Ni umwambaro wakozwe na Hero Fashion Style, iri mu nzu z’imideli ziri kuzamuka muri iki gihe ndetse iri kugenda yagura ibikorwa byayo, mu buryo butandukanye ku buryo mu minsi iri imbere izarenga kuba inzu y’imideli ikaba uruganda rugari.
Uyu mwambaro ufite ibara rya mukotanyi urimo ibice bibiri. Hari ukozwe mu ibara ry’icyatsi ndetse n’umweru, ugizwe n’amakote n’amapantalo. Yaba abagabo, abagore ndetse n’abana bose bashobora kubona iyi myambaro.
Kanamugire Fidèle watangije inzu ya Hero Fashion Style yabwiye IGIHE ko iyi myambaro ya ’Mukotanyi’ batekereje kuyikora mu rwego gukomeza gushishikariza urubyiruko kugira umwuka wo kuba intwari.
Ati "Ni umwambaro twakoze dushaka gushishikariza urubyiruko kugira umuhate wo kuba intwari, bigahererekanywa n’ibisekuru bitandukanye byibuka aho twavuye kandi buri wese akaba yiyumva kuba yakwitanga bibaye ngombwa.”
Yakomeje agira ati “Byaturutse ku kwitanga kwakozwe kugira ngo igihugu cyacu kibe uyu munsi ari intangarugero ku bindi bya Afurika. Perezida Paul Kagame yaravuze ngo ‘Amateka ya Afurika yanditswe n’abandi, hakenewe ko ibibazo n’ibisubizo tubigira ibyacu, tukubaka amateka yacu’.’’
Igitekerezo cyo gushinga Hero Fashion Style yakoze iyi myambaro cyatangiye mu 2015, ariko iyi nzu ihanga itangira gukora mu 2020.
Kanamugire ati “Igitekerezo cyaje ubwo imyambaro ya ‘Made in Rwanda’ yari ikiri mike ku isoko, icyo gihe twatekerezaga uko twatangiza inzu ihanga imideli ikora imyambaro yacu bwite yihariye mu Rwanda, dushaka no gufasha amaduka acuruza imyambaro guhaza isoko no gutanga imyambaro izira amakemwa.’’
Uretse ‘Mukotanyi’, bakora indi myambaro irimo iyo guserukana mu birori nk’amakanzu, amashati y’abagore n’abagabo, amakote y’abagore n’abagabo, amajipo, amapantalo, amakositimu, imyenda yo kwambara muri ’weekend’, imyenda yo kwambara isanzwe n’indi itandukanye.
Umwihariko wa Hero Fashion Style ni uko iyo ushimye umwambaro ugendeye ku bishushanyo baba bafite by’iyo batarashyira hanze cyangwa indi bahashyize ariko igashira, mu gihe cy’amasaha 24 baba bagukoreyemo umwambaro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!