Kigali Guardian For Life (KGL) ni ikirango cy’urubyiruko rwibumbiye mu itsinda rya Dawn Central Investment Bureau (DCIB) rikora imyambaro itandukanye.
Muri KGL hasanzwe hakorerwa ibintu bitandukanye birimo ingofero, imipira y’imbeho ndetse n’inkweto zifunguye zizwi nka ‘sandals’. Mu myambaro ihakorerwa wasangaga ari umugabo cyangwa umugore yayambara ariko nta mwihariko ku bagore urimo.
Nyuma yo kumva ibyifuzo bitandukanye by’abakiliya bayo, kuri ubu KGL yasohoye imipira y’amaboko magufi ‘T-shirt’ yambarwa n’abagore n’abagabo, inashyira hanze ubwoko bw’imipira migufi izwi nka ‘Croptop’ igezweho ku bakobwa yagenewe abari n’abategarugori.
KGL kandi yashyize imbaraga mu kwita ku bagore mu myambaro yabo kuko yashyize hanze imyambaro irimo ibara rya ‘pink’ rikundwa n’igitsina gore cyane, bitandukanye n’amabara yari isanzwe yibandaho.
Agashya yashyizeho ni uko abana na bo batibagiranye kuko bari basanzwe bakora imyambaro igenewe abantu bakuru ariko ubu hari amapantalo n’imipira bisa bigenewe abana, kuva ku myaka itatu kugera kuri irindwi.
Undi mwihariko uri kuri iyi myambaro ni uko ikozwe mu bwoko bw’igitambaro cya ‘french terry’ kiri mu bikunzwe ku Isi kubera ubwiza gikoranye.
Umwe mu bayobozi ba DCIB, Habimana Félix, yabwiye IGIHE ko bahisemo gushyiraho umwihariko w’abagore n’abana mu kuzuza ubusabe bw’abakiliya babo babasabaga kutagira uwo baheza mu myambaro yabo.
Yagize ati “Impamvu twashyizeho iyi myambaro ni ukubera ubusabe bw’abakiliya bacu, bakomezaga kuvuga ko KGL igomba kuba iy’Abanyarwanda bose yaba abagabo, abana n’abari n’abategarugori mbese ingeri zose.”
KGL imaze imyaka ine ikora imyambaro itandukanye, yatangiriye ku ngofero ebyiri gusa none ifite ubushobozi bwo kugira iduka ririmo imyambaro itandukanye irimo ingofero z’ubwoko butandukanye, imipira ndetse n’inkweto.
KGL ikorera i Remera ku muhanda, KN 5 Rd; utabashije kuhagera wabahamagara kuri 0786876323 na 0784106212 cyangwa ukabandikira kuri Instagram https://www.instagram.com/kglbrand/.
Amafoto: Franckax
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!