00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serena Williams yashimiwe nk’umwamikazi w’imideli

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 November 2023 saa 10:41
Yasuwe :

Ihuriro ry’abahanzi b’imideli bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatoye umunyabigwi mu mukino wa Tennis, Serana Williams, nk’indashyikirwa muri uru ruganda.

Williams ni we mukinnyi wa mbere wahawe igihembo cya ‘Fashion Iconic’, gisanzwe gifitwe n’ibindi byamamare nka Beyoncé, Zendaya na Rihanna.

Ibi ni ibihembo ngarukamwaka bibera i New York bigahuriza hamwe abantu bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imidel n’abahanzi muri rusange, byashyizeho hagamijwe kumenyekanisha abahanzi b’imideli bo muri iyi Leta ku ruhando mpuzamahanga.

Serena Williams ni umuhanga mu mideli wabyize ndetse mu 2018 ni bwo yatangiye gukora imyenda y’abagore yise ‘S by Serena’ hagamijwe kubaha icyizere binyuze mu myambaro.

Ubwo yashyikirizwaga iki gihembo na Kim Kardashian, yavuze ko kuva akiri umwana yiyumvugamo imideli kandi ko yanamufashije kugaragaza uwo ariwe cyane igihe yakinaga Tennis.

Serena Williams yasezeye gukina Tennis muri Nzeri 2022 nyuma y’imyaka 27 akina nk’umunyamwuga. Yatwaye Gland Slam 23 n’imidali ine ya Zahabu mu Mikino Olempike, mu gihe yamaze ibyumweru 319 ari nimero ya mbere ku Isi.

Serena Williams wamamaye mu mukino wa Tennis, yahawe igihembo cy'indashyikirwa mu ruganda rw'imideli
Kim Kardashian ni we washyikirije Serena Williams igihembo yegukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .