Williams ni we mukinnyi wa mbere wahawe igihembo cya ‘Fashion Iconic’, gisanzwe gifitwe n’ibindi byamamare nka Beyoncé, Zendaya na Rihanna.
Ibi ni ibihembo ngarukamwaka bibera i New York bigahuriza hamwe abantu bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imidel n’abahanzi muri rusange, byashyizeho hagamijwe kumenyekanisha abahanzi b’imideli bo muri iyi Leta ku ruhando mpuzamahanga.
Serena Williams ni umuhanga mu mideli wabyize ndetse mu 2018 ni bwo yatangiye gukora imyenda y’abagore yise ‘S by Serena’ hagamijwe kubaha icyizere binyuze mu myambaro.
Ubwo yashyikirizwaga iki gihembo na Kim Kardashian, yavuze ko kuva akiri umwana yiyumvugamo imideli kandi ko yanamufashije kugaragaza uwo ariwe cyane igihe yakinaga Tennis.
Serena Williams yasezeye gukina Tennis muri Nzeri 2022 nyuma y’imyaka 27 akina nk’umunyamwuga. Yatwaye Gland Slam 23 n’imidali ine ya Zahabu mu Mikino Olempike, mu gihe yamaze ibyumweru 319 ari nimero ya mbere ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!