00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe umwambaro wiswe ‘Mukotanyi’, ushishikariza urubyiruko kwigira ku ‘Nkotanyi’ (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 November 2023 saa 10:33
Yasuwe :

Hakozwe umwambaro wiswe ‘Mukotanyi’ ugamije gushishikariza abiganjemo urubyiruko kwigira ku ‘Nkotanyi’ no kugera ikirenge mu cyazo, kugira ngo ubutwari zagaragaje zibohora igihugu no kunga Abanyarwanda bizasigasirwe n’ibisekuru biri imbere.

Ni umwambaro wakozwe na Hero Fashion Style, iri mu nzu z’imideli ziri kuzamuka muri iki gihe ndetse iri kugenda yagura ibikorwa byayo, mu buryo butandukanye ku buryo mu minsi iri imbere izarenga kuba inzu y’imideli ikaba uruganda rugari.

Uyu mwambaro ufite ibara rya mukotanyi urimo ibice bibiri. Hari ukozwe mu ibara ry’icyatsi ndetse n’umweru, ugizwe n’amakote n’amapantalo. Yaba abagabo, abagore ndetse n’abana bose bashobora kubona iyi myambaro.

Kanamugire Fidèle watangije inzu ya Hero Fashion Style yabwiye IGIHE ko iyi myambaro ya ’Mukotanyi’ batekereje kuyikora mu rwego gukomeza gushishikariza urubyiruko kugira umwuka wo kuba intwari.

Ati "Ni umwambaro twakoze dushaka gushishikariza urubyiruko kugira umuhate wo kuba intwari, bigahererekanywa n’ibisekuru bitandukanye byibuka aho twavuye kandi buri wese akaba yiyumva kuba yakwitanga bibaye ngombwa.”

Yakomeje agira ati “Byaturutse ku kwitanga kwakozwe kugira ngo igihugu cyacu kibe uyu munsi ari intangarugero ku bindi bya Afurika. Perezida Paul Kagame yaravuze ngo ‘Amateka ya Afurika yanditswe n’abandi, hakenewe ko ibibazo n’ibisubizo tubigira ibyacu, tukubaka amateka yacu’.’’

Igitekerezo cyo gushinga Hero Fashion Style yakoze iyi myambaro cyatangiye mu 2015, ariko iyi nzu ihanga itangira gukora mu 2020.

Kanamugire ati “Igitekerezo cyaje ubwo imyambaro ya ‘Made in Rwanda’ yari ikiri mike ku isoko, icyo gihe twatekerezaga uko twatangiza inzu ihanga imideli ikora imyambaro yacu bwite yihariye mu Rwanda, dushaka no gufasha amaduka acuruza imyambaro guhaza isoko no gutanga imyambaro izira amakemwa.’’

Uretse ‘Mukotanyi’, bakora indi myambaro irimo iyo guserukana mu birori nk’amakanzu, amashati y’abagore n’abagabo, amakote y’abagore n’abagabo, amajipo, amapantalo, amakositimu, imyenda yo kwambara muri ’weekend’, imyenda yo kwambara isanzwe n’indi itandukanye.

Umwihariko wa Hero Fashion Style ni uko iyo ushimye umwambaro ugendeye ku bishushanyo baba bafite by’iyo batarashyira hanze cyangwa indi bahashyize ariko igashira, mu gihe cy’amasaha 24 baba bagukoreyemo umwambaro.

Mukotanyi ni umwe mu myambaro ikomeye mu Rwanda
Mukotanyi ni umwambaro watuwe urubyiruko
Rumaga ni umwe mu bamaze kuganura umwambaro wa Mukotanyi
Umwambaro wa Mukotanyi wageze ku isoko, ubu uwushaka ashobora kuwubona
Uyu mwambaro ugamije kwibutsa uwambaye aho igihugu cyavuye naho kigeze ubu, akigira ku Nkotanyi zabigizemo uruhare
Uyu mwambaro wakozwe na Hero Fashion Style
Uretse ‘Mukotanyi’, bakora indi myambaro irimo iyo guserukana mu birori nk’amakanzu, amashati y’abagore n’abagabo, amakote y’abagore n’abagabo, amajipo, amapantalo, amakositimu, imyenda yo kwambara muri weekend n'indi
Uretse Mukotanyi, iyi nzu ihanga imideli ifite indi myenda yo kwambara bisanzwe
Aya ni amwe mu mashatsi akorwa na Hero Fashion Style
Amakote meza akorwa na Hero Fashion Style
Hero Fashion ifite imyambaro inogeye ijisho
Imipira y'imbeho na yo ni imwe mu ikorwa na Hero Fashion Style
Imyambaro y'abagore na yo ikorwa na Hero Fashion Style
Imyambaro itandukanye yakozwe n'iyi nzu ihanga imideli
Indi myambaro ikorwa na Hero Fashion Style

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .