00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe ibikomo bisingiza ubutwari bw’Inkotanyi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 January 2022 saa 03:08
Yasuwe :

Dusenge Steff ukora ibikomo bya HIIGHK Bracelets yasohoye ubwoko bushya yise Inkotanyi Collection, bugamije gusingiza ubutwari bwaranzwe n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994.

Ibi bikomo bikozwe mu bwoko bw’amabuye bita ‘gemstones’ bakunze gukoramo imitako, bikaba byarahawe ibara ry’imyenda ya gisirikare mu kugaragaza urugamba Inkotanyi zarwanye.

Mu kwishimira no guha icyubahiro ibikorwa by’indashyikirwa Inkotanyi zakoze, yakoze ibikomo ndetse agena ko umusaruro uzavamo azawusangira n’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kugeza ubu hamaze gukorwa ibikomo ijana buri kimwe kigura 18,000 Rwf, amafaranga azabicuruzwamo 50% azashyirwa mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Mu kiganiro na IGIHE, Dusenge yavuze ko yifuje gukora ibi bikomo nk’umuhanzi w’urubyiruko kugira ngo ashime ibikorwa by’Inkotanyi kandi ashishikarize abantu kurangwa n’ubutwari.

Ati “Nakozwe ku mutima n’ibikorwa by’Inkotanyi numvise uko batereranywe n’abandi ariko bagakomeza bagahatana kugeza bahagaritse Jenoside kandi bari urubyiruko ntibacika intege. Nk’urubyiruko nanjye nshaka gutera ikirenge mu cyabo.”

Dusenge yatangiye gukora ibikomo biturutse kuri Covid-19 ubwo u Rwanda rwajyaga muri guma mu rugo ya mbere mu 2020, kugeza ubu amaze gushyira hanze ubwoko butatu bw’ibikomo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .