00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abo bambitse barirahirwa! Inzu 10 zigezweho mu kurimbisha abageni

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 July 2023 saa 05:51
Yasuwe :

Umugeni yasaga na bike! Aya ni amagambo uzumvana abantu bavuye mu bukwe bw’umuntu runaka, bashaka kugaragaza ko ababukoze bari barimbye mu buryo budasanzwe.

Buri muntu wese ugiye gutaha ubukwe ashaka wa mwambaro udasanzwe kugira ngo azaseruka yaberewe bidasanzwe. Iyo bigeze kuri ba nyiri birori biba akarusho kuko baba bashaka ko uyu munsi uba rimwe mu buzima ubabera igitangaza.

Abatangiye kwitegura ubukwe, ikintu cya mbere barebaho ni imyambaro bazaserukana kuri uwo munsi w’amateka, bikabasaba ubushishobozi no kwifashisha abahanga mu bijyanye no kurimba.

Mu myaka yo hambere wasangaga abantu bafite ubukwe bashaka guseruka mu buryo bubereye ijisho, barajyaga guhahira i Burayi no mu bindi bihugu byo hanze byateye imbere.

Ibi byabaye umugani kuko mu Rwanda hari inzu z’imideli zikora buri kintu cyose abageni bakeneye kugira ngo baseruke neza guhera ku mikenyero, ikanzu y’umugeni, ikote ry’umugabo n’indi mirimbo yo ku mubiri ikozwe mu buryo bugezweho.

Hari inzu nyinshi zitandukanye mu kwambika abageni, kuri uyu munsi IGIHE yabateguriye 10 zikunzwe kurusha izindi zikorera iyi myambaro mu Rwanda.

Isha Collection

Isha Collection ni imwe mu nzu z’imideli zigezweho mu kwambika abageni, yatangijwe na Gatarayiha Angelique, imenyerewe mu gukora imyenda y’abagore n’abagabo.

Iyi nzu yamamaye cyane mu gukora imyambaro y’abageni haba imikenyero, amakanzu n’ibindi byose abageni bakenera, ubona ko bifitanye isano n’umuco w’Abanyarwanda.

Twinkle by Asty

Mu 2018 ni bwo Hitimana Astérie yatangije Inzu y’Imideli yise Twinkle by Asty ikora ubwoko butandukanye bw’imyambaro y’abagabo, abagore n’abana.

Iyi ni imwe mu nzu z’imideli zatangiye gukorera mu Rwanda imyenda y’abageni, abakoze ubukwe bashaka guseruka barimbye mu buryo bugezweho ni yo bareba kuko ifite umwihariko wo gukora ibintu byo ku rwego rwo hejuru.

Ian Boutique

Niba ukunda kurimba mu myambaro yo mu birori byubashywe nta kabuza uzi Ian Boutique, kuko iyi ni imwe mu nzu z’imideli zahinduye uburyo Abanyakigali barimbaga mu myaka ishize.

Ian yashinzwe na Birasa Eric yamamaye cyane mu kwambika abakobwa bitabiraga Miss Rwanda, ikora imyambaro y’ubwoko butandukanye y’abageni ku buryo baseruka basa neza.

Plenty By Sandra

Mu birori byo gusaba no gukwa by’abasilimu usanga bambaye imikenyero myiza yakozwe na Plenty by Sandra, iyi ni imwe mu nzu z’imideli ikora imyambaro gakondo ya Kinyarwanda.

Plenty By Sandra yatangijwe na Sandra imaze kubaka izina mu kwambika abageni by’umwihariko mu misango ya gakondo.

Odileira designs

Iradukunda Odile yakuranye impano yo guhanga imyambaro ayikomoye kuri nyina wari umudozi, biza gutuma ashinga Inzu y’Imideli yise Odoleira Designs.

Iyi ni inzu y’imideli ikora ubwoko butandukanye bw’imyambaro y’abagore n’abagabo ariko by’umwihariko imaze kubaka izina mu gukora amakanzu y’abageni adafite aho atandukaniye n’ayatumizwaga i Burayi.

Tracy Couture

Kimwe mu byiza biri mu ruganda rw’imideli mu Rwanda ni uko abahanga barurimo bakora imyambaro igezweho ariko bakamenya kuyihuza n’umuco w’igihugu.

Tracy Couture ni inzu y’imideli yatangijwe n’Umunyamakuru Agasaro Tracy, ifite umwihariko wo gukora imikenyero ikozwe mu buryo bwa kera n’ubugezweho, imaze kwigarurira imitima ya benshi.

Tanga Designs

Tanga Designs imaze kuba ikimenyabose mu gukora imyambaro y’ubwoko butandukanye kandi ifite igisobanuro, ikunzwe n’abazi kurimba.

Iyi nzu y’imideli yatangijwe na Niyitanga Olivier ikaba ifite ubuhanga mu gukora amakanzu y’abageni agezweho.

Inkanda House

Ni izina ryayo ubwaryo ryumvikana ko iyi ari inzu y’imideli yibanda cyane ku muco Nyarwanda. Niba ufite imihango yo gusaba no gukwa utiriwe utekereza byinshi uzagane Inkanda House.

Iyi ni nzu yatangijwe na Patrick Muhire Nshuti ikora ubwoko butandukanye bw’imyambaro ariko by’umwihariko abageni yambitse mu gusaba no gukwa ntiwabona icyo ubanenga.

Rich Men Look

Umugabo cyangwa umusore wese uri gutegura ubukwe aba atekereza ku ikote azaserukana uko rizaba rimeze, mu myaka ishize wasangaga benshi batekereza kuyatumiza hanze.

Kuri ubu ntibikiri ikibazo kuko mu Rwanda ushobora kuhabona amakote y’ubwoko bwose wifuza. Hamwe mu hantu wayakura ni muri Rich Men Look, yatangijwe na The Trainer imaze kubaka izina mu gukora amakote agezweho.

Crystal Brides

Abageni bashaka guseruka baberewe bidasanzwe n’ababagaragiye basa neza ntibakwiye kurenza ingohe Crystal Brides, ikora imyambaro itandukanye y’abageni.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .