore ko hari abahanzi benshi.

Ommy Dimpoz na Producer Clement baganira
Umuhanzi Shemi usanzwe ari mwishywa wa The Ben yasusurukije abantu mu bukwe bwa Nyirarume
Yvanny Mpano na Dj Bob bicaye mu myanya y'imbere muri Kigali Convention Centre
Uwamahoro Malaika yari mu bitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella
The Ben na Pamella basutse Champagne yo gutangiza ibirori byo kwakira abitabiriye ubukwe bwabo
The Ben na Pamella binjiye ibitwenge ari byose
The Ben na Pamella ubwo batangizaga ibi birori byabereye muri Kigali Convention Centre
The Ben na Pamella bafashe ifoto y'urwibutso na Gen (rtd) James Kabarebe
The Ben na Pamella basukirwa Divayi yo gutangiza ibi birori
The Ben na Pamella ubwo binjiraga muri KCC
The Ben yabanje kwitera igitambaro giherekeza ikote, yinjira afashe ikiganza cya Pamella
The Ben yari yishimye bidasanzwe
The Ben yageze ubwo afatanya na Niyo Bosco gutaramira abitabiriye ubu bukwe
The Ben yanyujijemo yibutsa abitabiriye ko ari umwe mu bahanzi bashoboye umuziki
The Ben yanyuzagamo akunama akabyina gato
The Ben yashimiye Ommy Dimpoz witabiriye ubutumire bwe
Tom Close na David Bayingana basanzwe ari inshuti za hafi za The Ben bari mu bitabiriye ubu bukwe
Ubwo abaherekeje The Ben na Pamella binjiraga muri Kigali Convention Centre
Ubwo Itorero Inganzo Ngari ryinjizaga The Ben na Pamella muri Kigali Convention Centre
Ubwo Mama Pamella yafata ijambo mu bukwe bw'umukobwa we na The Ben
The Ben na Pamella basabye abitabiriye kuzamura ibirahure by'ibyo kunywa mu rwego rwo kwishimira ubu bumwe
Aha The Ben na Pamella bakataga umutsima
Muyoboke Alex wabaye umujyanama wa The Ben yari mu bitabiriye ubukwe bw'uyu muhanzi
Mwiseneza Josiane wamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ari mu byamamare byakereye ibi birori
Okkama, Chriss Eazy na Shemi ubwo bataramaga
Okkama, Producer Kooze, Producer Element na Rwiyemezamirimo Noopja n'umufasha we bitabiriye ubukwe bw'inshuti yabo The Ben
The Ben akaboko ka Pamella ntiyifuzaga kukarekura
The Ben na Pamella bacaniwe icyuma kirekura umwotsi kizwi nka 'Smoke Machine' ubwo binjiraga
Producer Bob Pro yitabiriye ubukwe bw'inshuti ye The Ben
Gen (rtd) James Kabarebe aganira na Jimmy Muyumbu, umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana
Rtd Gen (rtd) James Kabarebe yitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella
Gen (rtd) James Kabarebe yashimiye The Ben ku bw'urugendo rushya atangiye
Sadate Munyakazi n'umugore we batashye ubukwe bwa The Ben na Pamella
Olivis wahoze mu itsinda Active Again n'Umukinnyi wa Sinema Yvan bari mu bitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella
Ommy Dimpoz aganira na Ishimwe Clement uyobora Kina Music
Ommy Dimpoz yatangaje ko ari inshuti ihambaye ya The Ben
Ommy Dimpoz yapfukamye arata amashimwe The Ben
Ommy Dimpoz yishimiye gutaha ubukwe bw'inshuti ye The Ben
Ommy yahaye ubutaka The Ben buherereye mu mujyi wa Zanzibar
Pamella mu ikanzu y'umweru n'indabo mu ntoki, yari akeye ku munsi w'ubukwe bwe
Pamella n'umugabo we The Ben bishimiye indi ntambwe bateye mu buzima
Abakinnyi ba Ruhago Rwatubyaye Abdul na Abed bari mu baje gushyigikira The Ben na Pamella
Baad Rama, Uncle Austin na Marina babukereye muri ubu bukwe
Cadette Umukundwa ugezweho ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella
Chriss Eazy ugezweho mu ndirimbo 'Bana' yaririmbiye The Ben
Christelle Kabagire ukorera RBA ari mu bitabiriye ubu bukwe
Dimpoz ubwo yasuhuzaga Pamella
Israel Mbonyi na David Bayingana bitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella
Jack B afatana ifoto na The Ben
K8 Kavuyo ari mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa The Ben
Liza Kamikazi na The Ben baganira
Munyakazi Sadate wabaye umuyobozi wa Rayon Sports, ari mu bitabiriye ibirori byo kwakira abatumiwe mu bukwe bwa The Ben na Pamella
Abakobwa bagize itorero Inganzo Ngari ubwo bari bari kuririmba

Amafoto: Salomon Nezerwa & Yuhi Irakiza Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .