NFE (Novelty Fashion Experience) ni itsinda rigizwe n’abahanzi b’imideli batanu bari kuzamuka, biyemeje kwihuriza hamwe mu gusangira ibitekerezo byatuma batanga umusanzu muri uru ruganda.
Kuri uyu wa Gatanu bakoze ibirori byabo bya mbere byerekaniwemo imyambaro bari bamaze igihe bakora, aho buri wese yerekanye iyo yakoze ku giti cye ariko yahurije hamwe ibitekerezo bya batanu.
Mugisha Bush Derrick watangije Maison Inkingi, yabwiye IGIHE ko imyambaro yerekanywe yakozwe kuva mu 2021 kandi ko bashakaga kugaragaza ubuhanzi butandukanye binyuze mu myamabaro.
Ati “Ibi ni ibirori bya mbere dukoze tuvuga ngo aba ni twebwe turi kwerekana ibyo dukora, twayikozeho igihe ni yo mpamvu byaje bisa neza. Buri muhanzi afite ibyo yerekana ariko twashakaga kwerekana ubuhanzi buhari ko hari imyambaro ushobora kwambara mu bihe bitandukanye.”
Imyambaro yerekanywe yakozwe n’abahanzi b’imideli barimo aba Maison Inkingi yiswe ‘Kiganza Haute Couture’ igaragaza imibereho y’ubwami runaka.
Hari iya Kayiranga Shema Gaetan, umunyabugeni akaba n’umuhanzi w’imideli yerekanye imyambaro yise ‘Breath’ igizwe n’imyambaro icyenda, yayikoze ashaka kugaragaza ubuzima abantu babayeho.
Herekanywe kandi imyambaro ya Koni Clothing yiswe ‘Bloom’ igizwe hagamijwe kwerekana ko buri muntu agira igihe cyo kwaguka no gufunguka ku bintu bitandukanye.
Indi yakozwe na Brand8 yiswe ‘Dear Women’ hgamijwe kwerekana agaciro k’umugore muri sosiyete.
NFE (Novelty Fashion Experience) irateganya gukomeza ibikorwa byayo by’ubuhanzi ndetse n’ibirori by’imideli bizaba ngarukamwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!