00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe kuri Christelle Yambayisa umaze kubaka izina mu kumurika imideli mu Bufaransa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 December 2021 saa 09:40
Yasuwe :

Christelle Yambayisa ni Umunyarwandakazi umurika imideli wabigize umwuga, ubikorera mu Bufaransa guhera mu myaka itandatu ishize, kuko yabitangiye mu 2015 ubwo yari afite imyaka 21 y’amavuko.

Uyu munyamideli amaze kwitabira ibirori by’imideli bikomeye birimo Paris, London na Milan fashion Week.

Yambayisa yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, aho yageze mu 1996 ari kumwe n’umuryango we. Nyuma yaje kujya kuba mu Mujyi wa Paris nawo wo muri iki gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi.

Iyo yivuga agaragaza ko ari umwirabura utewe ishema n’uruhu rwe, ndetse bikaba bitamubangamira mu kazi akora ko kumurika imideli.

Ikindi yemeza ko akomeye ku muco Nyarwanda cyane ko n’ubwo atakuriye ku ivuko ry’iwabo, amateka igihugu cyanyuzemo yayize kuko yabanye na sekuru na nyirakuru ku buryo bamutoje byinshi mu muco.

Yigeze kubwira Tapmagazine ati “Nakuriye mu Bufaransa. Ndi umuturage w’u Bufaransa ariko ndacyafite umuco wanjye wa Afurika n’imizi yawo kuko namaranye igihe kinini n’ababyeyi b’ababyeyi banjye bakizirikana umuco wabo n’ubwo babana natwe hano mu Bufaransa. Buri gihe mba numva ntekanye nta kibazo ntewe no kuba nirabura.”

Christelle Yambayisa w’imyaka 27, mu kiganiro yagiranye na Vogue mu ishami ry’Igifaransa ryitwa “Une fille, un style”, yatangaje byinshi bigendanye n’ubuzima bwe butandukanye yaba ubwo kumurika imideli cyangwa se ubwe bwite.

Uyu mukobwa avuga ko yinjiye mu ruganda rwo kumurika imideli mu buryo busa nk’ubutunguye nawe ayo mahirwe yanga kuyitesha.

Ati “Umuntu wakoreraga ikigo kimwe cy’imideli twahuriye mu muhanda ambaza niba narigeze ntekereza kuzamurika imideli. Nari maze imyaka irindwi ku ntebe y’ishuri. Natekerezaga gufata ikiruhuko.”

Christelle Yambayisa yahise afatirana aya mahirwe yari abonye kuri uwo wa Gatanu abona itike y’indege ku wa Kabiri ahita ajya mu Mujyi wa Paris. Uyu munsi akorana na sosiyete ifasha abanyamideli bo ku rwego rwo hejuru.

Iyo abajijwe abahanga imideli bafite ikinini bamwigishije mu buzima bwe asubiza ko areba cyane abafite amateka y’impinduramatwara.

Ati “Buri gihe nifuza abahanga imideli bafite amateka ajyanye n’impinduramatwara, by’umwihariko abagiye baha abagore ubwigenge nka Mary Quant, dukesha amajipo magufi cyangwa Coco Chanel wahaye abagore amahirwe yo kwambara amapantalo yoroheje, abaha umutekano kandi agatuma baberwa.”

Urwibutso rukomeye afite mu mideli ni igihe bwa mbere yinjiraga mu nzu ikoreramo inzu y’imideli ya Dior.

Ati “Nashimishijwe cyane n’ubwiza bw’aho hantu ndetse n’ikaze nahawe n’abahakora. Ubwa mbere numva nishimiwe mu gihe mfitanye gahunda n’umukiliya […] nahawe amahirwe yo gutemberezwa ndetse no kugaragarizwa abadozi ndetse n’abakoramo, buri wese yari yishimye. Ni kimwe mu byo ntazibagirwa mu rugendo rwanjye mu ruganda rw’imideli.”

Akunda abahanga imideli barimo Isabel Marant, Virginie Viard washinze Chanel, Raf Simons, Phoebe Philo na Jean Paul Gaultier. By’umwihariko akunda cyane Jean Pul Gaultier kuko yavuye mu muryango utifashije akifashisha imyambaro yakuye mu myanda ariko hamwe na duke yari afite akabasha gukora ibintu bidasanzwe.

Christelle Yambayisa yize Ubukungu Mpuzamahanga (International Economics).

Christelle Yambayisa arakataje mu kumurika imideli mu Bufaransa
Avuga ko kimwe mu byo yatojwe mu muryango we ari ukugira umuco nyafurika
Christelle yavuye mu Rwanda ari umwana muto cyane
Iyo yivuga agaragaza ko ari umwirabura utewe ishema nabyo ndetse bikaba bitamubangamira mu kazi akora ko kumurika imideli
Uyu mukobwa amaze imyaka irenga itanu mu ruganda rw'imideli mu Bufaransa
Uyu mukobwa amaze kubaka izina mu mideli
Uyu mukobwa yinjiye mu kumurika imideli mu buryo bumutunguye
Uyu mukobwa yitabiriye ibirori by'imideli bitandukanye mu Burayi
Yambayisa yabanje kwita cyane ku masomo nyuma aza kujya mu byo kumurika imideli

Amafoto: Vogue & Tap Magazine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .