Iradukunda yagize imvune ikomeye mu mwaka w’imikino 2017/2018 aho yavunitse amavi yose bigatuma yiheba bikomeye.
Uyu mukinnyi mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yahishuye ko nyuma y’iyo mvune yakomejwe n’ibyo kumurika imideli yinjijwemo n’inshuti ye Moses Turahirwa [Moshions].
Yagize ati “Kiriya gihe ubwo navunikaga hari ukuntu nari ntangiye kwiheba numva ko ubuzima butagishobotse. Mu gihe nari mfite imvune nahugiye mu bijyanye no kumurika imideli biramfasha birangira nkize.”
Uyu musore ufatanya guconga ruhago no kumurika imideli, avuga ko yabyinjijwemo na Turahirwa ari nawe bakunda gukorana umunsi ku wundi.
Iradukunda Bertrand yavuze ko kuva akiri muto yakundaga ibijyanye no kurimba, ariko umwanya munini awuharira gukina.
Ati “Ni ibintu nakundaga numva nzabikora ariko nkiri muto nahugiye mu mupira. Maze gukura ni bwo naje kumenyana na Turahirwa Moses wa Moshions.”
Bwa mbere yerekana imideli imbere y’imbaga hari mu 2019 mu birori bya Rwanda Fashion Week [Collective Rwanda].
Iradukunda avuga ko agitangira kwinjira mu byo kumurika imideli, abantu batandukanye barimo abayobozi b’ikipe yakiniraga n’abafana batabyishimiye kuko batekerezaga ko bishobora gutuma asubira inyuma.
Uyu musore avuga ko afatira icyitegererezo kuri Christiano Ronaldo ukora ibijyanye n’imideli kandi akitwara neza mu kibuga, avuga ko intego ye akuzashinga inzu ye y’imideli, ku buryo umunsi azaba atakiri umukinnyi azabibyaza amafaranga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!