Iri duka ryiswe ‘Sahorn’ ryatashywe ku mugaragaro mu mpera z’icyumweru gishize, mu muhango wari witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abamurika imideli bazwi mu Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, umubyeyi wa Babo, Murorunkwere Sandrine yavuze ko bafashije umwana wabo gufungura iduka ry’imideli ricuruza amasakoshi n’inkweto by’abakobwa, mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye no kurushaho kumukundisha u Rwanda.
Ati “Babo ni umwana wibera i Burayi, yakuriyeyo ariko nk’umubyeyi mparanira ko atazibagirwa u Rwanda nk’igihugu cye. Ni muri urwo rwego rero twanamufashije gufungura iri duka kuko ni kimwe mu bikorwa bikomeye agiye kuba ahafite.”
Uyu mubyeyi yavuze ko bitewe n’uko umwana akiri muto, nk’ababyeyi bazamufasha gukurikirana ibi bikorwa bye kugeza ubwo azaba akuze.
Yavuze ko impamvu bahisemo kumushingira iduka ry’imideli ari uko abikunda.
Ati “Uretse njye ukunda ibyo kumurika imideli, Babo asanzwe ari umwana ubikunda kandi burya umwana umuha icyo akunda.”
Iri duka riherereye ahazwi nka RWANDEX i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Babo arifunguye nyuma y’iminsi mike asohoye indirimbo ‘Lose you’ afatanyije na Ariel Wayz.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!