00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’imideli mishya irimo ikorerwa i Mageragere, ibyo kwiyambika ubusa…: Ikiganiro na Moses wa Moshions

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 April 2024 saa 09:33
Yasuwe :

Mu minsi ishize inzu y’imideli Nyarwanda ya Moshions yashyize hanze imyambaro yise ‘Infaransa’, ikaba ari yo ya mbere Turahirwa Moses washinze iyi nzu akoze nyuma yo kuva muri gereza ya Mageragere aho yafungiwe kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2023.

Ni imyambaro yakozwe mu buryo budasanzwe kuko yakozwe mu bitambaro byakoreshejwe indi myambaro byavuguruwe bikabyazwamo indi, ikaba ikozwe mu gihe inzu ya Moshions yizihiza imyaka icumi imaze ikora.

Iyi myambaro ikijya hanze benshi bibajije impamvu yiswe Infaransa n’inkomoko y’igitekerezo cyo kuyihanga, mu kiganiro na IGIHE Turahirwa yasobanuye ko yayihaye iri zina mu kwishimira umusanzu u Bufaransa bwamuhaye mu bihe byari bimukomereye.

Muri iki kiganiro kandi Turahirwa yagarutse ku buryo ibyo yanyuzemo ubwo yari muri gereza ya Mageragere byamuhaye igitekerezo cyo gukora iyi myambaro ndetse ari na byo byamuhaye igitekerezo cyo kuba hari imwe ikorerwa muri iyo gereza igakorwa na bamwe mu bantu bafunganywe.

IGIHE: Uherutse gushyira hanze imyambaro wise Infaransa, iri zina wayihaye risobanuye iki?

Infaransa ni Ikinyarwanda cyumvikanamo n’Igifaransa ariko irindi ni izina kuri njye ni ‘Imandwa y’Intore’. Impamvu nabisanijishe n’intore ni imyambaro nakoze ku mukino wo kwiruka ubona ko ari urugendo rwanjye.

Nk’umuhanzi nagize umwanya wo kugenda muri urwo rugendo nirukanka cyane nkabisanisha rero, no gushaka aho guhungira cyangwa aho kujya nsanisha n’urusengero rwo mu Bufaransa.

Ni amarangamutima ari muri urwo rugendo rwo kwiruka n’abandi bahanzi bashobora kuba bafite ayo marangamutima, bigahuza nuko atari ukwiruka ko mu Rwanda gusa ni yo mpamvu nayise Infaransa kugira ngo yumvikane nk’iranguruye iri kure.

Kuki wahisemo u Bufaransa haba hari umubano wihariye mufitanye?

Kuva umwaka ushize ntagiye gahunda ya Kwanda Season narindi kwagura imbibi mu buhanzi bwanjye, nzajya nkoresha n’ibihugu bitandukanye ubu ni Kwanda y’Infaransa kubera ko maze iminsi ndi gukorana bya hafi n’u Bufaransa, n’Ambasade yabwo na Institut Francais.

Muri iki gihe natangiye kwiruka uruhare rw’u Bufaransa rugaragara mu buryo bwimbitse mu buhanzi bwanjye, ari bwo bwanamfashije kuba nashyira hanze iyi myambaro nyuma y’igihe narimaze kunyuramo gisa n’ikitoroshye.

Nayise Infaransa kuko Abafaransa ari bo babanje kumva igitekerezo narindi gukoraho.

Ni uruhe ruhare Abafaransa bagize mu buhanzi bwawe?

Uruhare runini ruhera mu myaka ibiri ishize ubwo nitabiraga iserukiramuco rya filimi mu Bufaransa, ubwo nahuraga n’umugore wa Perezida Brigitte Macron n’ubwo Institut Francais yatangiraga mu Rwanda ndi mu bantu bagaragaye imbere mu gufatanya mu mishinga y’ubuhanzi.

Nagize ubuvugizi n’ubufasha mu gihe kitari kinyoroheye nk’umuhanzi hano mu rugo ariko ngira abo bantu b’abahanzi bari muri iryo huriro, ni yo mpamvu nakomeje gukora nti iyi myambaro izaba ari Infaransa ko byagarukagamo kenshi mu bikorwa turi gukora ni zo mbaraga ziri kudufasha.

Iyi collection igizwe n’imyambaro ingahe y’ubuhe bwoko?

Iyi myambaro ya Infaransa ifite imyenda 38 ni idafite igitsina ibogamiyeho, ‘couture’ yanjye buri gihe iba idafite igitsina runaka yagenewe.

Ni imyenda yambarwa waba uri umugabo cyangwa umugore cyangwa se udashaka kuvuga uruhande rw’igitsina uherereyemo. Mu bitekerezo byanjye natekerezaga abantu batari abagore cyangwa abagabo.

Ni ubwa mbere ukoze imyenda yo muri ubu bwoko bwa ‘couture’ kubera iki wagize iki gitekerezo?

Uburyo bwa ‘couture’ nabwo nashakaga kubwerekana mfite umwanya wanjye wose wo kwiherera no gukora ibintu mu buryo mbishatsemo harimo tekinike zo kwica no gukiza.

Ni ukuvuga ngo Infaransa ni igitekerezo cy’igitabo nari mfite guhera umwaka ushize cyitwa ‘If Kigali was a tale’, cyerekana inkuru nziza yagerageje kwerekana u Rwanda mbere ya gihanga n’aho rugeze ubu.

Mu gitabo harimo umutwe uvuga ngo ‘Between Tale and Hope’ ni wo wampaye ibitekerezo cyane, ntangira gukora iyi myambaro ngendeye hagati yo gupfa no gukira.

Uyu mwaka turimo kwizihiza imyaka icumi Moshions imaze ni gute nshobora kwica imyambaro yose nakoze nkongera nkayirema. Nakoresheje uburyo bwo gutwika nkoresha ibitambaro bituruka mu bimera noneho n’uburyo bwo mu rugo nko gufuma kuko nibyo nakunze ngitangira imideli.

Iyi ni imyenda yagiye ikatwa igahuzwa n’indi hakavamo nk’ikanzu, ni ubwo buryo nakoze. Harimo intoki zanjye zanduza ariko zigakoramo ibindi bintu bishyashya.

Iyi myenda yerekanywe n’abantu nari nsanzwe mpura nabo ubwo ni abahanzi rero kurimba ni byo byaranze iyi myenda tuyijyanisha n’amarangamutima y’abayerekanye, harimo rero ubufatanye bw’abandi.

Mu magambo uherekesha iyi myambara harimo ‘Am running to church’ kubera iki uyihuza n’urusengero?

Iyo ndi guhanga mba mfite impamvu nagerageje rero guhuza nk’umuhanzi ndiho kuko Moshions imaze kuba nka Moses rero kwiruka mu rusengero ni amarangamutima mba nasangije abandi y’ishusho y’ibihe.

Ni ibihe byo kwiruka haba ku mubiri no mu mutwe hari abiruka mu mutwe, abari gukina ni ibihe biri kuranga irangamimerere turimo.

Ndavuga nti ni gute nshobora kwiruka nambaye imyenda myiza ni yo mpamvu imyenda myinshi ikozwe mu buryo bwo kwiruka, wenda imwe ibitugu biraciye, amakabutura ageze hasi, umwe ari kwiruka arebana n’undi umupira ufitemo amahumbezi ni bwa buryo bwanjye bwo gutanga ubutumwa.

Iyi myambaro rero nayigize iyanjye cyane n’abantu nahuye nabo mu myaka ibiri ishize byagaragaye ko najye narindi kwiruka nagiye aha navuye aha.

Urwo rugendo nari ndimo n’ibyo nahuriyemo ni byo byampaye ibitekerezo, nagowe no kumenyera bimwe na bimwe ariko nk’umuntu nagiye mbibamo no kumenya amakuru mashya kuba muri sosiyete nshya.

Igihe namaze i Mageragere cyatumye mpindura imyumvire ku buryo natekerezaga bw’uburyo tubayeho, burya iyo uri ahantu hamwe amakuru yaho niyo uba ubona cyane wagera ahandi ukabona ibintu ku rundi rwego. N’uyu munsi sindakira ngo ni gute nageze i Mageragere.

Mu myambaro washyize ku rubuga mugurishirizaho hariho ingofero ifite igiciro cya 500Frw, ibiciro ushyira kuri iyi myambaro utekereza ku isoko rusange ry’Abanyarwanda?

Iyi ngofero ni yo ihagarariye iyi myambaro ni nayo nakoze bwa mbere, mu minsi ishize nakunze kugaragara cyane nambaye igitambaro kirekire mu mutwe n’ingofero niho igitekerezo cyavuye.

Ifite igiciro kiri hejuru kuko ntabwo ari nyinshi ni ingofero zikorerwa i Mageragere, nabanje gukora 12 abahanzi baho bakora ingofero n’inkoki nibwo buhanzi bwankoze ku mutima hariya, naravuze ngo nzayishyira mu bikorwa byanjye.

Turahirwa Moses aherutse kongera gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yambaye ubusa

Wongeye gushyira hanze ifoto igaragaza bimwe mu bice by’ibanga, amafoto nkaya kuyashyira hanze biba bisobanuye iki? Haba hari igisobanuro runaka bifite mu buhanzi?

Mba nshaka kugaragaza ko nta banga rigihari, kwerekana ko ibintu byose ushobora kubigeraho. Nta kintu kidasanzwe mba nerekana ni amafoto yanjye y’ubuhanzi.

Uko nkora imyenda uko nyambara ni nako nyambura kuri njye mbambona binyoroheye cyane, kwambura imyenda no kuyambara. Ni igihe ngezemo rero nibaza ko bimaze kumenyerwa ni ifoto z’ubuhanzi.

Iyo bije aho duherereye usanga bitamenyerewe cyane ariko na none ni njyewe Moses maze kubimenyera ko nta kibazo kibirimo, nta kibazo mbibonamo bigize ubuhanzi bwanjye.

Mba nakoze siporo nakoze umubiri nirukanse njya mu rusengero, mba ngomba rero no kujya mbatamo tumwe na tumwe mu duce kuri njye tumaze kuba nk’ibintu bimenyerewe.

Ni na gakondo kandi cyera se abantu barambaraga, mu mutwe mba mvuga ngo ni iki kidasanzwe niba ushobora kubona ikibuno cyanjye cyangw agatuza kanjye ikindi cyose nshobora gushyira kuri Instagram ntigisibe kuri X ho ubu n’ubusa buri buri nabushyiraho.

Uko Isi igenda ikura n’imbuga nkoranuambaga n’imyumvire y’abantu yagombye kujya ihunduka, niba ubonye ikibuno cya Moses ukumva ko atari ibintu birenze ko ari ifoto gusa ariko duhuye mba nambaye imyenda.

Mu muco nyarwanda aya mafoto afatwa nko gushira isoni, iyo uyashyize hanze ntabwo utekereza ku ruhande rw’umuco n’imyifatire ya kinyarwanda?

Ntabwo mbitekerezaho kuri urwo rwego kuko iyo mbitekerejeho nsanga nta kintu na kimwe kimbuza kuba nayishyiraho, umuco n’imyifatire byanjye nk’umuntu mbona ntana kimwe cyambuza.

Ntabwo ntekereza ngo nciye inka amabere cyangwa se ngo bigenze gute cyane ko nta kosa mbibonamo, ubuzima bwanjye n’imbuga nkoranyambaga bitandukanye na none no kumbona mu buzima busanzwe. Ibyo rero maze kubimenyera kandi numva n’abandi bakwiye kubimenyera abatazabimenyera bazajya bampoza mu bihano bangarure kugeza babimenyereye.

Turahirwa avuga ko iyi myambaro ikubiyemo amarangamutima y'abahanzi batandukanye
Ingofero z'Infaransa zikorerwa i Mageragere ni zo zihagarariye iyi myambaro, imwe igurishwa ibihumbi 500 Frw
Turahirwa Moses avuga ko ibihe bikomeye yanyuzemo ari byo byatumye ahanga iyi myambaro
Infaransa yakozwe hagamijwe gushimira uruhare Abafaransa bagize mu buhanzi bwa Turahirwa Moses
Iyi myambaro ikozwe mu gihe inzu ya Moshions yizihiza imyaka icumi imaze ikora.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .