00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda Janiya rwamurikiye Abanyakigali imyambaro rukora (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 November 2023 saa 09:23
Yasuwe :

Mu 2019 ni bwo Mukarwema Yvette yatangiye uruganda rukora imyambaro yise ‘Janiya Investment Ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, yarutangije afite intego yo kuzamura umubare n’ubwiza bw’imyambaro ikorerwa mu Rwanda.

Janiya ikora ubwoko bw’imyambaro butandukanye irimo iyagenewe abagore, abagabo n’abana ndetse ifite umwihariko wo gukora n’ibikoresho byo gusasa nk’amashuka, amasume n’ibindi.

Uru ruganda rwashinzwe hagendewe kuri gahunda ya Guverinoma ya ‘Made in Rwanda’ igamije guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.

Iyi myambaro uru ruganda rukora ishingiye ku bitekerezo by’Abanyarwanda bijyanye n’ibyo bakunda kandi ihangwa hagendewe ku muco n’amateka by’u Rwanda.

Imyaka itanu irenda kuzura uru ruganda rukora imyambaro, kugeza ubu rwatanze umusanzu mu iterambere ry’igihugu kuri ubu rukoresha abasaga 300 bahoraho.

Aba bakozi ni bo bagira uruhare mu ikorwa ry’imyambaro 2000 rutunganya ku munsi, icururizwa hirya no hino by’umwihariko mu iduka ifite i Kigali n’i Musanze.

Mu gukomeza gutanga umusanzu muri sosiyete kandi Janiya yafunguye urubuga kuri murandasi rugamije gufasha abacuruzi b’imyenda kubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uru rubuga umucuruzi ahabwa umwanya aho ashyira imyambaro ye, abayiguze amafaranga akayahabwa, hashyizweho n’uburyo abadafite igishoro cyo kurangura by’umwihariko urubyiruko rwajya rucuruza.

Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ugushyingo 2023, Janiya yakoze ibirori by’imideli yerekaniyemo ubwoko butandukanye bw’imyambaro ikora ndetse inasobanura byinshi ku rubuga rugiye gufasha abacuruzi kugendana n’ikoranabuhanga.

Mu kiganiro na IGIHE, Mukarwema Yvette, yavuze ko iyi myambaro yagenewe Abanyarwanda bijyanye n’ibyo bakunda n’ubushobozi bafite.

Ati “Imyenda yacu ifite umwihariko wanatumye ikundwa, harimo igiciro cyo hasi, icya kabiri ni uko kuba ikorwa n’Abanyarwanda tugendera ku byo bakunda, uko bateye, ibigezweho tujyana n’ibyo Abanyarwanda bifuza kwambara.”

“Mu gihe iyo ugiye ukarangura umwenda mu kindi gihugu ufata iyo bahanze bagendeye ku baturage b’icyo gihugu ni bwo usanga ugiye kugura umwenda ukirirwa ugenda wawubuze kuko hamwe waturutse wenda bafite abantu bagufi ntibahuye natwe cyangwa amabara ntakundwa n’Abanyarwanda ariko twe turi hafi tuzi ibyo bakunda.

Yakomeje avuga ko bashyize imbaraga mu gukora urubuga rwo gucururizaho kugira ngo bafashe urubyiruko kubyaza imbuga nkoranyambaga umusasururo.

Ati “Ubu dufite ubushobozi bwo gusohora imyenda 2000 ku munsi urumva kuyicuruza birasaba imbaraga nyinshi cyane. Ntitwabikora twenyine, dukeneye abadufasha kandi na bo babibonamo akazi.”

Yavuze ko icyo cyatumye batekereza ku rubyiruko rwirirwa ku mbuga nkoranyambaga kuko rwabuze icyo rukora ugasanga ntacyo zibinjiriza kandi na bo bafite imyenda babuze uko bamamaza.

Yakomeje ati “Turavuga ngo ni gute rwa rubyiruko rwabona akazi? Za mbuga bakazijyaho bari kuzicuririzaho.”

Mu birori byerekaniwemo imyambaro ya Janiya ni naho hatangarijwe ‘brand ambassador’ w’uru ruganda wagizwe Umunyamakuru wa KC2 Agasaro Tracy.

Umuyobozi wa Janiya, Mukarwema Jeannette, yavuze ko bashyize imbere kwambika Abanyarwanda neza kandi imyambaro ibanyura
Umunyamakuru Tracy Agasaro ni we wagizwe Brand Ambassador wa Jania
Umuhanzi uhimbaza Imana René Patrick, yari yaherekeje umugore we Tracy Agasaro
Muri Janiya bakora n'imyambaro y'abagabo
Mu guhanga iyi myambaro harebwa cyane ibibereye Abanyarwanda
Janiya ivuga ko yahisemo gukora imyambaro y'abantu bose ntawe isize inyuma
Janiya ikora imyambaro mu bitambaro bitandukanye
Iyi ni imwe mu myambaro ikorwa na Janiya, uruganda rugamije gukundisha Abanyarwanda ibikorerwa iwabo
Iyi myenda yeretswe Abanyakigali, banagaragarizwa uko bashobora kuyicuruza
Iyi myambaro ikorwa hagendewe ku byo Abanyarwanda bakunda
Imyenda yo gukorana siporo na yo uru ruganda rurayikora
Intego ya Janiya ni ugufasha Abanyarwanda kurimba kandi ku giciro gito
Ibi birori byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Herekanywe ubwoko butandukanye bw'imyambaro ikorwa na Janiya
Abitabiriye ibi birori banyuzwe n'imyambaro y'uru ruganda
Abashaka gucuruza iyi myambaro bashyiriweho urubuga
Abitabiriye ibi birori beretswe uko bashobora gucuruza iyi myambaro bakayibyaza amafaranga

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .