00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka30: Sonia Mutako yibukije abakiri bato akamaro ko kwiga amateka ya Jenoside (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 April 2024 saa 11:44
Yasuwe :

Sonia Mutako uri mu bakinnyi ba filime bagezweho muri iki gihe akaba n’umwe mu nkumi zikunze kwiyambazwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, yibukije urubyiruko ko rufite umukoro wo kwiga amateka ya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Ibi uyu mukobwa yabigarutseho mu butumwa yageneye urubyiruko muri ibi bihe u Rwanda n’Isi muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro na IGIHE, Sonia Mutako, yavuze ko urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abavutse mbere yayo gato bakwiye kwiga amateka yayo kugira ngo ntizongere kubaho ukundi.

Uyu mukobwa yagaragaje ko mu gihe urubyiruko ruzaba rwize neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda uretse kumara imyaka 30 mu mutekano rushobora kumara indi myinshi kuko baba bagendera kure ibyateza umutekano muke.

Ati “Uyu munsi Umunyarwanda araryama agasinzira […] ntekereza ko tumaze kugera ku ntambwe iremereye, turiyubaka, urubyiruko ruri kwiteza imbere, rukomeje kwigira ku mateka kugira ngo uretse n’imyaka 30 n’indi iziyongere. Urubyiruko rukeneye kwigira ku mateka yaranze abatubanjirije, kuba uri Umunyarwanda biguha kwiga amateka wavukiyemo kugira ngo ubone aho uhera wubaka Igihugu cyawe.”

Sonia Mutako yibukije abahanzi n’ibyamamare muri rusange ko aribo abantu benshi bareberaho, abona kubasaba kurangwa n’imyitwarire myiza mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kwirinda kuba isomo ribi muri sosiyete.

Uyu mukobwa ku rundi ruhande yanibukije Abanyarwanda ko uretse iminsi ijana yo Kwibuka yagenwe, mu byukuri bahora bibuka banazirikana amateka y’Igihugu mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye byazongera ukundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .