00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto utabonye y’uburyo ibyamamare byitabiriye Bianca Fashion Hub byari byambaye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 October 2021 saa 11:40
Yasuwe :

Bianca Fashion Hub ni ibirori byateguwe n’umunyamakuru Bianca ukorera ISIBO TV, bikaba byaritabiriwe n’abahanga mu kurimba barimo na bamwe mu byamamare bafite amazina akomeye mu Rwanda.

Ibi birori byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Ukwakira 2021, bibera kuri ONOMO Hotel, byateguwe n’umunyamakuru wa ISIBO TV, Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca.

Mu babyitabiriye harimo ibyamamare mu muziki, filime, abanyamideli, aba-Djs n’abandi banyuranye.

Aba bose bakoze iyo bwabaga ngo bace ku itapi y’umutuku basa neza bagahiga abandi mu kurimba, kuko hari abagombaga guhembwa.

Abafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda bari baserutse bambaye imyambaro yo mu bwoko butandukanye yakozwe n’abanyamideli biganjemo abo mu Rwanda n’abo hanze ariko ubona ko baberewe.

Mu ba-Djs, harimo Dj Brianne wari wambaye imyambaro iriho izina rye, Dj Toxxyk wari mu bacuranze akaba yaserutse mu myambaro ya Moshions, aba bakaba bafatanyije na Dj Diallo wari wambitswe na Bagonza Fashion House ndetse na Dj Ira.

Hari abanyamakuru batandukanye baciye ku itapi itukura harimo Nzeyimana Lucky
wa RBA, Agasaro Tracy ukorera KC2 wari mu bayoboye ibirori afatanyije na Mc Buryohe ukora ku ISIBO TV biyongeraho Tidjara Kabendera wamamaye mu itangazamakuru.

Mu bahanzi bitabiriye ibi birori harimo Papa Cyangwe waserutse mu myambaro nk’iyo kurarana yakozwe na Tukosa usanzwe umwambika, Mariya Yohana waserutse yambaye umushanana, Yverry n’abandi banyuranye.

Ibi birori byitabiriwe n’abahanga mu kurimba byagaragayemo abanyamideli batandukanye barimo Kabano Franco wegukanye igihembo cy’umusore waberewe kurusha abandi, uyu akaba yari yambitswe n’Inkanda House. Muhire Patrick na Gatarayiha Angelique bari bagize akanama nkemurampaka.

Hagaragaye na Kayirebwa Marie Paul wabaye Miss Popularity 2021 wambitswe na Tanga design n’Umukundwa Clemance uzwi nka Cadette wambitswe na KAZEM.

Kabano Franco yari yambaye imyenda yadodewe mu Inkanda House
Mariya Yohani yari yambaye umushanana
Imyambaro ya Ndimbati yatangaje benshi
Jules Sentore yari yaje gushyigikira Bianca
Ange na Pamella bari babukereye
Dj Brianne yari yambaye imyenda yanditseho amazina ye
Dj Diallo yambitswe na Bagonza Fashion House
Dj Toxxyk yari yambaye imyenda ya Moshions
Ibi birori byari byateguwe na Bianca
Symphony Band iri mu bitabiriye ibi birori
Tidjara Kabendera ari mu banyuze ku itapi y'umutuku
Uhereye iburyo: Ni Alafati Kaboyi uzwi n'abakunda agasobanuye, Rocky Kirabiranya uri mu basobanuzi bakomeye, Kadafi Pro ukora amashusho na Savimbi usobanura filime
Miss Umukundwa uzwi nka Cadette yaserutse mu myambaro ya KAZEM
Papa Cyangwe ni uku yatambutse ku itapi itukura
Rocky yaserutse yambaye imyenda yera
Umuhanzi Yverry yari yasohokanye ​n'umukunzi we
Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance ubwo yari ahingutse ku itapi itukura
Umunyamakuru Agasaro Tracy na MC Buryohe ni bo bayoboye ibi birori
Umunyamakuru wa RBA, Lucky Nzeyimana akigera muri ibi birori

Amafoto: Ella_studios


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .