00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Élodie wakoze muri Armani na Elite yasohoye imyambaro mishya yise ‘Izubaa’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 November 2021 saa 12:20
Yasuwe :

Umunyamideli Élodie Fromenteau ufite inkomoko mu Rwanda nyuma yo gukorana n’inzu mpuzamahanga z’imideli nka Armani, Diesel na Elite yasohoye imyambaro ye ya mbere yise ‘Izubaa Collection’.

Élodie avuka ku mubyeyi w’umunyarwandakazi, se akaba ari Umufaransa. Yavukiye muri Cameroun aza gukurira mu Majyepfo y’u Bufaransa.

Ku myaka 20 yimukiye i Londres ahageze akora mu nzu y’imideli y’Abataliyani ‘Armani’ ari nabwo yamenye ko afite impano mu guhanga imideli atangira kuyibyaza umusaruro. Ibikorwa bye byasohotse mu binyamakuru bikomeye nka Vogue na Harper’s Bazaar.

Ibi byatumye akunda imideli ndetse atangira kuyihuguramo. Mu 2020 yagiye mu Rwanda gushaka ubwenegihugu nk’igihugu kivukamo umubyeyi we.

Ahageze yahuye n’abantu batandukanye barimo n’abanyamideli bungurana ibitekerezo atangira gukorera mu Rwanda.

Guma mu Rugo yabaye imbarutso ya ‘Izubaa Collection’

Ubwo hitegurwaga ibirori bya Mercedes Benz Fashion week 2021, Élodie na we yari yabitumiwemo bituma atangira gutegura ibyo yazamurikamo ariko byaje guhagarikwa kubera ubwiyongere bwa Covid-19 bwaje no kubyara guma mu rugo.

Nubwo ibirori yari yatumiwemo byahagaze, avuga ko atigeze acika ntege ahubwo yabyaje umusaruro wa mwanya wo kuguma mu rugo abasha gukora imyambo ye ya mbere.

Iyi myambaro yiswe Izubaa ikozwe mu buryo buvanze bw’imyambaro y’i Burayi n’iyo muri Afurika. Yayikoze agendeye ku ya kera aho avanga ibitambaro bisanzwe (tissue) n’ibitenge.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Élodie Fromenteau, yavuze ko akora iyi myambaro yagendeye ku yo yabonaga akiri umwana cyane iyo nyina n’abavandimwe be bambaraga.

Yagize ati “Izubaa yaturutse ku rwibutso mfite mu bwana bwanjye muri Cameroun no mu Bufaransa n’igihe nagize cyo gusura ba masenge mu Rwanda, wabonaga bo na mama bambaye imyambaro myiza cyane.”

Yakomeje avuga ko yayikoze muri ubu buryo kuko yashakaga gukora imyambaro yihariye kandi buri wese ashobora kwibonamo.

Yagize ati “Nashakaga gukora imyambaro buri wese areba akabona ko yihariye, ifite ubwiza butangaje kandi idasanzwe, ya myambaro ifite icyo isobanuye k’uyambaye n’uyireba kandi abagore n’abagabo bayibonamo.”

Imyambaro yasohotse ubu yibanze ku bagore avuga ko yabikoze kugira ngo ahe abagore agaciro bakwiye.

Mu guhitamo izina ry’imyambaro yagendeye ku kamaro k’izuba, avuga ko yabonye uburyo izuba rimurikira Isi nta kiritangira, yifuza ko buri wese yakurikira urumuri aho guherenwa n’umwijima.

Nyuma yo gukora iyi myambaro, Élodie Fromenteau afite intego zo gushinga Izubaa boutique mu Rwanda, Londres no mu Bufaransa. Mu Ugushyingo aritegura kwitabira Ghana Fashion Week akazanitabira Mercedes Benz Fashion week Kigali 2022 mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye.

Kugeza ubu Izubaa Collection iri gucururizwa kuri murandasi ku rubuga rwa https://izubaa.com/, ushaka andi makuru yanyura ku rubuga rwa Instagram rwa izu.baa https://www.instagram.com/izu.baa/.

Élodie Fromenteau yavuze ko yakoze iyi myambaro kugira ngo buri wese amurike nk'izuba
Élodie Fromenteau yakoze iyi myambaro agendeye ku ya kera
Uyu munyamideli yakoze mu nzu z'imideli mpuzamahanga nka Armani, Diesel na Elite
Élodie yakoze iyi myambaro agendeye ku yo yabonaga akiri umwana
Iyi myambaro ikoze mu bitambaro bisanzwe n'ibitenge
Iyi myambaro ubu iri gucuruzwa mu buryo bw'ikoranabuhanga
Iyi myambaro yose yakorewe mu Rwanda
Izubaa Collection ikozwe mu buryo butandukanye
Iyi myambaro ikozwe mu buryo ibitambaro (tissue) bisanzwe bivangwa n'ibitenge nk'umwambaro w'Abanyafurika
Umuhanzi wa Izubaa Collection avuga ko afite intego yo kwagura ibikorwa bye bigakwira isi
Umunyamideli Kentha yambaye ipantalo n'ikoti bya Izubaa Collection
Umwe mu banyamideli bakunzwe mu Rwanda, Linda yambaye imyambaro yakozwe na Izubaa Collection

Amafoto: BLACK JUDAH


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .