00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahesheje ishema u Rwanda: Abanyamideli bigaragaje ku ruhando mpuzamahanga mu 2023 (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 October 2023 saa 11:32
Yasuwe :

Uruganda rw’imideli rw’u Rwanda rukomeje gutumbagira ku buryo ntawe ushobora guhakana ko ruri kujya ku kigero cyo hejuru.

Ibi bigaragarira ku buryo imyambaro y’inzu z’imideli zo mu Rwanda ikomeje gukundwa ku ruhando mpuzamahanga, urugero nk’iya Asantii, Ijezi ikorwa na House of Tayo yamamaye ku Isi yose.

Abandi bakomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga ni abamurika imideli b’Abanyarwanda, bakomeje kubengukwa n’ibigo bikomeye mu mideli.

Kuva kuri New York Fashion Week ugakomeza no mu bindi birori by’imideli bimaze iminsi bibera hirya no hino ku Isi, wasangaga Abanyarwanda bari mu bamurika imyambaro b’imbere kandi bakunzwe.

Hari bamwe mu bamurika imideli bigaragaje ku ruhando mpuzamahanga mu birori by’imideli bimaze iminsi biba.

Christine Munezero

Munezero Christine ni umwe mu bamurika imideli b’Abanyarwandakazi bari mu bihe byabo byiza, bijyanye n’ibikorwa akomeje kugeraho by’umwihariko mu 2023.

Uyu mwaka ni bwo yagaragaye ku byapa i New York ari kwamamaza imyambaro ya Polo, igikorwa cyagaragaje ko amaze kugera ku rwego rwo hejuru.

Munezero yitabiriye ibirori bitandukanye mu mideli birimo New York Fashion Week aho yamuritse imyambaro ya Ulla Johnson, akihava yahise akomereza muri Milan Fashion Week aho yerekanye imyambaro ya Diesel.

Yakomereje mu bindi birori by’imideli nka Paris na London Fashion Week aho yakoranye n’ibigo by’imideli bitandukanye nka Balmain, David Koma, Ulla Johnson n’ibindi.

Munezero Christine yamuritse imyambaro ya David Koma
Muri Milan Fashion Week Christine, Munezero yamuritse imyambaro ya Diesel

Mushikiwabo Denyse

Mushikiwabo Denyse ni umwe mu bamurika imideli b’Abanyarwanda bagaragaye mu birori by’imideli bitandukanye byabereye ku Mugabane w’u Burayi nka Paris, London, Milan Fashion Week n’ibindi.

Muri ibi birori yerekanye imyambaro y’ibigo bitandukanye mpuzamahanga by’imideli birimo Balmain, Etro, Maison Valentino, Alexander McQueen, Missoni, Victoria Beckham, Prada n’ibindi.

Mushikiwabo ni umwe mu banyamideli bakomeje kuzamura ibendera ry'u Rwanda
Mushikiwabo muri Paris Fashion Week yerekanye imyambaro ya Balmain

Umufite Anipha

Uyu ni umwe mu bakobwa bamaze kugaragaza ubudasa ku rwego mpuzamahanga mu kumurika imideli, uyu mwaka yitabiriye ibirori bitandukanye by’imideli nka Paris, London, Milan Fashion Week n’ibindi.

Umufite asanzwe akorana n’ibigo bikomeye mu mideli mu birori yitabiriye yerekanye imyambaro y’inzu z’imideli zitandukanye nka Fendi, Dolce & Gabbana, Chloé n’izindi.

Umufite Anipha yerekanye imyambaro ya Chloe
Umufite Anipha yamuritse imyambaro ya Fendi

Umuhoza Linda

Uyu ni umwaka utazibagirana ku munyamideli Umuhoza Linda wubatse izina mu kumurika imideli mu Rwanda, kuko ni bwo yerekeje ku ruhando mpuzamahanga abifashijwemo na Issi Models Africa.

Umuhoza yitabiriye ibirori bitandukanye birimo Paris Fashion Week aho yerekanye imyambaro ya Alessandra Rich no muri Milan Fashion Week aho yerekanye imyambaro ya Blumarine n’ibindi.

Umuhoza Linda yerekanye imyambaro ya Genny
Muri Paris Fashion Week, ubwo Umuhoza Linda yerekanaga imyambaro ya Alessandra Rich

Umutoni Ornella

Umutoni ari mu Banyarwandakazi bakomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga. Uyu mwaka ari mu bitabiriye ibirori mpuzamahanga nka Milan, Paris Fashion Week n’ibindi.

Muri ibi birori yakoranye n’ibigo bitandukanye by’imideli nka Dolce&Gabbana, Balmain, Prada n’ibindi.

Umutoni Ornella yakoranye na Prada
Umutoni yerekanye imyambaro ya Dolce&Gabbana

Isheja Morella

Isheja Morella umaze kuba umwamikazi wa Gucci na Dior ni umwe mu bakomeje kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga mu mideli.

Uyu mwaka yagaragaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa by’ibigo by’imideli bikomeye nka Gucci, Daily Paper n’ibindi.

Isheja akomeje kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga
Isheja ari gukorana na Daily Paper

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .