00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe irushanwa ry’abanyamideli rizahemba imodoka ifite agaciro ka miliyoni 30 Frw

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 November 2023 saa 07:51
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka ibiri Ikigo Suprafamily Rwanda cyinjiye mu bikorwa byo gutegura ibirori by’imideli, ubu cyamaze gutangiza irushanwa mpuzamahanga Tsapa Top Model rigamije guteza imbere no kugaragaza impano abamurika imideli ku Isi hose.

Alphonse Nsengiyumva uyobora Suprafamily yabwiye IGIHE ko iri rushanwa baritekereje nyuma yo kubona imbogamizi zigaragara mu ruganda rw’abamurika imideli mu Rwanda ndetse no ku Isi hose.

Ati “Umwuga wo kumurika imideli ni umwuga ukomeye cyane kandi wishyura neza mu bihugu byateye imbere. Gusa mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere usanga abamurika imideli bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo isoko rikiri hasi, kutamenyekana no gukorana n’abamamyi babizeza ibitangaza.’’

Nsengiyumva yavuze ko Tsapa Top Model ije ari igisubizo kuko uretse kuba ari irushanwa ni n’urubuga rugari umunyamideli wese ufite impano, ashobora kuzajya anyuraho agashyiraho umwirondoro we bikamufasha kubona isoko mpuzamahanga.

Yavuze ko impamvu ibi bikorwa bitahujwe n’ibya SupraModel imaze kubaka izina mu Rwanda na yo itegurwa na Supra Family, yavuze ko SupraModel ifite izindi nshingano zikomeye cyane cyane zo kwita ku bamurika imideli ‘Abanyarwanda gusa.’

Tsapa Top Model ni irushanwa riteganijwe kuzaba mu bihugu birenga 100 hanyuma abatsinze bagahurizwa hamwe mu Rwanda.

Urugendo rwo gushaka uzahagararira u Rwanda rwatangiye aho kwiyandikisha biri kubera ku rubuga uzatsinda akazahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai Sonata Hybrid.

Iyi modoka izahabwa uwa mbere ifite agaciro kari hagati ya $28.450 - $36.600 [arenga miliyoni 30 Frw].

Ntabwo ibindi bihembo biratangazwa cyane ko hari abaterankunga bakivugana n’abateguye iri rushanwa.

Ushaka kwiyandikisha wanyura hano

Iyi modoka igiye kwegukanwa n'umunyamideli uzahiga abandi muri iri rushanwa
Alphonse Nsengiyumva uyobora Suprafamily yabwiye IGIHE ko iri rushanwa baritekereje nyuma yo kubona imbogamizi zigaragara mu ruganda rw'abamurika imideli mu Rwanda ndetse no ku Isi hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .