00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutayisire yasohoye ubwoko bw’imyenda yahanze nyuma yo kureka akazi ka Leta

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 September 2021 saa 08:24
Yasuwe :

Rutayisire Isabelle Noella wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Noella wa Rutayisire’ yiyongereye ku bahanzi b’imideli bamaze gusohora imyenda yabo.

Imideli y’uyu mukobwa yayise RIN, izina ryaturutse mu mpine y’amazina ye Rutayisire Isabelle Noella.

Uyu mukobwa wigeze gukora mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, mu 2019 ni bwo yafashe icyemezo cyo gusezera ku kazi, umwanya we munini awuharira ubucuruzi bw’imyenda.

Nubwo gucuruza imyenda bitari inzozi ze zo kuva mu bwana, Rutayisire ahamya ko byamuhiriye.

Yagize ati “Njye sinigeze nkura numva ko nzaba umucuruzi w’imyenda, hari umuntu wampaye amafaranga ntangiye kuyakoramo nyangiza inshuti yanjye irayanyaka, imbwira ko izayansubiza nyeretse umushinga ngiye kuyakoresha. Byatumye rero ntekereza ku bucuruzi bw’imyenda ngo itagira ngo narikiniraga.”

Rutayisire avuga ko gusezera akazi cyari icyemezo cyaturutse ku kuba ubucuruzi bwe bwari bukomeje kwaguka bityo agasanga atakomeza kubifatanya.

Nyuma y’imyaka ibiri acuruza caguwa, Rutayisire yatangiye gutekereza gukora imyenda ye bwite, akajya agurisha imyambaro yidodeye.

Mu minsi ishize ni bwo iryari iduka ry’imyenda ya caguwa yarihinduye ashyiramo ubwoko burenga 20 bw’iyo yihangiye.

Iduka ‘RIN Collections’ ry’uyu mukobwa kuri ubu ribarizwa mu nyubako ya CHIC aho n’ubundi yakoreraga mbere agicuruza caguwa.

Iki cyemezo cyo gucika kuri caguwa akinjira mu bahanga imideli yabo bwite, Rutayisire ahamya ko yagitewe nuko zitari zikiboneka ku isoko. Ku rundi ruhande nk’urubyiruko avuga ko atifuzaga gukomeza gukora ibinyuranye n’amategeko y’igihugu cyane ko cyaciye caguwa.

Uyu mukobwa avuga ko mu gutangira gukora imyenda ye, yahuye n’imbogamizi z’abamucaga intege.

Ati “Narabishakaga ariko nanjye ntariyumvisha ukuntu ngiye gufunga iduka ngashyiramo ibyo nidodeye, byarangoye ariko ndabyumva. Usibye njye ariko rero nahuye n’inshuti n’abavandimwe nabo bancaga intege nkumva bigoye.”

Icyakora nubwo bamucaga intege, kumva ko agiye gutangira kwambika abantu imyenda itarigeze yambarwa, byamusubizagamo imbaraga.

Nubwo atamaze igihe muri ubu bucuruzi, Rutayisire ahamya ko imyenda ye igurwa kandi yasanze abantu bayikunda.

Rutayisire avuga ko ikindi kimushimisha ari uko ubucuruzi bushya yinjiyemo butanga akazi no ku bandi barimo abadozi n’abandi banyuranye aha akazi.

Kimwe n’abandi badoda imyenda yabo mu Rwanda, Rutayisire avuga ko bahura n’imbogamizi zo kubona ibitambaro badodamo ku buryo buboroheye.

Rutayisire Noella yatangiye gusohora imyenda yihangiye
Iduka ryahozemo caguwa ubu ririmo imyenda yihangiye
Rutayisire wahoze ari umukozi mu Murenge wa Remera ubu yibereye umushabitsi mu bucuruzi bw'imyenda
Uyu mukobwa acuruza ubwoko burenga 20 bw'imyenda
Mu guhanga imideli, Rutayisire yahereye ku y'abagore
Iyi ni imwe mu myambaro ihangwa na Rutayisire
Rutayisire avuga ko yishimira gucuruza iyi myenda kuko iba itarambarwa na rimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .