00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aimée Uwase ayoboye abafite amajwi menshi muri “Super Model Universe’’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 April 2024 saa 11:15
Yasuwe :

Mu mwaka ushize nibwo hatangajwe ko mu Rwanda ku nshuro ya mbere hagiye kuba irushanwa rya “Super Model Universe’’, rigamije kuzamura uruganda rw’imideli mu Rwanda muri rusange.

Super Model Universe ni irushanwa mpuzamahanga rihuriza hamwe abamurika imideli bo hirya no hino ku Isi, bagafashwa kuzamura impano zabo no guhuzwa n’ibigo bikomeye muri uru ruganda.

Binyuze mu kigo kizamura impano zitandukanye ‘Akeza Talents’, hagiye gutoranywa umuhungu n’umukobwa bamurika imideli bazahagararira u Rwanda muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

Iri rushanwa ryagenewe abasanzwe bamurika imideli bo mu Rwanda baba abahungu n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 18 na 35, bapima metero 1,72 ariko 1,75 bikaba akarusho.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Akeza Talents, Cyiza Uwimanimpaye Marie Clemence uzwi nka Clemy Keza, yavuze ko usibye guhabwa ibihembo muri iri rushanwa , ubu ari n’uburyo bwo kurushaho gukuza umwuga w’abazitabira ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Amarushanwa nk’ariya aba yahuje abantu bavuye impande zose z’Isi; hari byinshi bigiramo birenze ibyo bari basanzwe bazi. Ikindi kandi ashobora no guhuriramo n’ibigo mpuzamahanga bishobora gukunda impano ye bikaba byamufasha kuyigeza ku rwego mpuzamahanga.”

Super Model Universe ibera mu bihugu bya Aziya. Mu Rwanda hazatoranywa babiri; umuhungu n’umukobwa. Abazatsinda ku rwego rw’igihugu bazahembwa ibihumbi 500 Frw na ho igihembo cy’uwegukana irushanwa ni 20.000$ asaga miliyoni 20Frw no gushakirwa ibigo mpuzamahanaga mu mideli bakorana.

Mu bakobwa n’abahungu basaga 100 bahatanye aba batanu nibwo bari imbere mu majwi.

Aimée Uwase

Aimée Uwase ni we uyoboye mu majwi. Afite amajwi 1445. Uyu mukobwa yavutse mu 2000. Mu mwaka ushize yitabiriye amarushanwa akomeye muri Nigeria ya Culture Queen Africa, aho yegukanye amakamba arimo Miss Popularity and Beauty Award na Boss Walk Challenge .

Amaze gukora mu bitaramo bikomeye nka Kigali Trenial Festival yabaye muri Werurwe uyu mwaka.

Hari kandi Rwanda Fashion Model Bella Flowers yabaye umwaka ushize mu Ukuboza, Global Top Model nayo mu mwaka ushize n’ibindi batandukanye.

Yabwiye IGIHE ko yifuza kugera ku rwego ruhambaye mu kumurika imideli.

Ati “Ndetse nkaba nafasha urundi rubyiruko rukora akazi nk’akanjye kugera kugera ku nzozi zabo.’’

Uhiriwe Rudasingwa Dorcas

Uhiriwe Rudasingwa Dorcas uzwi nka Dollah, aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 1405. Uyu we afite imyaka 19.

Amaze imyaka ine amurika imideli bivuze ko yabitangiye mu gihe yari afite imyaka 15 y’amavuko. Akora ibizwi nka ‘Commercial Modeling’.

Yitabiriye amarushanwa arimo nka Caliente Fashion Show, Gorilla Fashion Week n’ibindi.

Yavuze ko inzozi afite ari ukugera kure mu mwuga wo kumurika imideli haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo no kuba umwe mu banyamideli bakomeye harimo no guhesha ishema uyu mwuga.

Uwase Mugeni Pascaline

Uwase Mugeni Pascaline avuga ko yatangiye kugira inzozi zo kumurika imideli mu 2015 ubwo yiyumvagamo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda, akaza gusoza amashuri ayo marushanwa yarahagaze.

Yavuze ko urugendo rwe rwo kwiteza imbere rugikomeje akaba ariyo mpamvu na we nyuma yo kumva ko hari amahirwe ari guhabwa urubyiruko muri Super Model Universe Competition, yifuje kuzagerageza ayo mahirwe.

Uyu umukobwa afite amajwi 605.

Shema Ingride Flower

Undi uri muri batanu ba mbere ni Shema Ingride Flower. Avuka mu karere ka Rwamagana, akaba afite imyaka 22. Uyu mukobwa ni uwa kane mu majwi aho afite 445.

Yabwiye IGIHE ko yakuze akunda kumurika imideli. Yagize ati “Nakuze nkunda abanyamideli cyane, naje gutangira kubikora ngeze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye gusa mbikorera ku ishuri aho nigaga ndakomeza.’’

Uyu mukobwa yitabiriye ibirori by’imideli barimo The Stage Fashion Show, ati “Ndumva nifuza ko byibura mu myaka ibiri iri mbere nazaba ndi umunyamideli uzwi hano iwacu mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi.’’

Kamikazi Anitha

Kamikazi Anitha ni umwe mu bakobwa bahataniye irushanwa rya ‘Super Model Universe’, akaba ari umwe mu bamurika imideli babigize umwuga, akaba amaze imyaka itatu abitangiye.

Yagiye yitabira amarushanwa atandukanye nka Supra Model n’andi. Uyu mukobwa afite imyaka 21, akaba abarizwa muri Rwanda Modeling Academy Agency.

Uy umukobwa ni we wa gatanu mu majwi aho afite 420.

Ushaka gutora wanyura aha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .