00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri b’Abahinde baririmbye ‘Mwakire Indabo’ mu Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 12 April 2024 saa 04:40
Yasuwe :

Abanyeshuri b’Abahinde basaga 13 baririmbye indirimbo yitwa “Mwakire Indabo” y’umuhanzi w’Umunyarwanda, Ndayishimiye Joseph Musinga, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi cyabereye mu murwa Mukuru w’u Buhinde, New Delhi.

Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde, cyitabirwa n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo batuye muri icyo gihugu.

Abanyeshuri biga muri Bal Bharti Public School mu Buhinde na bo bari bifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka. Baririmbye iyi ndirimbo mu rwego rwo kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 no guhumuriza Abanyarwanda.

‘Mwakire Indabo’ ni indirimbo igaruka ku nkuru y’umwana w’imfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi uba abwira abishwe muri Jenoside uko amerewe.

Inyikirizo yayo igira iti ”Nimwakire izi ndabo niyo mpano kandi ndazibahaye n’abandi mwajyanye, zibahumurire neza cyane, ni iza ya mashami yashibutse, ni iza za Nkotanyi mwavugaga, ni iza ba buzukuru bashibutse, muzakire ni izanyu!”.

Ahandi igira iti “Nari mfite kuzubaka inzu muzabamo, narimfite kuzabatetesha mu masaziro yanyu ariko ntibyankundiye, ese ubundi papa, wanteganyirizaga iki? Ese byari amashuri cyangwa se hari ibindi? Ese wari uziko narongoye? Ese uziko bucura bwawe yarongowe? Ndetse ubu abyaye kane, akira indabo tukuzaniye kandi umva n’iri jambo.”

Abinyujije kuri X, Ambasaderi Mukangira Jaqueline, uhagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Buhinde, Bangladesh, Nepal, n’ibirwa bya Maldives, yanditse ko yakozwe ku mutima no kubona abanyeshuri b’Abahinde baririmba indirimbo y’umuhanzi w’Umunyarwanda.

Ati "Birashimishije kumva indirimbo ya Ndayishimiye Joseph Musinga, iririmbwa n’abanyeshuri b’Abahinde biga muri Bal Bharti Public School. Abacu ntibazazima”

Umva Mwakire Indabo ya Ndayishimiye Musinga Joseph

Abanyarwanda baba mu Buhinde bifatanyije n'inshuti kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda batuye mu Buhinde n'inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi cyabaye ku wa 10 Mata 2024
Ambasaderi Mukangira Jaqueline yakozwe ku mutima n'aba banyeshuri b'Abahinde
Abahinde baririmbye indirimbo y'ikinyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .