00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alain Muku yasohoye indirimbo nshya, ashimangira ko akiri mu muziki

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 1 June 2014 saa 03:14
Yasuwe :

Alain Mukurarinda, umuhanzi akaba n’umushinjacyaha wa Repubulika mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya, anatangaza ko akiri muri muzika kuko ari impano itazima yahawe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yagiriye i Kigali kuwa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2014, Mukuralinda yamuritse indirimbo nshya zifite ubutumwa bujya gutandukana n’izo yaririmbaga mbere, aho yibandaga ku rukundo ariko ubu akaba ari kuririmba yibanda mu kubaka Isi arwanya akarengane n’ihohotera rikorerwa abantu.
Mu mwaka wa 2013, (...)

Mu mwaka wa 2013, nibwo yatangiye gukora indirimbo zihariye, ubwo mu Gushyingo yashyiraga hanze indirimbo igamije kurwanya ibiyobyabwenge.

Alain Mukurarinda

Mu ndirimbo yasohoye, harimo iyo yise ‘Turarambiwe’ irimo ubutumwa bukangurira abantu kureka amakimbirane aho aba avuga ko turambiwe izo ntambara, izo nzigo, ubwo bugome n’ibindi.

Alain Muku yavuze ko kureka guhimba iz’urukundo n’amakipe gusa yabitewe ahanini n’ibyo ahura nabyo mu kazi ke ka buri munsi.

Uyu mugabo usanzwe ari n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’ u Rwanda, yagize ati: “Ubu ndi kuririmba ibyo mpura nabyo mu kazi, nko mu ndirimbo dupfa iki, ngaruka ku biri kuba ku isi hirya no hino, birababaje nko gusanga muri Centre Afurika bicana, ukumva intambara muri Sudani y’Amajyepfo…Ni mu birorometero nk’ibihumbi bitatu gusa uturutse inaha, birababaje kubona bongera gukora ibintu nka biriya bakabaye batwigiraho, nk’umuhanzi hari icyo wavuga naho baba batumva…Ndi umuhanzi, w’Umunyarwanda, w’umushinjacyaha…hari ibyo nakora ngo ntange ubutumwa.

Kanda hano wumve indirimbo ’Turarambiwe’.

Mukurarinda kandi, yatangaje ko muri gahunda afite, agiye kujya ashyira hanze indirimbo byibura imwe buri kwezi. Ibi akazabikora kugeza uyu mwaka urangiye, akaba ateganya gukora ibitaramo mu mwaka utaha wa 2015.

Ibi bikorwa ateganya, bishimangira ko nta wigeze amubuza guhanga nk’uko byahwihwiswaga mu minsi ishize aho bavugaga ko yaba yarategetswe kureka kuririmba bitewe n’akazi akora.

Mukurarinda amaze igihe muri muzika nyarwanda. Indirimbo ze zakunzwe ziganjemo iz’amakipe y’umupira w’amaguru nka rayons Sport, Kiyovu, Tsinda y’amavubi ndetse n’iz’urukundo nka Murekatete n’izindi.

Mukurarinda asanzwe ari umushinjacyaha mu Rwanda.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .