00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chiffa wari umukunzi wa Yvan Buravan yambitswe impeta y’urukundo n’undi musore

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 14 April 2024 saa 12:18
Yasuwe :

Chiffa Marty wahoze akundana na Yvan Buravan ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo n’undi musore mushya yemereye ko azabera umugore.

Chiffa Marty binyuze kuri Snapchat yashyize hanze amashusho agaragaza ko yishimiye ibihe arimo n’umukunzi we mushya wamusabye kuzamubera umugore undi nawe arabyera.

Mu butumwa yasangije abamukurikira yashimiye Imana imuhaye umugabo yishimira kumubona iruhande rwe.

Yanditse agira ati “Urakoze Mana ku bw’umugabo mfite mu buzima bwanjye, kuboneka kwe, inkunga ye n’urukundo rwose anzanira buri munsi, nshimishijwe no kumubona iruhande rwanjye.”

Uyu mukobwa ntiyashatse kugaragaza isura y’uyu musore yihebeye nyuma ya Yvan Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

Kugeza ubu nta makuru menshi aramenyekana kuri uyu musore wambitse impeta Chaffy Marty gusa bivugwa ko atuye mu Bwongereza.

Mu ntangiro ya 2023 binyuze ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yabajijwe niba ashobora kongera gusubira mu rukundo n’undi musore nyuma ya Yvan Buravan.

Icyo gihe Chiffa Marty yahishuye ko yiteguye kongera gukundana gusa yizera ko uwo azakunda azaba ari Yvan Buravan umumwoherereje.

Shiffa Marty yamenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda nyuma y’uko Yvan Buravan yitabye Imana, uyu akaba yaragarutsweho cyane nk’uwari umukunzi we.

Ni umukobwa usanzwe atuye i Burayi ariko wari i Kigali mu gihe cyo guherekeza mu cyubahiro uwari umukunzi we.

Kuva uyu muhanzi yakwitaba Imana, abakurikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga bakunze kubona ubutumwa bw’agahinda yakundaga gutambutsa bugaragaraza ko yashegeshwe bikomeye n’urupfu rwe.

Chiffa wari umukunzi wa Yvan Buravan yambitswe impeta y’urukundo n’undi musore
Chiffa Marty umwaka ushize yahishuye ko yiteguye kongera gukundana, gusa ko uwo azakunda azaba ari Yvan Buravan umumwoherereje
Shiffa Marty asanzwe atuye i Burayi ariko yari i Kigali mu gihe cyo guherekeza mu cyubahiro uwari umukunzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .