00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Judith Heard ari mu byishimo nyuma yo gusohoka muri ’Magazine’ yo mu Bufaransa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 August 2023 saa 03:45
Yasuwe :

Umunyamideli Kantengwa Judith uzwi nka Judith Heard ari mu byishimo byo gusohoka muri Magazine Malvie yo mu Bufaransa, iri mu zikomeye mu ruganda rw’imideli.

Malvie iri mu binyamakuru [magazine] bikomeye mu ruganda rw’imideli aho gikorera mu Bufaransa, gisohoka mu ngingo zitandukanye zijyanye n’imideli, ubwiza n’ibindi.

Judith Heard yasohotse ku yiswe ‘Spirtual Cover’ nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi magazine bwabonye amafoto ye, bukifuza gukorana na we.

Mu kiganiro na IGIHE, Judith Heard, yavuze ko aya ari amahirwe yabonye nyuma y’uko babonye amafoto ye yari yafashe.

Yagize ati “Ni amahirwe yaje adafite ahantu aturutse kuko itsinda rya Malvie, ryaramvugishije bambwira ko babonye amafoto nafashe i Burayi no muri Leta z’Abarabu bakayakunda yari yafashwe na Dragan Adoroarte.”

Yakomeje avuga ko aya ari amahirwe adasanzwe yabonye kandi ko yizeye ko hari umusanzu agiye gushyira ku bikorwa bye byo kumurika imideli.

Ati “Iyi magazine isobanuye byinshi kuri njye kuko ibarizwa mu Bufaransa ikora imideli, ubwiza n’ubugeni ibintu byose nanjye nsanzwe niyumvamo, ni iby’agaciro kugaragara mu kintu gikora ibyo nkunda.”

“Binteye ishema cyane nanashimira itsinda ryanjye rimfasha kuba ryaratumye ibi biba, ntegereje kubyaza umusaruro amahirwe azabiturukamo.”

Judith Heard yubatse izina mu kumurika imideli muri Afurika bitewe n’ibikorwa yagiye agaragaramo, mu 2002 yasohotse muri Woman Magazine, yitabiriye ibirori bikomeye by’imideli nka New York Fashion Week, Paris Fashion Week, Rwanda Collective Fashion Week n’ibindi. Yanitabiriye amarushanwa y’ubwiza akomeye nka Miss Elite na Miss Environment International.

Judith Heard ari mu byishimo byo kujya muri magazine ikomeye mu mideli
Judith Heard yanditse izina mu kumurika imideli muri Afurika
Malvie ni imwe muri magazine zikomeye mu ruganda rw'imideli
Judith Heard aherutse gushimirwa uruhare yagize mu iterambere ry'uruganda rwo kumurika imideli muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .