00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Mpore waminuje mu by’ikoranabuhanga agahinduka umudozi wihariye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 January 2022 saa 12:59
Yasuwe :

Impano ni nk’itara ntushobora kuyipfukirana! Iyi ni imvugo abantu bakoresha bashaka kugaragaza ko iyo Imana yaguhaye impano n’iyo wayihunga yo ikwirukaho.

Ibi bihuye cyane n’inkuru ya Mpore Eric waminuje mu ikoranabuhanga ngo azabe umu IT w’ibigo bikomeye ukora ku mashini n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga rikaka akaza guhinduka umudozi.

Kuba umu-IT ntibyamukundiye ahubwo yisanze ku cyarahani adodera abantu b’ingeri zose. Wakwibaza uburyo umuntu ava ku mwuga yaminujemo ahubwo agahitamo kujya kudoda atabuze akazi muri uwo mwuga yize.

Mpore yize ikoranabunga ‘Information and technology (IT)’ mu cyahoze ari Tumba College of Technology arangiza yiteguye gutanga umusanzu we muri ryo.

Mu 2016 arangije amashuri yakoze muri Kigali Serena Hotel, mu mikurire ye yari umuntu ukunda kwambara neza ndetse agakunda guha abadozi imyenda ngo bamudodere itandukanye n’iyo basanzwe bamenyereye.

Iki gihe ntiyabashije kumenya ko ari impano yo guhanga imideli afite, kugeza igihe asezereye akazi yari amazeho umwaka akajya gutangira iduka ry’imyenda.

Ubukwe bwabaye imbarutso y’inzu y’imideli

Mpore yakomeje gucuruza imyenda arangurira abandi ariko akomeza kujya yihangira imyambaro yo kwambara ku giti cye. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yasobanuye ko yidodeye imyambaro y’ubukwe igakundwa cyane ahita atangira kujya akorera n’abandi.

Ati “Njya gukora ubukwe ninjye wihangiye iyo nambaye; abantu barayikunze cyane bakomeza kuyimbaza ndavuga ngo kuki ntabikora nk’akazi, abantu bahera ubwo babikunda.”

Yakomeje avuga ko kuva icyo gihe yahise abona abakikiliya b’ingeri zitandukanye barimo ibyamamare mu muziki n’ahandi ariko aza kuza kwigarurira isoko ryo mu mahanga.

Muri Mpore Fashion Designer hakorerwamo imyambaro y’abagabo n’abagore ariko bakibanda kuya kinyafurika, buri bwoko umukiliya wabo yakifuza babumukorera.

Kuri ubu isoko rigari barifite riri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia na Canada.
Mpore avuga ko bitewe no kwibanda ku myenda ya Kinyafurika byamuhaye isoko ry’abirabura baba muri ibi bihugu.

Ati “Hari Abanyarwanda baba muri ibi bihugu n’abandi bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bari hafi y’Abanyarwanda nibo bakunda imyambaro yacu, umwe ayibonana undi akayiranga bigatuma tubona abakiliya benshi.”

Kugeza ubu Mpore amaze kwigarurira isoko rya diaspora muri biriya bihugu ndetse n’inshuti zabo kuko usanga nko ku kwezi bahohereza imyambaro 30.

Kuba yohereza imyambaro myinshi bigaragarira mu mibare itangwa na sosiyete zohereza ibintu mu mahanga kuko mu 2018-2019 Mpore yabaye umukiliya w’umwaka w’Iposita kuko ni we wohereje ibintu byinshi kurenza abandi bituma ahabwa igabanyirizwa rya 10%.

Mu mpeshyi ya 2021 Mpore Fashion Designer yohereje imyambaro igera muri 300 muri ibi bihugu, avuga ko kimwe mu bituma biharira iri soko ari uko bakora kinyamwuga.

Ati “Iyo ukora kinyamwuga abantu bashima ibyo ukora, twe tugerageza kubwiza abakiliya bacu ukuri niba twababwiye umunsi tukawubahiriza ndetse tukabakorera ibintu byo kurwego rwo hejuru bifuza.”

Ibikoresho biracyari ingorabahizi

Buri muhanzi w’imideli wo mu Rwanda muganiriye akubwira ko kimwe mu bibazo bimuhangayikishije ari iukubona ibikoresho by’ibanze hafi, atiriwe azengura amahanga.

Mpore avuga ko ibitambaro bakoresha babikura muri Turikiya, mu Bushinwa no mu bindi bihugu byateye imbere, ibi bikaba bituma ibiciro by’imyenda bizamuka.

Ati “Ibikoresho dukoresha tubikura hanze, nk’ibitambaro bitugeraho bihenze iyo bitugezeho bihenze bituma n’igiciro cy’umwenda kizamuka; iyo cyazamutse umukiliya kuwugura biba ari ikibazo.”

Yakomeje avuga ikindi kikibabangamiye ari abigana ibihangano byabo kuko bashobora kubikora nabi no kubishyira ku biciro byo hasi bikabangiriza isoko.

Nubwo bagifite ibibangamiye ariko ntabwo bacika intege kandi bifuza no gukomeza.

Mpore yavuze ko afite inzozi zo guhindura inzu ye ikagera ku rwego mpuzamahanga ndetse akambika n’umukuru w’igihugu.

Ati “Hari abantu benshi maze kwambika b’abanyacyubahiro ariko ndifuza kuzambika Perezida wacu Paul Kagame kuko ni we washyize imbaraga muri Made in Rwanda, ndifuza kuzamwambika mushimira ko yaduciriye inzira nziza.”

Kuva mu 2018 kugeza ubu muri MPore Fashion Designer bamaze gukora ibikorwa bigaragara kandi bifitiye benshi umumaro kuko ubu hari abakozi 10 bahoraho ndetse n’abandi 25 bakora mu buryo bw’ibiraka bahembwa n’iyi nzu.

Iyi nzu y’imideli yaragutse kuko ifite abacuruza imyenda yayo batandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’undi umwe muri Australia.

Mpore Fashion Designer ikorera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Ndaru, ubashaka wababona kuri Instagram, cyangwa ukabahamagara kuri 0788236033.

Buri bwoko butandukanye bw'imyambaro bukorerwa muri iyi nzu y'imideli
Dj Brianne ni umwe mu byamamare byambikwa na Mpore Fashion Designer
Bitewe n'ibyo wifuza ushobora gukorerwa imyambaro na Mpore
Abageni batandukanye kuri ubu bambikwa na Mpore
Iyi ni korari yo muri Dallas Mpore yambitse mu gitaramo cyayo
Imyambaro yambawe na Ndimbati muri Bianca Fashion Hub ikavugisha benshi yari yakozwe na Mpore
Korali iri muri Dallas yakoresheje imyambaro kwa Mpore
Mpore amaze kwamamara mu gukora imyenda y'abageni n'ababaherekeje
Muri Mpore Fashion Designer bakoresha ibitambaro bakuye muri Turikiya no mu Bushinwa
Mpore Eric niwe washinze iyi nzu imaze kwiharira isoko rya diaspora
Zuby Comedy na bo bambikwa n'iyi nzu y'imideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .