00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sandra Teta yongeye gushinga ibirindiro muri Uganda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 August 2023 saa 10:26
Yasuwe :

Sandra Teta yongeye kubura ibyo gutegura ibirori bibera mu tubari muri Uganda nyuma y’amezi amaze asubiye kubana na Weasel.

Amakuru aturuka muri Uganda agaragaza ko uyu mugore wongeye gushinga ibirindiro muri iki gihugu yari yavuyemo umwaka ushize kubera ibibazo byabaye mu rugo rwe na Weasel; yongeye kubura umutwe akaba amaze iminsi akorera ibirori mu tubari dutandukanye muri Uganda.

Uyu mugore ukiri kongera kwisuganya, amaze iminsi akora ibirori bya ‘After Party’ biherekeza ibitaramo by’urwenya bya Alex Muhangi uri mu bakomeye muri Uganda byitwa “Comedy Store’’. Ibiheruka yateguye ni ibyabereye muri Regio Bar.

Muri Nyakanga umwaka ushize hari hagiye hanze amafoto ya Sandra Teta afite ibikomere umubiri wose ndetse amakuru yavugaga ko uyu mugore yakubiswe na Weasel.

Nyuma Teta Sandra yarabinyomoje avuga ko yakubiswe n’amabandi, mu gihe hari uruhande rw’abamuzi neza bahamyaga ko yakubiswe n’umugabo we Weasel akaba yaramuhishiraga kubera impamvu zitandukanye.

Benshi bahamyaga ko Teta Sandra yaba akunda bikomeye Weasel ku buryo ibyo kumukubita atabyitaho, cyane ko atari ubwa mbere byaba bibaye.

Sandra Teta nyuma y’amakimbirane yabaye hagati ye na Weasel muri Kanama umwaka ushize yatashye mu Rwanda.

Ni ibintu byabaye nyuma y’uko ababyeyi be bari bamaze igihe muri Uganda baragiye kureba ibibazo by’umwana wabo, bikarangira bamucyuye.

Byari nyuma y’ubuvugizi bwakorwaga n’abantu b’ingeri zitandukanye yaba ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru ryo mu Rwanda no muri Uganda.

Muri Mata 2023 ni bwo Teta Sandra yasubiye i Kampala, icyo gihe yakiriwe na Weasel ndetse uyu mugabo yamushyiriye indabo ku kibuga cy’indege cya Entebbe, amakuru ahari akavuga ko kugeza ubwo umubano wabo wari umeze neza cyane.

Mu nkuru zitandukanye ziherutse kujya hanze, Weasel yagiye agaragaza ko akunda Teta Sandra bikomeye, ntatinye guhishura ko yikosoye ku mafuti yose yamukoreraga.

Weasel akunze kubwira itangazamakuru ryo muri Uganda ko we n’umugore we bari gutegura ubukwe, icyakora ntabwo itariki yabwo iramenyekana.

Sandra Teta asigaye agaragaza ko mu rugo bameranye neza. Nko mu ijoro ryo ku wa 12 Kamena 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yifurije isabukuru nziza umugabo we wari wujuje imyaka 38 y’amavuko amwifuriza kurama mpaka abonye abazukuru babo n’abandi bazabakomokaho.

Teta Sandra yongeye kubura gahunda zo gutegura mu buryo buhoraho ibitaramo mu tubari muri Uganda
Sandra Teta yiyunze na Weasel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .