00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 88, Maggie Smith yinjiye mu bijyanye no kumurika imideli

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 26 October 2023 saa 12:51
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime Dame Maggie Smith, yatunguye benshi mu bakurikira ibijyanye no kumurika imideli nyuma yo kugaragara mu mashusho yamamaza ibikapu bito by’inzu y’imideli, Loewe.

Uyu mukecuru w’imyaka 88 yamamariye muri filime zirimo Sister Act (1992), Hook (1991), Downton Abbey (2015), Harry Potter and the Philosopher’s Stone (2001), Downton Abbey: A New Era (2022) na The Miracle Club (2023).

Dame Maggie Smith wegukanye igihembo cya Oscar afite imyaka 35 muri iyi minsi ari kugaragara yamamaza ibikapu bito by’abagore bikorwa n’uruganda Loewe.

Amashusho yafashwe na Juergen Teller yashyizwe hanze na Jonathan Anderson, umuyobozi muri uru ruganda yazamuye ibitekerezo bya benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaruka kuri uyu mukecuru ufite izina rikomeye muri sinema mu Bwongereza.

Umwe mu babonye aya mafoto yanditse agira ati “Iki ni ikintu gikomeye cyane nabonye, araje akure ku isoko ba bakobwa beza bose , Dame ni byose ni umuhanga, uyu mubyeyi ndamukunda cyane, ni umwamikazi byanze bikunze kandi afite byinshi byo gutangira.”

Dame Maggie Smith nubwo yatangiye kugaragara mu bijyanye no kumurika imideli ntabwo yigeze asezera mu bijyanye no gukina filime.

Muri Nyakanga 2022, inzu y’imideli yo muri Espagne yakoranye n’ab’ibyamamare barimo Kylie Jenner, Bella Hadid kugeza Hailey Bieber bose birahira ibicuruzwa by’uru ruganda rurangwa n’ibicuruzwa by’abagore birimo imyambaro, imivabu, ibikapu by’uruhu n’ibindi.

Maggie Smith ni umubyeyi w’abana babiri Toby Stephens na Chris Larkin, yatangiye gukina filime mu 1956 yakinnye muri filime zirenga 60.

Abakiri bato bazi bazi Maggie Smith (Uri hagati) nka Professor McGonagall, muri filime ya Harry Potter
Ku myaka 88 umukinnyi wa filime Maggie yatangiye gukora n'uruganda rw'imideli LOEWE rwo muri Espagne
Amafoto ya Dame Maggie Smith yamamaza ibikapu bya Loewe yatunguye benshi mu bakurikira ibikorwa byo kumurika imideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .