00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uzaba Miss Rwanda 2012 azahembwa imodoka “Haval M2” ya miliyoni 12

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 30 August 2012 saa 12:13
Yasuwe :

Igihembo gikuru kizahabwa umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2012, tariki ya 1 Nzeri 2012 I Gikondo, ni imodoka yo mu bwoko bwa “Haval M2” y’agaciro k’amafaranga miliyoni 12 z’amanyarwanda.
Ibi byatangarijwe mu nama abategura aya marushanwa hamwe n’abakobwa 15 bahatanira umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda 2012 bagiranye n’abanyamakuru I Kigali kuri Serena Hotel kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2012.
Muri iki kiganiro cyatangajwemo igihembo gikuru kizahabwa Miss Rwanda 2012, havuzwemo uko (...)

Igihembo gikuru kizahabwa umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2012, tariki ya 1 Nzeri 2012 I Gikondo, ni imodoka yo mu bwoko bwa “Haval M2” y’agaciro k’amafaranga miliyoni 12 z’amanyarwanda.

Ibi byatangarijwe mu nama abategura aya marushanwa hamwe n’abakobwa 15 bahatanira umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda 2012 bagiranye n’abanyamakuru I Kigali kuri Serena Hotel kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2012.

Muri iki kiganiro cyatangajwemo igihembo gikuru kizahabwa Miss Rwanda 2012, havuzwemo uko abakobwa bahatanira umwanya wa Nyampinga babayeho aho bari mu mwiherero i Kigali mu Karere ka Gasabo ku Kimihurura ahitwa “Elegancia”.

Ubwo yatangazaga iki gihembo, Makuza Laurent, umuyobozi ushinzwe guteza imbere no kumenyekanisha umuco muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco yagize ati ”Nyampinga w’u Rwanda biteganijwe ko azegukana imodoka, imodoka nshya, itarigeze ikandagira no ku muhanda, moteri yayo itarigera inahuma na rimwe, ibirometero bizaba byanditseho bizaba ari zero, zero, zero.

Yakomeje avuga ko iyo modoka iri mu bwoko bwa Haval M2. Avuga ko iri mu rwego rw’amamodoka agezweho ku isoko mpuzamahanga, imodoka zo mu bwoko bw’izidakoresha amavuta yangiza ikirere. mbese zijyanye na gahunda y’Isi yo kurengera ibidukikije.

Yavuze ko iyo modoka izaba yanditseho kuri plaques zayo amagambo agira ati“Miss Rwanda 2012.”

Yagize ati”Iyo modoka izaba atari imodoka itamenyerewe hano mu Rwanda ijyanye na gahunda y’Isi itangiza ikirere ikaba yitwa Haval M2.”

Uretse Miss Rwanda 2012 uzahembwa imodoka n’ibindi bihembo bitandukanye, hatangajwe ko hazanahembwa abandi bakobwa 2 bazaba ibisonga bya Miss.

Undi uzahembwa ni umukobwa uzaba waragize amanota menshi mu gutorwa kuri Internet, kuri www.IGIHE.com no mu kohereza ubutumwa bugufi bwoherejwe hakoreshejwe telefone.

Ibindi bihembo bine byatangajwe ko bizahembwa ni:

  • Miss photogenic (uzi kwifotoza neza kurusha abandi, uzatorwa n’itangazamakuru n’abafotozi),
  • Miss Innovation (umukobwa uzagaragaza udushya mu byo bamaze igihe biga no mu mpano ze),
  • Miss Congeniality (uzagaragaza ko yitwaye neza mu bandi, uyu bakazamwitoramo ubwabo),
  • Miss Heritage (umukobwa waberewe n’imyenda yo hambere, iranga Umunyarwandakazi nk’ishabure, imishanana n’indi, iri kamba akazaryambikwa n’umuyobozi w’inzu ndangamurage y’u Rwanda).

Muri iki kiganiro havuzwe ko mu gihe cy’iminsi igera kuri 14 abakobwa bagiye kumara mu ngando “The boot camp” basuye Urwibutso Rukuru rw’i Kigali ku Gisozi, babwirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo cyane cyane ayo mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Havuzwe kandi ko bitabiriye ibikorwa bitandukanye nk’umuganda, umukino w’umupira w’amaguru, ugusura ibigo byateye inkunga iri rushanwa birimo Bralirwa na BRD.

Akineza Carmen umwe mu bakobwa bari muri 15 barushanwa, yatangaje ko bakigera aho baba byabanje kubatonda. Avuga ko hari ibintu byabanje kubagora nko kurarira isupu no kwitoza kurya uturyo duke ariko ko bagenda bamenyera kandi ko babyishimira.

Akineza yagize ati ”Muri Boot Camp tubayeho neza cyane kandi nanjye ndabyishimira. Tukiza byaratugoye ariko ubungubu twarabimenyereye nta kibazo. Nijoro ho baduha isupu, isupu iryoshye cyane pe, birakugora ariko vraiment ni ibintu biryoshye kandi ni ibintu kubyakira bihita byoroha.”

Mu minsi 14 aba bakobwa bari kwigishwa umuco, amateka y’u Rwanda, kwihangira imirimo, kumenya gusubiza no kwisobanura neza n’ibindi byabafasha kuba abakobwa bahagararira u Rwanda bagaragaza indangagaciro z’umuco.

Mu bindi havuzwe ko umwe mu bakobwa batowe muri batatu bo guhagararira Umujyi wa Kigali yirukanywe burundu mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012 azira kuba yari yarabeshye ko yarangije amashuri yisumbuye bikaza kumenyekana ko acyiga. Havuzwe ko uwo mukobwa yahise asimbuzwa undi, wagiye mu mwiherero.

Lauren Makuza yavuze ko uzambika ikamba Miss Rwanda 2012 azaba ari uzitabira ibi birori nk’umushyitsi mukuru. Ibirori byo gutora Miss Rwanda 2012 bizaba kuwa 1 Nzeri 2012 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .