00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntare Gitare, inzu ihanga imideli yo guhangwa amaso (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 September 2023 saa 07:46
Yasuwe :

Ntare Gitare ni izina rishya mu ruhando rw’inzu zihanga imideli, gusa muri iki gihe iri gukora ibishoboka byose ngo yigarurire benshi mu bakunda kurimba.

Iyi nzu yatangiye gukora mu 2020 ntabwo imaze igihe kinini mu ruhando rw’inzu zihanga imideli gusa iri kugenda itera imbere umunsi ku wundi ndetse itanga icyizere cyo kuba imwe mu zizaba zikomeye mu Rwanda mu myaka iri imbere. Ikorera ku Gishushu mu Murenge wa Kimihurura.

Angel Umutoni watangije Ntare Gitare, yabwiye IGIHE ko yatekereje gutangiza inzu ihanga imideli cyane ko gukora imyenda ari ibintu bifasha mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Twibanda ku myambaro ya buri munsi mu kazi cyangwa mu birori, dukoresheje akenshi ibitambaro bitandukanye.”

Iyi nzu ikora imyambaro yo guhita ugura ikorewe aho bakorera ariko bakora n’indi aho umuntu akorerwa umwambaro umwe nta wundi muntu azawubonana.

Avuga ko yatekereje gutangiza inzu ihanga imideli kuko yashakaga gutanga umusanzu.

Ati “Byamberaga ikibazo iyo najyaga kugura imyenda cyane cyane yaba iyo mu kazi cyangwa ngiye mu bukwe, ugasanga atari myiza kandi ishaje. Imishya yabaga ikozwe mu bikoresho byo hasi cyane akenshi byangiza uruhu cyane ko nari mfite ubumenyi mu bijyanye n’imyenda kuko nkiga nafashaga masenge aho nabaga ndi gucuruza imyenda ya caguwa.’’

Akomeza avuga ko byahise bihurirana n’uko iyo myenda na yo yari imaze gucibwa mu Rwanda.

Imwe mu mbogamizi yagiye ahura na yo mu guhanga imideli harimo kuba abantu bafitiye icyizere gike ‘Made in Rwanda’. Ikindi ngo abakozi muri uyu mwuga bafite ubumenyi buhagije ni bake.

Mu myaka itanu Umutoni yifuza ko iyi nzu ihanga imideli yaba ifite andi maduka mu bindi bihugu bya Afurika.

Iyi nzu imaze gushyira hanze imyambaro irimo uwo yise “SOAR” bivuga kwirekura no gutekereza byagutse nta bwoba ufite.

Indi yitwa “Vitality” bivuze imbaraga z’umubiri n’izo mu mutwe ziganisha ku kubaho ufite intego kandi y’akamaro haba ku muntu ku giti cye, umuryango, inshuti n’Igihugu.

Ntare Gitare yatangiye mu 2020, mu 2021 yitabiriye Mercedes Benz Fashionweek, ari na bwo imyambaro ya mbere yise “SOAR” yakozwe n’iyi nzu yayerekanye.

Inzu ihanga imideli, Ntare Gitare iri mu ziri gushaka aho zimenera mu myidagaduro
Imyenda ya Ntare Gitare yerekanywe bwa mbere muri Mercedes Benz Fashion Week
Imyambaro wa Ntare Gitare iba yiganjemo ikozwe muri 'Cotton'
Imyambaro ikorerwa muri iyi nzu iri mu bwoko butandukanye
Angel Umutoni watangije Ntare Gitare avuga ko yatekereje iyi nzu ihanga imideli nyuma yo kubona icyuho muri 'Made in Rwanda'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .