00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamideli bibumbiye muri NFE bakoze ibirori by’imideli bya mbere (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 October 2023 saa 07:39
Yasuwe :

Umuco, ubuzima, kwaguka, kurimba n’ibindi ni byo byagaragaye mu birori by’imideli byakozwe n’itsinda ry’abahanzi b’imideli bibumbiye mu cyo bise NFE (Novelty Fashion Experience).

NFE (Novelty Fashion Experience) ni itsinda rigizwe n’abahanzi b’imideli batanu bari kuzamuka, biyemeje kwihuriza hamwe mu gusangira ibitekerezo byatuma batanga umusanzu muri uru ruganda.

Kuri uyu wa Gatanu bakoze ibirori byabo bya mbere byerekaniwemo imyambaro bari bamaze igihe bakora, aho buri wese yerekanye iyo yakoze ku giti cye ariko yahurije hamwe ibitekerezo bya batanu.

Mugisha Bush Derrick watangije Maison Inkingi, yabwiye IGIHE ko imyambaro yerekanywe yakozwe kuva mu 2021 kandi ko bashakaga kugaragaza ubuhanzi butandukanye binyuze mu myamabaro.

Ati “Ibi ni ibirori bya mbere dukoze tuvuga ngo aba ni twebwe turi kwerekana ibyo dukora, twayikozeho igihe ni yo mpamvu byaje bisa neza. Buri muhanzi afite ibyo yerekana ariko twashakaga kwerekana ubuhanzi buhari ko hari imyambaro ushobora kwambara mu bihe bitandukanye.”

Imyambaro yerekanywe yakozwe n’abahanzi b’imideli barimo aba Maison Inkingi yiswe ‘Kiganza Haute Couture’ igaragaza imibereho y’ubwami runaka.

Hari iya Kayiranga Shema Gaetan, umunyabugeni akaba n’umuhanzi w’imideli yerekanye imyambaro yise ‘Breath’ igizwe n’imyambaro icyenda, yayikoze ashaka kugaragaza ubuzima abantu babayeho.

Herekanywe kandi imyambaro ya Koni Clothing yiswe ‘Bloom’ igizwe hagamijwe kwerekana ko buri muntu agira igihe cyo kwaguka no gufunguka ku bintu bitandukanye.

Indi yakozwe na Brand8 yiswe ‘Dear Women’ hgamijwe kwerekana agaciro k’umugore muri sosiyete.

NFE (Novelty Fashion Experience) irateganya gukomeza ibikorwa byayo by’ubuhanzi ndetse n’ibirori by’imideli bizaba ngarukamwaka.

Umunyamideli Uwamahoro Deborah ni umwe mu berekanye imyambaro ya Breath
Umunyamideli Sissi Ngamije mu berekanye imyambaro ya Shema Gaetan
Manzi Mbaya yamuritse imyambaro yiswe Breath yakozwe na Shema Gaetan
Iyi myambaro yose yakorewe mu Rwanda
Iyi myambaro yakozwe n'abanyamideli batanu bakunzwe muri iki gihe
Imyambaro yakozwe na Koni Clothing
Imyambaro ya Shema Gaetan yerekanywe muri ibi birori by'imideli
Iki ni kimwe mu byerekana ko uruganda rw'imideli mu Rwanda rumaze gutera imbere
Imwe mu myambaro yerekanywe muri ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .