Alphonse Nsengiyumva uyobora Suprafamily yabwiye IGIHE ko iri rushanwa baritekereje nyuma yo kubona imbogamizi zigaragara mu ruganda rw’abamurika imideli mu Rwanda ndetse no ku Isi hose.
Ati “Umwuga wo kumurika imideli ni umwuga ukomeye cyane kandi wishyura neza mu bihugu byateye imbere. Gusa mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere usanga abamurika imideli bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo isoko rikiri hasi, kutamenyekana no gukorana n’abamamyi babizeza ibitangaza.’’
Nsengiyumva yavuze ko Tsapa Top Model ije ari igisubizo kuko uretse kuba ari irushanwa ni n’urubuga rugari umunyamideli wese ufite impano, ashobora kuzajya anyuraho agashyiraho umwirondoro we bikamufasha kubona isoko mpuzamahanga.
Yavuze ko impamvu ibi bikorwa bitahujwe n’ibya SupraModel imaze kubaka izina mu Rwanda na yo itegurwa na Supra Family, yavuze ko SupraModel ifite izindi nshingano zikomeye cyane cyane zo kwita ku bamurika imideli ‘Abanyarwanda gusa.’
Tsapa Top Model ni irushanwa riteganijwe kuzaba mu bihugu birenga 100 hanyuma abatsinze bagahurizwa hamwe mu Rwanda.
Urugendo rwo gushaka uzahagararira u Rwanda rwatangiye aho kwiyandikisha biri kubera ku rubuga uzatsinda akazahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai Sonata Hybrid.
Iyi modoka izahabwa uwa mbere ifite agaciro kari hagati ya $28.450 - $36.600 [arenga miliyoni 30 Frw].
Ntabwo ibindi bihembo biratangazwa cyane ko hari abaterankunga bakivugana n’abateguye iri rushanwa.
Ushaka kwiyandikisha wanyura hano
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!