Sonitatem ni ijambo ry’Ikilatini risobanuye gukira (healing). Gikundiro yabwiye IGIHE ko yarihisemo agendeye ku bintu abantu bagenda bahura nabyo mu buzima.
Ati “Iyi myambaro nahisemo kuyita gutya ngendeye ku bintu nk’abantu dukunze kunyuramo byo kugira ibiduhungabanya bikatubabaza gusa nyuma yaho ntitubashe kumenya uburyo twakira ibikomere nyako. Iyi myambaro rero ikaba izina ryayo ari inzira nyakuri umuntu yabasha gukira ibikomere atarengejeho.”
Yakomeje avuga ko nk’umuhanzi w’imideli aba yumva yabinyuza mu byo akora agatanga ubutumwa yereka abantu ko badakwiriye guheranwa n’agahinda ahubwo bakwiriye gukira burundu inguma bafite ku mutima.
Iyi myambaro ni iya kabiri ivuye muri Koni Clothing. Bitandukanye n’indi asanzwe akora Gikundiro yavuze ko bitewe n’ubutumwa yashakaga gutanga bitari gukunda ko yifashisha imyambaro ishaje ayihanga nk’uko asanzwe abikora ari nk’umwihariko we.
Koni Clothing imaze imyaka itatu yinjiye ku isoko ryo guhanga imyambaro. Izina ryayo ryaturutse n’ubundi ku kuba ‘Koni’ ari izina ry’akabyiniriro bitaga Gikundiro Joyeuse wayishinze.
Gikundiro yavuze ko mu myaka itatu amaze ku isoko amaze kwiga byinshi cyane.
Ati “Mu gihe maze nkora imyambaro, maze gukuramo ubumenyi bwinshi cyane gusa iby’ibanze ni ukumenya kumva abantu, kwigomwa ndetse no kudacika intege.”
Uyu mukobwa mu bahanga imideli afatiraho urugero barimo Abanyamerika Christian Seriano na Sergio Hudson.
Gikundiro Joyeuse w’imyaka 21, ni umwe mu bahanga imideli bari kuzamuka neza. Uyu mukobwa ahanga imyambaro itandukanye igezweho yifashishwa mu banyabirori no mu bindi bikorwa bitandukanye.
Ubusanzwe avuka mu muryango w’abana batandatu barimo abahungu batatu n’abakobwa batatu. Ni ubuheta mu muryango w’iwabo. Yivuga nk’umuntu wagize impano yo guhanga imideli akiri umwana ariko akaza kugira imbaduko yo kubikora ubwo yamaraga kuba mukuru.
Yavuze ko ikintu cya mbere akundira ibijyanye n’imideli ari uko umuntu ashobora kwambara gusa, undi usanzwe asobanukiwe ibijyanye n’imyambarire agahita amenya icyo yashakaga kuvuga.
Ubusanzwe Gikundiro afite umushinga yatangiye wo gukora imyambaro mishya yifashishije ishaje.
Ati “Mfite umushinga nise ‘sustainable fashion’. Uko mbikora mfata imyenda n’ubundi yambawe ariko umuntu ashobora kumva itakigezweho cyangwa se itakimukwiriye cyangwa atacyiyumvamo nkagerageza kuyikoramo ikindi kintu kigezweho. Nkafata nk’umupira nkaba nawukuramo nk’ikanzu cyangwa ikindi kintu. Mvanga ibintu bitandukanye kugira ngo nibande ku gukora imideli ifite intego.”
Akenshi mu guhanga imyambaro k’uyu mukobwa arabanza agashushanya imyambaro ye ndetse akaza kuyidoda. Yize ibijyanye no guhanga imideli i Accra muri Ghana.
Reba ikiganiro uyu mukobwa yigeze kugirana na 1K Studio
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!