00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikwiye kwitabwaho mu kwambara amasogisi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 August 2023 saa 08:42
Yasuwe :

Amasogisi ni umwambaro utitabwaho cyane kuko akenshi uba utagaragara, nyamara abasirimu bazi neza ibyo kurimba bakubwira ko ayo wambaye ashobora gutuma uberwa cyangwa akangiza imyambaro yawe yose.

Usanga abantu benshi bambara amasogisi uko babonye nyamara kutabyitaho ni ugukora amakosa y’imyambarire.

Biratangaza kubona umuntu wambaye ikositimu nziza yarimbye ariko ipantalo yazamuka ukabona yambaye amasogisi y’amabara cyangwa y’umweru.

Hari amabwiriza agenga imyambarire by’umwihariko amasogisi ari ku rwego mpuzamahanga tugiye kugarukaho muri iyi nkuru nk’uko inzobere mu by’imyambarire zibigaragaza.

Amasogisi y’umweru yambarwa muri siporo

Bitewe n’uko amasogisi y’umweru aba asa neza, usanga abantu benshi bayagira ayo kurimbana, nyamara mu kurimba yagenewe kwamabarwa mu gihe cya siporo uri nko muri gym cyangwa ibindi bikorwa by’imyitozo ngorarangingo.

Amasogisi agomba kujyana n’ipantalo wambaye

Benshi usanga bajyanisha amasogisi n’inkweto bambaye nyamara siko bikwiye ahubwo aba agomba kujyanishwa n’ipantalo wambaye cyangwa abambara amajipo akajyana n’ibyo bambaye hasi.

Amasogosi y’umukara yambarwa ku myambaro yiyubashye

Igihe ugiye mu bukwe, inama, ibirori byubashywe n’ahandi ujya warimbye ku rwego rwo hejuru niho uba ugomba kwambara amasogisi y’umukara. Wambaye nk’ikositimu y’umukara, ivu cyangwa ubururu ukambaramo amasogisi y’umukara uba usa neza cyane.

Ushobora no kuyambara mu gihe wambaye ikoboyi ariko ni ngombwa ko uri bube watebeje mu gihe wambaye amasogisi y’umukara.

Ibi bijyana no kutambara amasogisi y’amabara acanye cyangwa afite ibindi bintu bivanzemo mu gihe wambaye imyenda yiyubashye kuko bituma agaciro kayo kagabanuka.

Kirazira kwambara amasogisi agaragaza igitsi

Iterambere rigenda ryihuta aho usanga abantu bazana imyambaro itandukanye, hari n’amasogisi yaje aba ari magufi ku buryo igitsi kiba kigaragara.

Niba uri umuntu ushaka kurimba ambara amasogisi maremare ku buryo waba wicaye cyangwa uhagaze atazaba agaragara aho wayambariye ku buryo nk’ipantalo iyasumba.

Amasogosi agaragaza igitsi cyangwa magufi yambarwa mu gihe umuntu yambaye ikabutura cyanga ijipo ngufi nibwo ashyiramo amagufi cyangwa akayareka.

Si byiza kwambara amasogosi mu nkweto zifunguye

Muri iyi minsi abantu batangiye kujya bambara amasogisi mu nkweto zifunguye, zambarwa kugira ngo ibirenge bigaragare biba byiza kutambariramo amasogisi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .