00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kylie Jenner yinjiye mu buhanzi bw’imideli

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 October 2023 saa 09:19
Yasuwe :

Kylie Jenner, bucura mu Muryango w’Aba-Kardashian-Jenner, agiye kwinjira mu byo guhanga imideli ndetse yatangije ‘brand’ y’imyambaro yise “Khy”.

Ku wa 1 Ugushyingo ni bwo Kylie Jenner azamurika ku mugaragaro imyambaro ya mbere yakorewe muri “Khy”. Iyi myambaro izaba irimo amakoti, amapantalo n’indi yo hejuru.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 agiye gufungura ‘Khy’ ku bufatanye na couple ya Emma na Jens Grede, basanzwe bafasha mukuru we Kim Kardashian mu guhanga imyambaro binyuze muri Skims.

Kylie Jenner aheruka kubwira WSJ. Magazine ko yatekereje imyambaro mu kwerekana icyo ashobora gukora.

Ati “Mu buryo bwo guhanga udushya mfite intumbero y’uko ngomba kugaragara n’icyo nshaka gukora ndetse n’icyo nshaka kwambara. Ntabwo njya njagarazwa cyane n’ibi bintu… kuko kwambara biba bimeze nko kwishimisha. Nshaka kugira ‘Khy’ urubuga ku bakiliya bacu, aho bazagira amahirwe yo kuryoherwa n’imideli binyuze mu bahanzi b’imideli bashya ndetse na ‘brand’ nshya y’imideli.’’

Imyambaro ya mbere izajya hanze ya ‘Khy’ izaba igura hagati y’amadorali 48 na 198. Yakozwe na Nan Li na Emilia Pfohl, aba bakaba ari bo batangije ‘brand’ ya Berlin.

Kylie Jenner agaragaza ko ashaka gukuraho imipaka ndetse no kongera guha igisobanuro gishya brand y’imideli, guhanga udushya no gukora ibintu byiza kandi ku giciro cyiza.

Kylie Jenner yinjiye mu byo guhanga imideli asanzemo bakuru be Kim Kardashian watangije Skims ndetse na Khloé Kardashian ufite ‘brand’ ya Good American.

Kylie Jenner asanzwe afite sosiyete ye ikora amavuta n’ibindi birungo by’umubiri by’ubwiza yitwa Kylie Cosmetics.

Kylie Jenner yinjiye mu bijyanye no guhanga imideli
Jenner asanzwe akora ibirungo by'ubwiza
Kylie Jenner yunze mu rya bakuru be yinjira mu guhanga imideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .