00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamideli Linda Evangelista amaze igihe ahanganye na kanseri y’ibere

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 September 2023 saa 04:19
Yasuwe :

Umunya-Canada Linda Evangelista, uri mu bamurika imideli bakomeye, yatangaje ko amaze igihe ahangana na kanseri y’ibere yamwibasiye inshuro ebyiri bigatuma ibere rye barikuraho.

Ibi yabitangarije Ikinyamakuru ‘The Wall Street Journal’, avuga ko mu 2018 ubwo yajyaga gukoresha ikizamini cyo kureba uko amabere ahagaze basanze yarafashwe na kanseri.

Icyo gihe yahawe ubuvuzi ndetse amererwa neza kugeza muri Nyakanga 2022, ubwo yagiraga ikibyimba cyamufashe ku rutugu basanga ari kanseri iri gukwirakwira.

Linda yasabye abaganga ko aho hantu bahabaga bakahakuraho n’ibere kugira ngo agire ubuzima bwiza. Abaganga babanje gushidikanya kuko asanzwe abarizwa mu ruganda rw’ubwiza gusa abasaba ko bamwumvira ko icyo yitayeho atari ukugaragara neza ahubwo ari ukugira ubuzima bwiza.

Uyu munyamideli uri mu bakomeye yatangaje ko ibi bihe bitari bimworoheye ndetse ko yabonaga urupfu rumwegereye, ari yo mpamvu atigeze abitangaza gusa abantu be ba hafi bari babizi.

Linda Evangelista w’imyaka 53 akomoka muri Canada, ari mu bamurika imideli, bakomeye banyuze muri uru ruganda, yagiye ku gifuniko ‘cover’ cy’ibinyamukuru bikomeye inshuro zirenga 700.

Uyu munyamideli yagize ibibazo yatewe no kwibagisha kugira ngo arusheho kuba mwiza byatumye amara igihe atagaragara mu ruganda rw’abamurika imideli. Mu mwaka ushize ni bwo yongeye kugaragara kuri ‘Vogue’, icyo gihe yatangaje ko iyo amenya ingaruka zimutegereje atari kwibagisha kuko byatumye abaho yiyanga.

Linda yatangaje ko amaze igihe kinini ahangana na kanseri y'ibere
Linda Evangelista ni umwe mu bamurika imideli bemeza ko bakoze ibikomeye muri uru ruganda
Nyuma y'igihe atagaragara Linda yongeye kujya kuri Vogue mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .