00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu amateka ya Jenoside akwiriye kwigishwa mu mashuri mu mboni za Mama Sava (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 April 2024 saa 02:25
Yasuwe :

Munyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava muri sinema y’u Rwanda, yagaragaje ko mu gihe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagirwa isomo ryihariye kuva mu mashuri y’abato byazatanga umusaruro w’uko bakura bazi ububi bwayo ndetse bakirinda ko yazongera kubaho ukundi.

Ibi Mama Sava yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yakomozaga ku ho abona Leta y’u Rwanda ikwiye kongera imbaraga mu rwego rwo kugira ngo urubyiruko rurusheho kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mukinnyi wa sinema avuga ko nubwo hasanzweho ubundi buryo abakiri bato bakwigamo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bwe asanga hakiri icyuho cy’uko yigishwa nk’agace kamwe mu mateka atandukanye.

Ati “Ntekereza ko mu bintu byafasha urubyiruko n’abana bakiri bato ari uko aya mateka yakwigishwa mu mashuri rikaba isomo ukwaryo, hakabaho ingendoshuri abana bakajya basura inzibutso zitandukanye kugira ngo bamenye neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikintu ntekereza ko byadufasha ni uko bajya bakurana umutima wo kuvuga ngo ibi bintu ntibizongere kuba iwacu.”

Reba ikiganiro na Mama Sava

Mama Sava yasabye ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagirwa isomo ryihariye guhera mu mashuri y’abato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .