00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambaro ya Moshions yamamaye mu mikino y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 December 2022 saa 09:25
Yasuwe :

Imyambaro y’Inzu y’imideli Nyarwanda Moshions, iri muri iri kwambarwa n’ibyamamare byitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi iri kubera muri Qatar.

Mu bagaragaye bamabye iyi myambaro harimo Didier Drogba, umwe mu banditse amateka mu mupira w’amaguru muri Afurika. Ubwo yari kuri BBC aho akora ubusesenguzi mu mikino y’igikombe cy’Isi yari yambaye ishati yakozwe na Moshions.

Si ubwa mbere agaragaye yambaye iyi myenda kuko mu minsi ishize nabwo yashyize hanze amafoto yambaye ishati yakozwe n’iyi nzu, akaba yarayiguze ubwo aheruka mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi.

Undi wagaragaye yambaye imyambaro yakozwe na Moshions ni Ilhan Omar, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, uyu mugore w’imyaka 39 ni umwe mu banyepolitike b’abagore bavuga rikijyana ku Isi.

Ilhan Omar yavukiye muri Somalia ariko umuryango we waje guhunga mu myaka ya 1990. Mu mwaka wa 2016, yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye Minnesota.

Yasuye u Rwanda mu Ukwakira 2021. Aherutse gutungurana mu Nteko yitambika umwanzuro wa mugenzi we, Joaquin Castro, wasabaga ko u Rwanda rushyirwa ku gitutu kugira ngo rurekure Paul Rusesabagina.

Ilhan Omar yagaragaye ubwo yajyaga kureba umupira wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yambaye umupira wa Moshions wiswe ‘Intwari Cardigan’ ugura 240.000 Frw.

Moshions yatangiye mu 2015, ubu imaze gushyira hanze ubwoko burindwi bw’imyambaro no kwambika ibyamamare mpuzamahanga bitandukanye nka Saul William, Jidenna, Lous and The Yakuza, Sarkodie, Nomzamo Mbatha n’abandi.

Didier Drogba mu busesenguzi kuri BBC yambaye imyambaro ya Moshions
Ubwo Ilhan Omar yajyaga kureba imikino y'Igikombe cy'Isi yari yambaye umwenda wakozwe na Moshions
Ilhan Omar akunze kugaragara yambaye Moshions

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .