00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agaciro k’imyambaro Rayon Sports yaserukanye ku Munsi w’Igikundiro (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 August 2023 saa 09:12
Yasuwe :

Byari ibirori by’igitangaza ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Kanama 2023, ubwo Aba-Rayons baturutse impande zitandukanye bahuriye kuri Pelé Stadium, kwizihiza Umunsi w’Igikundiro.

Uyu munsi w’ibirori bidasanzwe muri Rayon Sports, wizihizwa buri mwaka kuva mu 2019, aho aba ari igihe cyo kwerekana abakinnyi n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya.

Haba abafana, ubuyobozi n’abakinnyi bose baba babukereye ndetse barimbye mu buryo bwiza bugaragaza by’umwihariko urukundo bafitiye ikipe yabo.

Iyo bigeze ku bakinnyi bo baba barimbye mu buryo bwatekerejweho. Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye ku wa 19 Nyakanga 2023, Rayon Sports isinya amasezerano n’Inzu Nyarwanda y’Imideli ya F and Y.

Amasezerano avuga ko iyi nzu y’imideli izajya yambika iyi kipe mu gihe yaserutse mu mikino yo hanze ndetse no mu gihe bafite ibirori bagiye kwitabira.

Aya masezerano yatangiye kubahirizwa ku wa Gatandatu, ubwo F and Y yakoraga imyambaro abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Rayon Sports baserukanye ku Munsi w’Igikundiro.

Iyi myambaro ikozwe mu bwoko butatu harimo 30 igizwe n’amapantalo n’amashati by’ubururu bwijimye yambawe n’abakinnyi, icumi yambawe n’abari mu buyobozi bw’ikipe n’indi icumi yambawe na ’staff’ y’ikipe igizwe n’amashati y’umweru n’amapantalo y’ubururu.

Iyi myambaro yose ikozwe mu gitambaro cya ‘cotton’ 100%, buri mwambaro ufite agaciro ka 50.000 Frw, yakozwe mu gihe cy’icyumweru. Ubariye hamwe imyambaro yakozwe ifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Ishimwe Yannick, uri mu bashinze F and Y, yavuze ko banejejwe no kubona Rayon Sports yambaye imyenda yakorewe mu Rwanda.

Ati “Byaratunejeje kuko icyo twashakaga twakibonye, ni ukuvuga ngo twambare iby’iwacu. Bahoraga bambaye amakote kuri uyu munsi ubu rero berekanye ko kwambara neza atari ukwambara ibyo hanze gusa n’ibyo mu Rwanda ari byiza.”

F and Y isanzwe ikorana n’ibigo bitandukanye nk’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB); Umuryango utegamiye kuri Leta, Business Professionals Network (BPN); Ikipe y’Igihugu ya Cricket ndetse yambika ibyamamare nk’Umunyamakuru Paul Rutikanga, abahanzi bahimbaza Imana Josh Ishimwe na Papi Clever n’abandi.

F and Y yambitse Rayon Sports imyambaro yaserukanye ku Munsi w'Igikundiro
Ishimwe Yannick yavuze ko banejejwe no kwambika Ikipe ya Rayon Sports imyenda yakorewe mu Rwanda
Umukinnyi Luvumbu Héritier mu myambaro ya F and Y ubwo yerekwaga abafana ba Rayon Sports
Buri mwambaro [ipantalo n'ishati] ufite agaciro ka 50.000 Frw
Imyambaro yakozwe na F and Y yambawe n'abakinnyi, ubuyobozi bw'ikipe n'abagize staff tekinike
Imyambaro abakinnyi ba Rayon Sports baserukanye ku Munsi w'Igikundiro yakozwe na F and Y
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yaserutse mu myambaro F and Y yakoreye abayobozi b'ikipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .