Ubuyobozi bw’iyi nzu y’imideli imenyerewe mu kwambika abahanzi no gukora imyenda ifite umwihariko, bwatangarije IGIHE ko imyenda yagiye hanze ari icyiciro cya mbere cy’imbumbe bise “Ituro” ndetse ko icyiciro cya kabiri cyayo na cyo bategura kugishyira hanze mu mpera za Kanama uyu mwaka.
Umwihariko uri kuri iyi mbumbe y’imyenda yashyizwe ahagaragara ni ukuba harimo imwe n’imwe yasubiwemo.
Umuyobozi wa Maison Inkindi, Rwasibo Nshuti yatangaje ko ibi bikorwa hagamijwe kurengera ibidukikije.
Ati “Buri munsi hari amatoni menshi y’imyenda ajugunywa hirya no hino ku isi, tutibagiwe n’u Rwanda. Ibyo bikangiza ubutaka mu buryo bukomeye kuko murabizi ko imyenda myinshi iba ikoranye pulasitiki.”
Arakomeza ati “Twe rero nk’inzu ihanga imideli uruhare rwacu mu kurengera ibidukikije ni ugufata imyenda yambawe tukayihanga bushyashya, tukayiha ubundi buzima ikaba yakongera kwambarwa kandi ifite ubwiza nk’ubw’imishya aho kujugunywa ngo yangize.”
Nubwo avuga ibi ahamya ko icyiciro cya kabiri cy’imyenda iyi nzu izashyira hanze nta myenda yasubiwemo izaba iriho ahubwo ko bateganya kwagura imikorere bagashyiraho igisata gishyinzwe gutunganya no guha ubuzima ubuzima bushya imyenda yambawe muri iyi nzu y’imideli, ibintu bikorwa n’inzu z’imideli nkeya mu Rwanda.
Ahamya kandi ko biyemeje gutanga serivisi yo gufasha abantu gusubiramo imyenda yabo.
Ati “Hari abantu baba bafite imyenda myinshi, imwe muri yo banarekeye aho kuyambara kubera kuyirambirwa cyangwa izindi mpamvu, ugasanga bahora bagura imyenda mishya. Twe nk’inzu ihanga imideli rero icyo tumaze gukora ni uguhanga no mu byakoreshejwe, ipantalo ishaje dushobora kuyihuza n’indi bikavamo umwenda mwiza utatekerezaga.”
Avuga ko ibi bifasha abantu kudahora bajya kugura imyenda bikanarwanya ijugunywa ryayo ari na ryo ritera kwangiza ibidudukikije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!