00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa F and Y, inzu y’imideli ikataje mu kurimbisha abanyarwanda (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 August 2023 saa 10:17
Yasuwe :

Uko umuntu agaragara inyuma bigira uruhare runini mu kumuhesha bimwe mu byo akeneye cyangwa kugena uko abantu bamufata muri sosiyete.

Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko kurimba bigira uruhare runini mu buzima bwabo byatumye Ishimwe Yannick na Franck Musuil baminuje mu ikoranabuhanga, bafata iya mbere bashinga inzu y’imideli bise F and Y, ikora ubwoko butandukanye bw’imyambaro.

Mu 2018, nibwo batangije igikorwa cyo kujya bafasha abashaka kwandikisha ku myambaro nk’ibigo cyangwa abandi bafite icyo bahuriyeho.

Mu 2020 baje kubona ko bidahagije niko gutangira gukora imyambaro y’ubwoko butandukanye y’abagore, abagabo n’abana ijyanye no kurimba bya kinyafurika.

Mu kiganiro na IGIHE Ishimwe yavuze ko icyo F and Y ishyize imbere ari uguhindura uburyo bw’imyambarire mu Banyarwanda n’Abanyafurika hagendewe ku muco n’amateka byabo.

Ati “Ni urugendo rutoroshye ariko icya mbere gishoboka ni mu guhanga imyambaro kuko hari ibintu biri mu muco wacu bitugaragaza nk’Abanyarwanda na Afurika.”

“Dukora ibishoboka kugira ngo imyenda dukora ibe ifite aho ihuriye n’umuco wa Kinyafurika n’ayo mateka yacu mu mitako yakoreshwaga mu kinyarwanda, ibitambaro bigaragaza Afurika n’ibindi.”

Intego za F and Y ni ugufasha Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, kumenya kurimba bijyanye n’amateka. Bitagarukiye ku bantu ku giti cyabo bikagera no mu bigo bakorera.

Iyi nzu y’imideli yambika ibigo birimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Umuryango utegamiye kuri Leta, Business Professionals Network (BPN), Ikipe y’igihugu ya Cricket, Ikipe ya Rayon Sports n’ibindi.

Ishimwe avuga ko kimwe mu byatumye ibigo biyoboka ibikorwa byabo ari uko bashyize imbaraga mu gukora imyambaro myiza kandi ku giciro kibereye buri wese.

Ati “Isoko ry’ibigo ryaratwisangiye; yego natwe harimo uruhande rwacu ariko ni muri bimwe byo kureba icyuho gihari mu myenda ya kinyafurika. Ubu abantu barimo kubyumva.”

“Twe twakemuye ikibazo cy’imyambaro myiza n’igiciro bituma abantu baza kutwirebera, nka 70% bigaragaza ko babikunze kandi n’igiciro ari cyiza byatumye benshi bahita baza.”

Imbogamizi zirahari ariko tuzakomeza

F and Y nubwo imaze igihe kitari gito ariko imikorere yayo imaze kwaguka, ibi bigaragarira mu myambaro bacuruza kuko byibuze mu kwezi bacuruza isaga 300 y’ubwoko butandukanye.

Kuba bafitiwe icyizere n’abantu batandukanye bemeza ko biterwa n’uburyo bakira ababagana ndetse no kuba barashyize imbaraga mu kumva neza ibikwiye abakiliya babo.

Ushingiye ku mibare n’ibigaragara ubona ko hari aho imaze kugera gusa imbogamizi ntizijya zibura.

Ishimwe yagaragaje ko imbogamizi ikomeye bafite kuri ubu ari iyo kubona ibikoresho by’umwihariko ibitambaro ari cyo gituma hari ubwo ibiciro bizamuka.

Ati “Dufite ikibazo cy’ibitambaro cyane, usanga amahitamo ahari atari menshi ari na cyo gituma hari ubwo bihenda kuko ibintu byose dukoresha biva hanze.”

“Ibikorerwa mu Rwanda ni ibintu bitaramara igihe kirekire ku buryo hari abatarabyumva, usanga imitekerereze itarahinduka yo kumva ko bashobora guhindura bakajya mu bishya.”

F and Y ifite intego zo gukomeza kuzamura uburyo Abanyarwanda n’Abanyafurika barimba, bakareka gukomeza gutekereza ku by’abandi.

Iyi sosiyete ikorana n'ibigo bitandukanye bikomeye
Ikora imyenda itandukanye y'abagabo n'abagore
Intego ni ugufasha abanyafurika kwambara bijyanye n'umuco wabo
Clare Akamanzi ni umwe mu bambitswe n'iyi sosiyete
F and Y ikorana n'ikipe y'Igihugu ya Cricket
F and Y yambika ibyamamare mu ngeri zitandukanye
Abashak kurimba bijyanye n'umuco wabo bayoboka F and Y
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair mu ishati yakozwe na F and Y
Aimable Twahirwa ni umwe mu bambikwa na F and Y
Abakozi ba RDB mu bambikwa na F and Y

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .