00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhare rw’abahanzi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, mu mboni z’abarimo Chris Eazy, Junior n’abandi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 12 April 2024 saa 11:41
Yasuwe :

Igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga, ubuhanzi ni kimwe mu bikoresho byakoreshejwe mu gucengeza amacakubiri mu banyarwanda no kubiba urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni imwe.

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi barimo Rukundo Christian [Chriss Eazy] n’umujyanama we Bugingo Bonny [Junior Giti], Siti True Kaligombe n’umunyabugeni King Ngabo bagarutse ku ruhare rw’abahanzi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aba bahanzi mu kiganiro bagiranye na Magic FM bagaragaje ko ubugeni n’ubundi buhanzi bufite imbagara mu gukwirakwiza ibitekerezo mu bantu mu buryo bwihuse bityo muri iki gihe bukwiriye gukwirwakwiza icyiza cyubaka umuryango muri rusange.

Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti akaba umusobanuzi wa filime n’umujyanama w’abahanzi avuga ko ubu yafashe umwanzuro kurwanya akantu kose kagerageza gutandukanya abantu kuko abona ingengabitekerezo itangira ari ibintu bamwe bita ko ari bito nyuma bikarangira bibaye ibintu binini nyuma y’igihe kirekire.

Ati “Bitangira ari akantu bamwe bita ko ari gato gato, ugasanga umwe ari kuvuga ngo uyu akomoka aha n’aha uriya ni uwahe ngo si bamwe, buriya rero kaba katangiye, twebwe nk’abahanzi ikintu twakora ni ukwanga akantu kose uko kaba kangana kose kavangura abanyarwanda.”

“Kuko iyo mugahembereye umuntu akaza akabavangura buhoro buhoro akwita ngo wowe uturuka aha n’aha mumeze gutya, birakura, nkanjye ubwanjye sinjya nemera umuntu wese uvangura umuntu na mugenzi we, icyo yaba ashingiyeho cyose.”

Umunyabugeni King Ngabo ufite usmuhinga wo gushyira amafoto ya kera mu isura ijyanye n’igihe Isi igezemo hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’inzu ndangamurage y’amafoto yise Inzira y’Inzitane “The Story Of Rwanda”, yizera ko ubugeni bufite imbaraga zidasanzwe zo kwigisha cyangwa gusenya iyo bukoreshejwe nabi.

Ati “Buriya nizera ko ubugeni bufite ubushobozi budasanzwe bwo kwigisha, gukiza, no gutuma abantu bidagadura, gusa na none hari ubundi bushobozi bufite bwo gusenya, guhindura ibitekerezo by’abantu hashyirwamo ingengabitekerezo mbi. Nkiri ku ishuri nakoze inyandiko ivuga ku mateka y’u Rwanda, igaruka ku ngaruka z’ubuhanzi kuri sosiyete.”

“Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo urebye usanga ubugeni bw’ibishushanyo nabwo bwaragize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nko muri Kangura [ikinyamakuru] hakoreshwaga ibishushanyo, yashyiragamo ifoto ifite ubusobanuro burenze iby’inyandiko zanditswe zivuga.”

Umuhanzi Chriss Eazy we yavuze ko abahanzi n’abandi bafite ababakurikira benshi bakwiye kumenya neza ahantu hizewe bakura amakuru batanga mbere y’uko bayasangiza abandi, ndetse bagaharinira gusakaza ibitekerezo byiza bitarimo urwango mu byo bahanga.

Ibi abona byafasha umuryango Nyarwanda n’abakurikira umuziki gukurana ibitekerezo byiza byarushaho kubaka umuryango.

Ati “Tumenye ahantu dukura amakuru ngo nihe cyangwa kuri nde mbere y’uko tuyizera ndetse tubanze tumenye ko aya makuru ari aya nyayo. Njye rero nk’umuhanzi cyangwa undi wese ufite ijwi rigera kure tugomba kubanza kumenya ngo abatwumva tugiye kubaha iki twizeye.”

“Nk’urubyiruko ntekereza ko abenshi muri twe hari abagifite ibibazo byinshi batarasobanukirwa ku mateka y’igihugu cyacu, ubwo rero dukwiye gushaka inkomoko ya nyayo yayo makuru tugiye gutanga ndetse nkanjye nk’umuhanzi nkamenya ko ari inshingano zanjye gusangiza ibyiza abakunzi b’umuziki Nyarwanda ibyo rero byatuma ibitekerezo byiza bikura cyane bijyanye n’amateka yacu ndashimangira ko amateka mabi yabaye atakongera kubaho narimwe.”

Umuraperi Siti True Karigombe asaba abahanzi bakuru n’inzego zibanze gushaka umwanya wo kuganiriza abakiri bato kuko hari abo usanga batinya kugaruka ku mateka y’igihugu kuko nta makuru ahagije bayafiteho.

Ati “Abakuru kuri twe bakwiriye kutwegera bakamenya ubundi dutekereza iki? nshobora kutajya mu kiganiro mvuga ko ibyo bihe ntabibayemo ,amakuru mfite ari ayo nsoma gusa kandi hari n’ayabandi bantu bagoreka amateka kandi nawe aba abivuga nk’umuntu ubizi nk’aho yabibayemo.”

“Icyiza rero abantu badukuriye mu gice cya muzika cyangwa ibindi bijyanye n’imyidagaduro bakwiriye kwegera abahanzi b’urubyiruko bakagira igihe baganirizwa by’umwihariko, kubera ko bazamusobanurira agaciro ke mu ijambo yavuga muri rubanda nibwo nawe azabona agaciro afite ninabyo bizadutinyura tukamenya ibyo ntakwiriye kurengera , ese icyo abanyarwanda bakeneye ni ikihe?.”

Uyu muraperi avuga kuri ubu yemeye gukora igishoboka cyose agakora ibihangano bigaruka ku mateka y’igihugu agasaba abafite inkuru zabo kumugana bakungurana ibitekerezo.

Aba bahanzi bavuga ko umunyarwanda cyangwa n’undi munyamahanga wese akwiriye kubaha amateka y’igihugu no guha agaciro ibihe byo Kwibuka.

Basaba kandi ko abakurikirwa n’abantu benshi bakwiriye guhugurwa bakamenya agaciro k’ubutumwa batanga n’ingano y’ingaruka y’ibyo babatangaje ku mbuga nkoranyambaga cyangwa izindi nzira bakoresheje.

Chriss Eazy asaba abahanzi guharinira gusakaza ibitekerezo byiza bitarimo urwango mubyo bahanga
Umunyabugeni King Ngabo yizera ko ubugeni bufite imbaraga zidasanzwe zo kwigisha cyangwa gusenya iyo bukereshejwe nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .