00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye gutoranywa abanyamideli bazitabira Super Model Universe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 December 2023 saa 11:40
Yasuwe :

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba irushanwa rizatoranya abamurika imideli bazahagararira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya ‘Super Model Universe’.

Super Model Universe ni irushanwa mpuzamahanga rihuriza hamwe abamurika imideli bo hirya no hino ku Isi, bagafashwa kuzamura impano zabo no guhuzwa n’ibigo bikomeye muri uru ruganda.

Binyuze mu kigo kizamura impano zitandukanye ‘Akeza Talents’ mu Rwanda hagiye gutoranywa umuhungu n’umukobwa bamurika imideli bazahagararira u Rwanda muri iri rushanwa.

Iri rushanwa ryagenewe abasanzwe bamurika imideli bo mu Rwanda baba abahungu n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 18 na 35, bapima metero 1,72 ariko 1,75 bikaba akarusho.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Akeza Talents, Cyiza Uwimanimpaye Marie Clemence uzwi nka Clemy Keza, yahamagariye abamurika imideli kwitabira iri rushanwa kuko rizabafasha kuzamura umwuga wabo.

Ati “Ndashishikariza abamurika imideli kwitabira kuko uretse guhabwa ibihembo ni n’uburyo bwo kurushaho gukuza umwuga wabo ku rwego mpuzamahanga.”

“Amarushanwa nk’ariya aba yahuje abantu bavuye impande zose z’Isi; hari byinshi bigiramo birenze ibyo bari basanzwe bazi. Ikindi kandi ashobora no guhuriramo n’ibigo mpuzamahanga bishobora gukunda impano ye bikaba byamufasha kuyigeza ku rwego mpuzamahanga.”

Super Model Universe ibera mu bihugu bya Aziya. Mu Rwanda hazatoranywa babiri; umuhungu n’umukobwa. Abazatsinda ku rwego rw’igihugu bazahembwa ibihumbi 500 Frw na ho igihembo cy’uwegukana irushanwa ni 20.000$ asaga miliyoni 20Frw no gushakirwa ibigo mpuzamahanaga mu mideli bakorana.

Kwiyandikisha ni ukunyura kuri uru rubuga .

Iri rushanwa rifasha abamurika imideli kugera ku ruhando mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .